RFL
Kigali

Etekiama “Daddy Birori” hari icyo avuga kuri Sugira mbere yuko bahura na Esperence de Tunis kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/05/2017 11:02
0


Agiti Tady Etekiama uzwi nka Daddy Birori mu mupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko kuba ari rutahizamu wa AS Vita Club inafite umunyarwanda Sugira Ernest ari ibintu by’agaciro kuba bafatanya mu gushaka icyatuma abakunzi b’iyi kipe bakomeza kwishima.



Sugira Ernest yageze muri AS Vita Club asanga Birori ari mu bihano ariko kuri ubu Florent Ibenge akunda kubakinisha umwe asimbura undi. Etekiama wanakiniye Amavubi akanitwara neza avuga ko ibyo abafana bavuga ko we na Sugira batajya buzuzanya ari ugukabya kuko basenyera umugozi umwe.

Turi abakinnyi b’ikipe imwe, dukina twese tugamije kuba twatsinda ku nyungu z’ikipe dushaka amanota. Ibindi byo ni amagambo y’abafana baba bafite uko bafata ibintu. Ikipe yacu imeze neza nta kibazo. Tady Etekiama aganira n’umunyamakuru wa Flash TV uri muri DR Congo

Kuba baratsinze TP Mazembe mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), Etekiama avuga ko byabahaye imbaraga zo kuba bakwitegura umukino bafitanye na Esperence de Tunis mu mikino ibanza y’amatsinda y’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Gutsinda Mazembe byaradushimishije cyane. Byadufashije kwitegura neza umukino dufitanye na Esperence ku buryo gahunda dufite ubu ni ukugera ku mukino wa nyuma. Abafana ba AS Vita badushyigikire tuzagenda buhoro buhoro kugeza tubahaye igikombe cy’uyu mwaka. Tady Etekiama

AS Vita Club iri mu itsinda rya gatatu (Group C) aho iri kumwe na Esperence de Tunis banafitanye umukino kuri uyu wa Gatanu, Mamelodi Sundowns na Saint George.

Ni umukino uri bwakirwe na Esperence de Tunis muri Tunisia saa kumi n’imwe z’umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00’) bagakinira kuri sitade yitiriwe uwa 7 Ugushyingo (Stade 7 November).

Tadi Etekiama (wambaye Ecouteur) avuga ko nta kibazo agirana na Sugira kuko buzuzanya

Taddy Etekiama (wambaye Ecouteur) avuga ko nta kibazo agirana na Sugira kuko buzuzanya

Sugira Ernest umunyarwanda wa mbere ugiye gukina imikino y'amatsinda ku makipe yabaye aya mbere iwayo

Sugira Ernest umunyarwanda wa mbere ugiye gukina imikino y'amatsinda ku makipe yabaye aya mbere iwayo(Total CAF Champions League), nyuma y'uko umwaka ushize Haruna Niyonzima nawe ari kumwe na Yanga Africans yakinnye imikino yo mu matsinda ariko mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup

Imikino iteganyijwe uyu munsi (Kuwa Gatanu) no kuri uyu wa Gatandatu

Imikino iteganyijwe uyu munsi (Kuwa Gatanu) no kuri uyu wa Gatandatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND