Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda; Amavubi yatangiye irushanwa rya CHAN ya 2016 itsinda Cote d’Ivoire igitego kimwe ku busa.
Ni umukino wa mbere wari ubaye muri CHAN 2016 wahuje amakipe yo mu itsinda rya mbere wahuje u Rwanda rukinira mu rugo ndetse na Cote d’Ivoire.
Igitego cy’u Rwanda cyinjiye ku munota wa 15 w’igice cya mbere, gitsinzwe na Emery Bayisenge ku ikosa yahannye neza ryari rikorewe kuri Iranzi Jean Claude.
Emery Bayisenge yishimiye cyane gutsinda igitego gifungura CHAN 2016
Abasore b'Amavubi bishimira igitego babonye
Ku munota wa 60, u Rwanda rwabonye penaliti nyuma y’aho Jacques Tuyisenge akururiwe mu rubuga rw’amahina, gusa Emery Bayisenge wari watsinze igitego cy’u Rwanda arayihusha nyuma y’aho umunyezamu wa Cote d’Ivoire, Badra Ali Sangare awukuriyemo.
Ku munota wa 60, Bizimana Djihad yasimbuye Usengimana Dany na ho ku munota wa 63, Faustin Usengimana asimbura Abdul Rwatubyaye.
Wari umukino w'ingufu ku mpande zombi
Kapiteni w'Amavubi Jacques Tuyisenge ni umwe mu bigaragaje cyane
Ku munota wa 81, Yussuf Habimana yinjiye mu kibuga asimbuye Habyarimana Innocent.
Ku munota wa 88, umusore w’ikipe ya Cote d’Ivoire Djedje Franck Gwiza yarekuye umuzinga w’ishoti mu izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Ndayishimiye Eric Bakame gusa umupira ukubita umutambiko w’izamu uragaruka.
Ababanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Eric Ndayishimiye, Fitina Omborenga, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Celestin Ndayishimiye, Amran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, Yannick Mukunzi, Innocent Habyarimana, Jacques Tuyisenge (C) na Danny Usengimana.
Abasimbura: Kwizera Olivier, Ndoli Jean Claude, Faustin Usengimana, Rusheshangoga Michel, Munezero Fiston, Mwemere Ngirinshuti, Kalisa Rachid, Nshuti Savio Dominique, Ngomirakiza Hegman, Bizimana Djihad na Habimana Yussufu.
Umutoza: Johnny Mc Kinstry
Ababanjemo ku ruhande rwa Ivory Coast: Badra Ali Sangare,Cheikh Ibrahim Comara, Marcellin Koffi, Soualio Dabila Ouattara, Mahan Marc Goua, Yace Marius Gregoire Okpekon, Essis Baudelere Fulgence Aka, Gbagnon Anicet Badie, Djedje Franck Guiza, Acho Hemann Junior Djobo na Koffi Davy Mahinde Boua.
Abasimbura: Drissa Bamba, Abdul Karim Cisse, Adama Kangoute, Soualiho Coulibaly, Diallo Kouame Romouald Cedric Kouassi, Dagou Willie Britto, Nilmal Treika Mondesir Ble, Inza Diabate, Wassawaly Eric Michel Toh, Krahir Yannick Zahri, Dominique Anderson Mevy.
Umutoza: Michel Dessuyer
Ni ku nshuro ya kane irushanwa nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu CHAN riba. Irya mbere ryabaye mu mwaka wa 2009 rikaba ryaratwawe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ritwarwa na Tuniziya mu mwaka wa 2011 mu gihe iryaherukaga ryo muri 2014 ryegukanywe na Libya.
TANGA IGITECYEREZO