RFL
Kigali

CAF yifurije isabukuru Sugira Ernest

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/03/2018 13:21
1


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafashe umwanya yifuriza isabukuru nziza Sugira Ernest umunyarwanda ukinira ikipe ya APR FC n’Amavubi. Sugira Ernest arizihiza isabukuru y’imyaka 27.



Sugira Ernest yavutse kuwa 27 Werurwe 1991 kuri ubu akaba amaze imyaka 27 ku isi n'ubwo muri iyi minsi atamerewe neza bitewe n’ikibazo cy’imvune yagize bigatuma abagwa inshuro ebyiri.

Ubutumwa CAF yageneye Sugira Ernest bamwifuriza isabukuru nziza

Ubutumwa CAF yageneye Sugira Ernest bamwifuriza isabukuru nziza 

Dore bimwe mu byo wamenya mu mateka ya Sugira Ernest:

Uyu musore yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi mu ikipe ya AS Muhanga yakiniye muri 2012-2013 ayikinira imikino 29 aho yanayitsindiye ibitego 16. Kwitwara neza gutyo muri AS Muhanga byatumye ikipe ya APR FC ihita imurambagiza umwaka wa 2013 ayikinira kuva 2013-2014 aho yatsinze ibitego 2 gusa mu mikino itandatu (6) yakinnye. Uyu musaruro utari mwiza bijyanye no kudakina byatumye asezererwa yerekeza muri AS Kigali.

Akigera muri AS Kigali, Sugira Ernest yayigezemo muri 2014 ayivamo mu 2016. Yahakinnye imikino 64 atsinda ibitego 29. Uyu musaruro watumye uyu mukinnyi arushaho guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yinjiyemo bwa mbere mu 2013, mu mikino 12 amaze gukinira Amavubi, Sugira Ernest akaba afite ibitego birindwi (7).

Uku kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ni byo byamuhesheje amahirwe yo kujya muri AS Vita Club yo muri Congo yamuguze mu mpera za 2016 imugura arenga miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gushimwa cyane n'umutoza w'iyi kipe Florent Ibenge wari wamubonye mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda mu ntangiriro za 2016.

sugira

Sugira Ernest yakoze akazi gakomeye mu mikino ya CHAN 2016 i Kigali

Muri Kanama 2017 ni bwo Sugira Ernest yatandukanye na AS Vita Club ahita agaruka mu Rwanda binarangira yumvikanye na APR FC ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri (2). Muri uko Kwezi kandi ni nabwo yahise agira ikibazo cy’imvune ubwo yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu yagombaga guhura na Uganda mu rugendo rwo gushaka itike y’irushanwa rya CHAN 2018. Iyi mvune yayigize kuwa 15 Kanama 2017 kuri sitade ya Kigali.

Yaje kubagwa ndetse banashyiraho igihe azamarana ubwo burwayi. Gusa nyuma byaje kwanga biba ngombwa ko bongera kumubaga hitabajwe abaganga b’inzobere bo mu gihugu cy’u Buhinde, igikorwa cyabaye kuwa 6 Werurwe 2018. Kuva icyo gihe amara kubagwa, bamubwiye ko azamara amezi atatu (3) agendera ku mbago kugira ngo umubiri we wongere usubirane bityo azabone gutangira gushyira mu bikorwa inama izindi nama bamuhaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sekamana issa6 years ago
    Nukuri bikwiye ko guha agaciro buriwese utera umupira wamaguru wese murwanda!





Inyarwanda BACKGROUND