Kigali

Rayon Sports yakiriye Byiringiro Lague

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/01/2025 14:16
1


Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi w'Umunyarwanda, Byiringiro Lague uheruka gutandukana n'ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yakiniraga.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 ni bwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy'indege i Kanombe akaba yakiriwe na Perezida wa Murera, Twagirayezu Thaddée ndetse na Mushimire Claude ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

Ni nyuma y'amakuru yari amaze iminsi avugwa ko iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yamaze kumvikana na Byiringiro Lague ukina asatira anyuze ku ruhande rw'ibumoso ko agomba kuyisinyira.

Ibi bibaye nyuma y'uko ikipe ya Sandvikens IF yaherukaga gutangaza ko yatandukanye n'uyu mukinnyi ku kubwumvikane aho baseshe amasezerano.

Byiringiro Lague yari yarerekeje muri iyi kipe mu kwezi kwa Mutarama muri 2023 aho yari yarayisanze iri muri shampiyona y'icyiciro cya Gatatu muri Suède gusa akaba yarayivuyemo iri mu cyiciro cya Kabiri.

Yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC, nyuma yerekeza mu Intare FC, mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.

Rayon Sports igiye gusinyisha Byiringiro Lague nyuma y'uko ikomeje kwitwara neza ndetse ikaba ifite n'intego yo kwegukana igikombe dore ko kugeza ubu ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 36.

Abayobozi ba Rayon Sports nibo bakiriye Byiringiro League ku kibuga cy'indege 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SILAS 1 day ago
    nibyiz kumuzana gusa sinzimpamv ikipeye yashesh amasezerano nti yaba yarasubiyinyuma mumikinir? murakoz.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND