RFL
Kigali

Danny Usengimana mu rugamba rutoroshye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2017 8:44
1


Danny Usengimana rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi kuri ubu ari mu rugamba rutoroshye rwo gutwara igihembo cy’umwaka gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona (League Topcorer Of the Year Award) kuko mu mikino 29 amaze gushyitsa ibitego 18 akarusha kimwe (1) umukurikiye.



Mu gihe Usengimana yuzuzaga ibitego 18 kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017, Wai Yeka nawe yamucungiraga hafi kuko nawe yahise yuzuza ibitego 17. Igikomeye kirimo cyatuma umuntu atapfa kwemeza uwuzatwara iki gihembo nuko magingo aya, yaba FC Musanze na Police FC zose buri kipe isigaje umukino umwe, umukino utamenya icyo aba bagabo bazakora mu kibuga.

Iyo uganira na Usengimana akubwira ko yari yarihaye umuhigo wo kuzatsinda ibitego 18 muri uyu mwaka w'imikino gusa ubu arasabwa kuba yabyongera mu mukino FC Police ifitanye na FC Marines batsinze ibitego 2-0 mu mikino ibanza, icyo gihe Usengimana yari yanayibonyemo igitego cyaje gisanga icyatsinzwe na Mico Justin kuri sitade UMuganda.

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona uzakinwa kuwa 15 Kamena 2017, ikipe ya Police FC izaba yakira FC Marines ku kibuga cya Kicukiro mu gihe FC Musanze izaba yisobanura na Sunrise FC. Umwaka w’imikino ushize (2015-2016), Danny Usengimana yatwaye igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi (Topscoer of the Year Award), igihembo yagabanye na Hakizimana Muhadjili wakiniraga Mukura Victory Sport kuko bose bari bafite ibitego 16.

 Abwira abari muri sitade ati

Mu mikino 29 imaze gukinwa muri shampiyona Danny Usengimana amaze kubonamo ibitego 18 mu gihe Wai Yeka yamaze gushyitsa ibitego 17

Mu gihe Wai Yeka yatsinda nibura ibitego bibiri (2) Danny Usengimana ntatsinde ku munsi wa nyuma igikombe cyataha i Musanze

Mu gihe Wai Yeka yatsinda nibura ibitego bibiri (2) Danny Usengimana ntatsinde ku munsi wa nyuma igikombe cyataha i Musanze

Dore uko abafite ibitego byinshi bakurikirana:

  1. Usengimana Dany (Police Fc) 18
  2. Wai Yeka (Musanze Fc) 17
  3. Mico Justin (Police Fc) 13
  4. Kambale Salita (Etincelles) 13
  5. Shassir Nahimana (Rayon) 13
  6. Shaban Hussein (Amagaju) 12
  7. Mutebi Rashid (Gicumbi Fc) 11
  8. Pierre Kwizera (Rayon) 10
  9. Moussa Camara (Rayon Sports) 10
  10. Ssentongo Faruk (Bugesera) 9





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nduwayo onesphor6 years ago
    turimo dusaba ferwafa ko yakemerera rayonsport gufata igikombe kumucyino APR





Inyarwanda BACKGROUND