RFL
Kigali

FERWAFA na MINISPOC bemeye ko amasezerano yari yarahawe Jonathan McKinstry hakozwemo amakosa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2018 7:11
0


Jonathan McKinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2018, yareze u Rwanda muri FIFA ko yirukanwe ku mirimo ye hadakurikijwe amabwiriza. Nyuma FIFA yaje kumenyesha FERWAFA ko bagomba gutanga amafaranga kuko batsinzwe mu rubanza.



Tariki ya 4 Mata 2018 ubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene uyobora iri shyirahamwe yemeje ko Jonathan McKinstry wigeze gutoza Amavubi yabareze muri FIFA akabatsinda.

Icyo gihe yagize ati” Ibibazo biba ari byinshi. Nk’uhu uwitwa McKinstry watoje Amavubi yareze ko yirukanywe ku mirimo bitanyuze mu mategeko, ubu FIFA irasaba ibihumbi 150 by’amadolari ibintu nk’ibyo. Azava he?. Ni gutyo bimeze ubwo tuzajurira ubwo nidutsindwa azatangwa”.

Jonathan Bryan McKinstry ahungishijwe Ghana kugira ngo ibintu bitazakomeza kuzamba ku Amavubi

Jonathan Bryan McKinstry watoje Amavubi yareze FERWAFA muri FIFA

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018 ubwo Minisitiri w’umuco na Siporo yaganiraga n’abanyamakuru mu cyumba cy’inama cy’iyi Minisiteri, yabajijwe ibijyanye n’ikirego cya Jonathan Bryan McKinstry biba ngombwa ko gisubizwa na Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene kuri ubu uyobora FERWAFA nk’ishyirahamwe McKinstry yari abereye umukozi.

Mu gusubiza iki kibazo, Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko ari ukuri ko Jonathan McKinstry yatanze ikirego muri FIFA ariko bikaba bitarafatwaho umwanzuro kuko nka FERWAFA bamaze gutanga ubusobanuro (Ubujurire) bityo ko hataratangwa umwanzuro. Gusa ngo byose byatewe nuko mu isinywa ry’amasezerano habayemo amakosa yasaga n'aho arengera cyane Jonathan McKinstry kurusha FERWAFA na Minisiteri y’umuco na Siporo. Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene yagize ati:

Ikibazo cy’umutoza ngira ngo hari amakuru abantu baba batarahawe neza, kuko yarareze byitwa ko yatsinze kuko uburyo amasezerano yari asinye yari yarasinywe n’inzego uko ari eshatu; Minisiteri, FERWAFA na we (McKinstry). Mu masezerano rero uko byari biteganyijwe nuko hari hateganyijwe ngira ngo ni nayo makosa yagiye abamo mu gutegura ayo masezerano, banashyizemo ko ibibazo byaza igihe batazumvikana bizakemurwa n’inzego za FIFA na CAF.

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA 

Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene akomeza avuga ko Jonathan McKinstry yakurikije ibijyanye n’amasezerano yari afite bityo inzego za FIFA zikemeza ko FERWAFA yatsinzwe. Gusa ngo hari umwanya n’amahirwe yo kujurira ku buryo umwanzuro uzavamo uzamenyekana vuba. Mu magambo  ye yagize ati:

Inzego za FIFA zategetse ko twatsinzwe. Ariko harimo uburyo bwo kujurira, turi muri gahunda yo kujurira, abantu bacu bo mu by’amategeko n’aba minisiteri bari muri uwo murongo wo kujurira.

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yijeje abanyamakuuru ko muri Nyakanga u Rwanda ruzaba rufite umutoza mukuru w'Amavubi n'umuyobozi wa tekinike (DTN)

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na Siporo yijeje abanyamakuuru ko muri Nyakanga u Rwanda ruzaba rufite umutoza mukuru w'Amavubi n'umuyobozi wa tekinike (DTN)

Jonathan Bryan McKinstry yahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Werurwe 2015 aza kwirukanwa kuwa 18 Kanama 2016 nyuma gato amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari yahawe nk’icyizere cy’iterambere ku kazi yari amaze gukora ageza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda.

REBA MU MASHUSHO UBWO MINISPOC YAGANIRAGA N'ABANYAMAKURU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND