RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri mu itsinda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2017 14:03
0


Ikipe y’u Rwanda ya Basketball igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 yatsinzwe umukino wa kabiri mu matsinda itsindwa na Misiri amanota 101-45. Ni imikino Nyafurika y’ingimbi iri kubera mu birwa bya Maurice kuva kuwa Kane tariki 13-22 Nyakanga 2017.



U Rwanda rwagiye muri uyu mukino nyuma yo kuba baratsinzwe na Algeria amanota 61-39 mu mukino ufungura iyo matsinda wakinwe kuwa Kane tariki 13 Nyakanga 2017.

Agace ka mbere karangiye Misiri yerekanye ko umukino iwufite kuko yari imaze kugwiza amanota 31 ku icyenda (9) y’u Rwanda (31-9). Agace ka kabiri karangiye ikipe ya Misiri imaze kugeza amanota 49-24 kuko babashije kwinjiza amanota 18 kuri 15 y’u Rwanda.

Agace ka gatatu, Misiri yinjije amanota 27 kuri atandatu (6) y’u Rwanda bituma Misiri igasoza n’amanota 76-30. Agace ka kane karangiye Misiri isaruye amanota 25-15, binatuma umukino rusange urangira batsinze u Rwanda amanota 101-45.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2017 bakina na Madagascar mu mukino uzasoza iyo u Rwanda rugomba gukina mu itsinda rya kabiri (B).

Madagascar yari yatsinzwe an Misiri amanota 117 kuri 63 mu mukino bakinnye kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017. Ubu U Rwanda rumaze kugira amanota abiri (2) kuri ane (4) mu mikino ibiri.

Misiri yakoreshaga imbaraga zituruka ku gihagararo bafite

Misiri yakoreshaga imbaraga zituruka ku gihagararo bafite

Moise Mutokambali umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Basketball  atanga amabwiriza

Moise Mutokambali umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Basketball atanga amabwiriza

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Misiri

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Misiri

u Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri

Mu mikino ibiri imaze gukina Misiri yagiye itsinda amanota ari hejuru y'ijana (Trois Chiffres)

Mu mikino ibiri imaze gukina Misiri yagiye itsinda amanota ari hejuru y'ijana (Trois Chiffres)

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda

Rwanda16

Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda (Rwanda Nziza)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND