Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’iryo mu Budage (DFB) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’uyu mukino, amasezerano yasinyiwe i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, ubu bufatanye buzamara imyaka ibiri, buzibanda cyane ku bintu biri tekinike aho bazahugura abatoza, abasifuzi ndetse no kuzamura urwego rw’imikinire cyo kimwe no gufasha abayobozi kuzamura urwego.
Mu nama y’ubuyobozi bwa FIFA iri kubera muri Afurika y’Epfo mu nyubako ya Sandton Convention Centre, Nzamwita Vincent de Gaule uyobora FERWAFA na Reinhard Grindel uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB) nyuma yo gusinya aya masezerano, Nzamwita yavuze ko ashimishijwe no kugirana ubufatanye na DFB ku bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru. Asoza avuga aya masezerano azafasha FERWAFA kugera ku ntego yo kugeza umupira w’u Rwanda ku rwego rwiza.
Dore ibyo amasezerano azibandaho:
1.Amahugurwa y’abatoza (Azabera mu Budage).
DFB izatumira abatoza babiri bazatoranywa na FERWAFA, aba bazahabwa amahugurwa ku bijyanyeb no gutoza mu rurimi rw’icyongereza, amahugurwa ahabwa abatoza b’abanyamahanga akazabera mu masantere ya Siporo ari mu gihugu cy’u Budage. Abazitwara neza mu masomo azahatangirwa bazacyura impamyabumenyi ya kabiri ya CAF (CAFB-Licence).
2. Amahugurwa y’abatoza (Azabera mu Rwanda).
DFB izohereza izohereza abahanga mu mupira w’amaguru (Abatoza) bazafasha abatoza b’abanyarwanda mu kubaha amahugurwa mu nyandiko (Lectures) no mu kibuga (Practicals) , abazitabira aya amahugurwa bazatoranwa na FERWAFA.
3.Kuzamura impano.
Muri aya masezerano, FERWAFA izaba yemerewe kuba yahamagaza impuguke mu iterambere rya siporo baze mu Rwanda bereke abatoza uburyo busabwa kugira ngo impano z’abakinnyi zitezwa imbere.
Reinhard Grindel uyobora DFB (ibumoso) na Nzamwita Vincent de Gaule (iburyo) uyobora FERWAFA
Photo Credit: Sydney Seshibedi/Getty Images
TANGA IGITECYEREZO