RFL
Kigali

Falcao yinjiye mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Colombiya nk’uwayitsindiye ibitego byinshi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/06/2017 17:11
0


Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri mu mukino wa gicuti banganyijemo na Esipanye ibitego 2-2, rutahizamu kabuhariwe Radamel Falcao yinjiye mu mateka y’ikipe y’igihugu cye ya Colombiya aho yaje ku isonga mu bamaze gutsinda ibitego byinshi.



Ku bitego bye 26, Radamel Falcao yesheje agahigo kari gasanganywe Arnoldo Iguaran watsindiye ikipe y’igihugu ya Colombiya ibitego 25.

Résultat de recherche d'images pour "radamel falcao"

Falcao yaherukaga gutsinda bakina na Costa Rica mu 2015

Igitego cy’umutwe uyu rutahizamu yatsinze Esipanye mu gice cya kabiri cyari kivuze byinshi kuri we dore ko yaherukaga gutsinda mu ikipe y’igihugu tariki ya 06/06/2015 na cyane ko hari hashize igihe nta cyizere umutoza José Pékerman amugirira kugeza ubwo abakinnyi bagenzi be bakomeje gusaba ko yagaruka mu ikipe y’igihugu, ndetse akaba yari amaze n’iminsi yitwara neza mu ikipe ya AS Monaco.

Tubibutse ko muri uyu mukino Esipanye yatsindiwe na Silva ku munota wa 22 na Morata ku wa 87 mu gihe ibitego bya Colombiya byo byatsinzwe na Cardona ku munota wa 40 na Falcao ku munota wa 55. Uku kunganya kwatumye umutoza José Pékerman kuva aho afatiye ikipe ya Colombiya mu 2012 ataratsindwa na rimwe n'ikipe y'i Burayi, akaba amaze gutsinda imikino ine anganya umwe.

Résultat de recherche d'images pour "radamel falcao"Radamel Falcao bakunze kwita 'El Tigre' nyuma yo gusa nkuzukiye mu ikipe ya AS Monaco, no mu ikipe y'igihugu yongeye kuba mushya

Src: 20minutes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND