RFL
Kigali

CYCLING: Manizabayo Eric yatwaye agace ka Musanze-Rubavu muri Rwanda Cycling Cup 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/10/2018 8:54
0

Manizabayo Eric bita Karadiyo ukinira ikipe ya Nyabihu Cycling Club niwe watwaye agace ka Musanze-Rubavu muri Rwanda Cycling Cup yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu aho yagenze intera ya km 120.7 mu masaha 3h15’54”.

Ni urugendo rwavaga mu Karere ka Musanze aho abasiganwa bari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abari hejuru yayo bahagurutse ku isoko rya Musanze saa yine n’iminota 20 (10h20’), iminota 20 nyuma y’abakiri bato n’abakobwa bari bahagurutse saa yine zuzuye (10h00’).

SKO

Manizabyo Eric ahembwa na SKOL nk'umukinnyi wahize abandi mu bakuru n'abatarengeje imyaka 23

Manizabyo Eric ahembwa na SKOL nk'umukinnyi wahize abandi mu bakuru n'abatarengeje imyaka 23

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yagombaga kubyina kuko SKOL yari imaze gutanga igihembo

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yagombaga kubyina kuko SKOL yari imaze gutanga igihembo

MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yagombaga kubyina kuko SKOL yari imaze gutanga igihembo

Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda  aba ahibereye

Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda  aba ahibereye 

Mu bilometero 120.7 abakuru n’abatarenge imyaka 23 bakoze, harimo ibilometero 8.1 Km bakoze bazenguruka umujyi wa Rubavu inshuro zirindwi (7).

Mu kuzenguruka umujyi wa Rubavu, abasiganwa bacaga iyi nzira; Rubavu Distict - Bank of kigali - Hôtel Stip - Tribunal Gisenyi - Aéroport -  A D P R - Station Essence (Chez Mujomba)-   ARRIVEE - hôpital Gisenyi.

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rubavu

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rubavu

Gasore Hategeka (Nyabihu CC)niwe wageze muri Rubavu ari imbere y’abandi ariko mu gihe cyo kuzenguruka yaje gusigara cyo kimwe n’abakinnyi basanzwe bakomeye nka Hadi Janvier (Benediction), Hakiruwizeye Samuel (CCA), Mugisha Moise (Fly CC), Byukusenge Patrick (Benediction Club) na Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu CC)  nabo bagiye bagorwa n’uyu muzenguruko.

Muri iyi ntera ya kilometero 120.7, Manizabayo Eric yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 3h15’54’ akurikirwa na Hakizimana Seth wakoresheje 3h15’54, Gasore Hategeka yaje ku mwanya wa 3 akoresheje 3h15’54’ mu gihe Byukusenge Patrick yaje ku mwanya wa gatandatu (6) akoresheje 3h20’13’’ naho Hadi Janvier afata umwanya wa 17 akoresheje 3h33’27”.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club yahize abandi mu ntera ya kilometero 96.4 akoresha amasaha 2h56’13”. Nzayisenga niwe wari uheruka gutwara agace ka Kigali-Nyanza muri Rwanda Cycling Cup.

Nzayisenga Valentine niwe wahize abandi bakobwa

Nzayisenga Valentine niwe wahize abandi bakobwa mu rugendo rwa Musanze-Rubavu

Muri uru rugendo rwa Musanze-Rubavu, Nzayisenga Valentine yaje akurikiwe na Diane Ingabire (Benediction Club) akoresheje 3h3’42”, Jacqueline (Benediction Club) afata umwanya wa gatatu akoresheje 3h3’42”, Izerimana Olive (Benediction Club) aba uwa kane akoresheje 3h08’34’’  mu gihe Josiane Mukashema n’ubundi wa Benediction yafashe umwanya wa gatanu alkoresheje 3h13’51”.

Mu bakinnyi 11 b’abakobwa bari batangiye isiganwa, hasoje abo bakinnyi batanu (5) ba Benediction Club mu gihe abandi batandatu (6) batashije gusoza isiganwa barimo na Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) na Nirere Xaverine bakinana akabana mushiki wa Ndayisenga Valens.

Abandi batabashije gusoza barimo; Genevieve Mukundente (Benediction Club), Ishimwe Diane (Muhazi CC), Irakoze Viollette (Muhazi CC) na Mutimucyeye Saidath (Muhazi).

Abafana b'umukino w'amagare bagira udushya

Abafana b'umukino w'amagare bagira udushya 

Abasiganwa basohoka muri Mukamira bagana i Rubavu

Abasiganwa basohoka muri Mukamira bagana i Rubavu

Mu bana b’abahungu bakiri bato, Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yahize abandi mu ntera ya kilometero 96.4 n’ubundi yanganaga n’iy’abakobwa, aza ari uwa mbere akoresheje 2h40’12”. Muri iki Cyiciro yaje akurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction) akoresheje 2h40’30”.

Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs  yahize abana bakiri bato

Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs  yahize abana bakiri bato 

Niyonshuti Jean Claude (Fly CC) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h40’30’’ mu gihe Gahemba Bernabe wa Les Amis Sportifs usanzwe ari murumuna wa Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kane nawe  akoresheje 2h40’30”. Nsabimana Jean Baptiste (Fly CC) yaje ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje 2h40’30”.

Byukusenge Patrick ahagera

Byukusenge Patrick ahagera 

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) ashimira Muhoza Eric wabaye uwa mbere mu bana bari munsi y'imyaka 23

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) ashimira Muhoza Eric wabaye uwa mbere mu bana bari munsi y'imyaka 23

Jean Bosco Ntihemuka umushyushya rugamba w'isiganwa

Jean Bosco Ntihemuka umushyushya rugamba w'isiganwa

Abasiganwa basohoka mu murenge wa JENDA

cycling

Abasiganwa basohoka mu murenge wa JENDA

I Musanze ahahagurutse isiganwa

I Musanze ahahagurutse isiganwa 

Gatabazi Jean Marie Vianney guverineri w'intara y'amjyaruguru aho isiganwa ryahagurutse

Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w'intara y'amajyaruguru aho isiganwa ryahagurutse

Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs ntabwo yabashije gusoza

Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs ntabwo yabashije gusoza

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bakuru n'abatarenge imyaka 23

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bakuru n'abatarenge imyaka 23

Nkurunziza Yves mbere yo guhaguruka

Nkurunziza Yves wa Benediction Club mbere yo guhaguruka  

Hadi Janvier wa Benediction Club mbere yo guhaguruka i Musanze

Hadi Janvier wa Benediction Club mbere yo guhaguruka i Musanze

Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph

Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph akinira Les Amis Sports de Rwamagana 

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa

Les Amis Sportifs de Rwamagana  bajya inama mbere y'isiganwa 

Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga ubu ni umwe mu komiseri bayo

Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga yari komiseri w'irushanwa  

Komiseri w'isiganwa ubwo yari abajije aho abaobwa bari mbere yo guhaguruka

Komiseri w'isiganwa ubwo yari abajije aho abaobwa bari mbere yo guhaguruka

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND