RFL
Kigali

CHAN 2018: 11 b’u Rwanda babanje mu kibuga bashaka byibura inota kuri Libya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2018 20:41
0


Saa tatu zuzuye ku masaha ya Kigali (21h00’) ni bwo Abanyarwanda bose baraba bahanze amaso ikipe y’igihugu Amavubi iri mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc. U Rwanda ruraba ruhatana na Libya mu mukino ugomba gushimisha cyangwa ukaraza nabi abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru.



Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo Amavubi yatsindaga Eqatorial Guinea igitego 1-0, habayemo impinduka imwe gusa kuko Manishimwe Djabel arabanzamo naho Biramahire Abeddy abanze hanze. Muri uyu mukino, u Rwanda rurasabwa gutsinda byaramuka bidakunze bagakora ibishoboka bakabona inota rimwe kuri Libya kugira ngo Amavubi agwize amanota atanu yabambutsa abaganisha mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Dore abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga:

Ndayishimiy e Eric Bakame (GK, 1, C), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 20, Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15,  Kayumba Soter 22, Bizimana Djihad 4, Niyonzima Ally 8, Manishimwe Djabel 2, Nshuti Dominique Savio 11 na Yannick Mukunzi 6.

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga

Uburyo bwo guhagarara mu kibuga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND