RFL
Kigali

Fashion Sakala ntari mu bakinnyi ba Zambia bagiye muri Korea

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/03/2017 14:23
0


Ikipe y’igihugu ya Zambia y’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yahagarutse igana muri Korea ahazabera irushanwa ryateguwe na Korea kuva kuwa 24-31 Werurwe 2017, ntifite Fashion Sakala uheruka mu Rwanda nyuma yo kuba agomba kujya gutangira akazi muri Spartak Moscow iheruka kumugura.



Iki gikombe kizakirwa na Korea iyoboye itsinda rya mbere (A), Zambia izayobora itsinda rya kabiri(B), Honduras (C) na Ecuador (D). Mu bakinnyi batajyanye n’ikipe ya ZambiA (U20) barimo; Fashion Sakala (Spartak Moscow), Mumba Mwape (Getafe), Conlyde Luchanga na Lusaka Dynamos.

Imyanya yabo yahise ifatwa na Stephen Chulu (Kabwe Warriors), Happy Nsofwa (Mufulira Police), Musonda Siame (Kafue Celtic) na Joseph Phiri (Red Arrows). Aganira n’urubuga rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kuri Zambia (FAZ) Bilton Musonda umutoza wungirije mu ikipe ya Zambia (U20) yavuze ko iri rushanwa rizafasha iyi kipe kwitegura neza imikino y’igikombe cy’isi kuko ngo amakipe yose yatumiwe yamaze kubona itike.

“Iri rushanwa rifite agaciro kanini. Kuri twe (Zambia) ni umugisha kuba tugiye kujya muri Korea mbere yo kujya mu gikombe cy’isi nk’irushanwa nyirizina. Tugiye gukina n’amakipe yamaze kubona itike y’igikombe cy’isi, bityo rero ni nk’aho tugiye gukina igikombe cy’isi mbere y’igihe”. Bilton Musonda

Urutonde rw’abakinnyi buriye indege bagana muri Korea:

Abanyezamu: Mangani Banda (Zanaco), Samson Banda (Zesco United), Jim James Phiri (Circuit City).

Abugarira: Moses Nyondo (Nkana), Prosper Chiluya (Kafue Celtic), Benson Chali (Forest Rangers), Solomon Sakala (Kabwe Warriors), Shemmy Mayembe (Zesco United), Edward Tembo (Gomes.

Abakina hagati: Sydney Phiri (Gomes), Chrispine Sakulanda ( Mufulira Wanderers), Harrison Musonda Chisala (Nkana), Enock Mwepu (Napsa Stars), Kenneth Kalunga (IFS/Denmark), Boyd Siame Musonda (Zanaco), Stephen Chulu (Kabwe Warriors).

Abataha izamu: Emmanuel Junior Banda (Esmoriz/ Portugal), Edward Chilufya (Mpande Youth), Happy Nsofwa (Mufulira Police), Musonda Siame (Kafue Celtic) na Joseph Phiri (Red Arrows).

Fashion Sakala

Fashion Sakala (30) ubwo yari kuri sitade Amahoro i Remera ubwo FC Zanaco yatsindaga APR FC igitegp 1-0

CAN U20: Zambia y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Senegal

Ubwo Zambia (U20) yatwaraga igikombe cya Afurika cy'ingimbi yari yakiriye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND