Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017 mbere yuko ikipe ya Lyon(France) yambikana na Besiktas (Turkia), abafana b’amakipe yombi babanje gukozanyaho ndetse banamanuka mu kibuga bararwana ku buryo n’umukino wari wabazanye watinze gutangira mu gihe cy’iminota 46.
Ni umukino wabereye kuri Parc Olympic de Lyon, sitade ya FC Lyon aho abafana bari buzuye sitade baje kureba amakipe yabo ahangana mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’imikino y’irushanwa rya Europa League.
Bigendanye n’umuvundo w’abafana b’amakipe yombi bari muri iyi sitade, bamwe muri bo batangiye guturitsa ibishashi n’ibyotsi. Ibi byatumye batangira kwivanga ari nako bahatana ingumi n’ibibando abagira ubwoba bagahungira mu kibuga.
DailMail dukesha iyi nkuru, bavuga ko ahanini umuvundo watewe no kuba harabayeho amakosa mu gukora amatike y’abafana bazareba umukino. Bakomeza bavuga ko bakoze amatike menshi adahawanye n’imyanya ya sitade yorohereza abafana kwicara bisanzuye.
Uyu mukino watangiye utinze, warangiye Lyon igumanye amanota atatu nyuma yo kurangiza iminota 90’ itsinze Besiktas ibitego 2-1.
Inkoni n'igipfunsi byarishaga muri sitade
Abafana bagwirirana mu myanya bari bicayemo
Abigirira imbaraga nke n'ubwoba bahise bamanuka mu kibuga
Gusa ikibuga ntibwari ubuhungiro bwizewe kuko bakomeje kurwaniramo
Ushinzwe umutekano anitwaje intwaro yarimo agerageza kubuza abafana kumanuka mu kibuga bashaka guhohotera abagezemo
Abafana bihimuranaho muri Stade Olympique de Lyon
Umubyeyi abitsa umwana we ku bashinzwe umutekano muri sitade atinya ko abafana bamutsikamira
Abafana bari barakaye
Umwotsi wari wiganje i Lyon
Abafana bivanze biba ngombwa ko bamwe batangira kurwana no gushaka uko basohoka
Intambara yakomereje hanze ya sitade
Abashinzwe umutekano bamaze guhosha imvururu umukino wahise utangira
Abafana ba Besiktas nibo bari bafite amajwi ari hejuru
Corentin Toliso (83’) na Jeremy Morel (85’) nibo batsindiye Lyon ibitego byaje byishyura igitego Besiktas yari yatsinze hakiri kare itsindiwe na Ryan Babel (15’) rutahizamu wahoze akina muri Liverpool.
Dore uko imikino ya 1/8 yarangiye:
*Ajax 2-0 Schalke04
*Anderlecht 1-1 Manchester United
*Celta Vigo 3-2 Genk
*Lyon 2-1 Besiktas
Ryan Babel niwe watsindiye Besiktas
Corentin Tolisso
Jeremy Morel ashimisha abatuye umujyi wa Lyon
PHOTOS: DailMail
TANGA IGITECYEREZO