RFL
Kigali

Commonwealth Day2017: Iryimanivuze na Mukantwali Philomène ba LDK nibo bahize abandi mu kwiruka

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/03/2017 8:18
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017 ni bwo Rwanda Commonwealth Association ifatanyije na Komite Olempike bizihije umunsi mukuru wa Commonwealth ku rwego rw’igihugu aho bahuje abana biga muri LDK na LNDC bagakina imikino yarangiye Iryimanivuze na Mukantwali Philomène batwaye ibihembo mu gusiganwa ku maguru.



Ni umuhango watangiye abana biga muri Lycée Notre Dame de Citeaux na Lycée de Kigali barushanwa mu kugaragaraza ibyo bazi ku muryango mpuzamahanga wa Common Wealth bagendeye ku nsangamatsiko yo kubaka no gusakaza amahoro mu muryango wa Commonwealth.

Nyuma yo kuganira kuri ibi habaye amarushanwa arimo kwiruka (Athletisme) n’umukino wo gukurura umugozi abaganje abandi bagatsinda (Tag of War). Mu cyiciro cyo kugaragaza icyo abana bazi kuri CommonWealth, LNDC yabaye iya mbere inahabwa igikombe imbere ya LDK yahembwe nk’iya kabiri dore ko bari bahanganye ari babiri.

Mu cyiciro cyo kwiruka inshuro eshanu (5) ikibuga cy’umupira w’amaguru cya LDK, Iryimanivuze Deborah yaje imbere akurikiwe na Mukantwali Philomène mugenzi we basanzwe banakorana imyitozo mu ikipe y’igihugu (Abakobwa) y’umukino wa Basketball. Aba bana baje bakurikiwe na Mukeshimana Aline mugenzi wabo wiga muri LDK.

Iryimanivuze Deborah yahawe amakayi ane manini (Registre) ageretseho amakalamu 11, ibikoresho avuga ko bizamufasha mu masomo ye dore ko yiga icungamutungo mu mwaka wa Kane (S4). Aganira n’abanyamakuru, Iryimanivuze yavuze ko umukino wo kwiruka muri iki gihe atari wo akina uretse ko yakuze akunda gusiganwa mu mashuli abanza. Gusa ngo yabifashijwemo n’imyitozo akora muri Basketball.

“Ubundi njyewe ntabwo nkunda kwiruka. Babitubwiye uyu munsi (Kuwa Mbere) ariko kuko nsanzwe nkora imyitozo yo kwiruka, numvaga bitananira. Ndabyishimiye kubera ko natsinze ariko ntabwo nkina umukino wo kwiruka. Nishimiye ibihembo bampaye kandi n’umunsi twizihije ni mwiza kuko utwibutsa kubana mu mahoro .” Iryimanivuze  Deborah usanzwe akora imyitozo mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball.

Mu cyiciro cyo gukurura umugozi , abana ba LNDC baganjije aba LDK binatuma bahabwa ibihembo. Umutesi Joselyne ukuriye Rwanda Commonwealth Association yavuze ko kuba ishuli rya LDK na LNDC ari byo bigo byatoranyijwe ari uko bisanzwe bifite amahuriro (Clubs) ya Commonwealth nubwo ngo bagiye gukomeza kubisakaza no mu bindi bigo byose biri mu gihugu nk’ikintu kizabafasha gusakaza umuco w’amahoro.

 Iryimanivuze Deborah

Iryimanivuze Deborah wabaye uwa mbere mu gusiganwa ku maguru

 mbere

Mbere yuko abana batangira kwiruka

Philomene

Mukantwali Philomène wabaye uwa kabiri

Mukeshimana Aline

Mukeshimana Aline yafashe umwanya wa gatatu mu kwiruka

LNDC

LNDC yaganje LDK mu gukurura umugozi (Tag of War)

LDK

LDK yananiwe mu gukurura umugozi

LDK

LNDC ni yo yitwaye neza mu kugaragaza ibyo bazi kuri Commonwealth

LDK

Bizimana Festus

Bizimana Festus uherutse gutorerwa kuba visi perezida muri komite Olemike yabajije abana ibibazo bitandukanye ku makuru bafite kuri Commonwealth bamusubiza mu buryo bwiza ku buryo yahise avuga ko ibyo yari yateguye kubaganiriza yumva babizi

LDK na Commonwealth

Abana biga muri LDK na LNDC baganira ku muryango wa CommonWealth

Umutesi Joselyne/ Rwanda Commonwealth Games

Umutesi Joselyne umuyobozi wa Rwanda Commonwealth Games aratanga icyizere ko n'abana biga mu byaro bazagerwaho bakamenya umuryago wa Commonwealth, umuryango watangiye uhuza ibihugu byakoronijwe n'u Bwongereza ariko nyuma hakaza no kwemererwa ibihugu bitakoronijwe n'Abongereza kuri ubu bikaba bimaze kuba ibihugu 52 bigize uyu muryango n'u Rwanda rurimo.

Commonwealth

Commonwealth Day yakabaye yarizihijwe kuwa 13 Werurwe 2017 yimurirwa kuwa 27 Werurwe 2017 ubwo yaberaga mu ishuli rya LDK

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis/inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND