Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 nibwo hatangijwe irushanwa rihuriza hamwe amakipe akina umukino wa Cricket hano mu Rwanda hagamijwe kwibuka no kuzirikana Naidu Umuhinde ufite umuryango i Kigali ariko akaba yaritabye Imana, uwo muryango ugashyiraho irushanwa ryo kumwibuka no gukomereza aho yari ageze ateza imbere uyu mukino.
Muri uyu mwaka, iri rushanwa rizaba riba ku nshuro yaryo ya gatanu n’amakipe 15 arimo icyenda (9) y’abagabo ndetse n’amakipe atandatu (6) y’abari n’abategarugori.
Mu cyiciro cy’abagabo amakipe yagabanyijwe mu matsinda abiri(2) aho itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe ane (4) mu gihe irya kabiri ririmo amakipe atanu (5). Ku rundi ruhande, icyiciro cy’abari n’abategarugori ni amatsinda abiri arimo amakipe atatu (3) buri rimwe.
Mu gufungura ku mugaragaro, Silinati Vardhineni ukuriye iri rushanwa akaba ari umuhungu wa nyakwigendera Naidu, yabwiye abanyamakuru ko ashimira cyane abafatanyabikorwa badahwema gutanga imbaraga zabo mu iterambere ry’umukino wa Cricket mu Rwanda ndetse ko we yishima cyane iyo abonye abakinnyi b’uyu mukino higanjemo abana bakiri bato mu myaka kuko ngo bitanga ikizere ku iterambere rya criket.
Silinati avuga ko kandi mu myaka ine (4) ishize hakinwa irushanwa rya V.R Naidu T20, hagiye habaho ugukura k’umukino kuko ngo usanga ubushake mu kibuga (Combativity) bwariyongereye bishoboka ndetse n’ubu bikiyongera kuzageza igihe umukino wa Cricket uzamenyekana ku isi hose kandi ko yizera bizashoboka.
Silinati Vardhineni uhagarariye umuryango wa nyakwigendera Naidu
Mu mikino ibiri yabaye ku munsi wo gufungura irushanwa, ikipe ya Telugu Royals na Vikings Cricket Club nizo zabashije kwitwara neza.
Kuri iyi nshuro mu bagabo hazitabira amakipe icyenda (9) arimo; Impala, Right Guards, Telugu Royals, Vikings, RCA Development, Challengers, Kigali Cricket Club, Indorwa CC na Kerarala Hunters.
Mu cyiciro cy’abakobwa hazitabira amakipe atandatu (6) ariyo; Charity CC, Queens CC, Indatwa CC, White Crouds, Oasis na She-Guards, imikino yose izabera ku kibuga cya Cricket kiri ku Kicukiro.
Dore uko amakipe yashyizwe mu matsinda:
ABAGABO:
Itsinda A: -Impala CC, Right Guards CC, Telugu Royals CC na Kerala Hunters CC.
Itsinda B: - Vikings CC, RCA Development, Chalengers CC, Kigali CC na Indorwa.
ABAKOBWA:
Itsinda A: -Charity CC, Queens CC, Indatwa CC.
Itsinda B: White Guards CC, Oasis , She-Guards.
Dusingizimana Eric kapiteni w'ikipe y'igihugu y'umukino wa Cricket wanaciye agahigo ku isi ko kumara amasaha 51 akora 'Batting' avuga ko nawe yemera ko Cricket hari aho yavuye ikaba igeze aheza kandi ko izakomeza gutera imbere.
Amwe mu makipe azitabira V.R Naidu T20 2017 yari ku kibuga cya Kicukiro
IKipe ya Vikings Cricket Club yatangiye yitwara neza itsinda RCA Development
RCA Development Cricket Club imwe mu makipe yiteguye guhatanira V.R Naidu T20 2017
Silinati Vardhineni n'umuryango we mu birori byo gutangiza V.R Naidu T20 ya 2017
Tuyizere Bosco umunyarwanda ukinira Vikings Cricket Club
Rajath umwe mu bakinnyi ba Vikings Cricket Club
Imikino y'iri rushanwa izajya ibera ku kibuga cya Kicukiro gikinirwaho Cricket
Photos: S.MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO