RFL
Kigali

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports mu mukino wasojwe n’imvururu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2017 20:15
5


Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinirwaga i Nyamata, umukino wasojwe no gushyamirana hagati ya Karekezi Olivier na Ally Bizimungu batoza amakipe yombi.



Ishoti rya Dusenge Bertin ku munota wa 49’ ryakoze kuri Rutanga Eric, igitego kiba kiranyoye. Iki gitego, Bugesera FC yakomeje kukibungabunga kugeza umukino ugeze ku munota wa 90’ bakongeraho iminota ine (4).

Ubwo umukino wari usigaje iminota itatu (4’) kugira ngo urangire, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yashyamiranye na Ally Bizimungu utoza Bugesera FC, bashaka gufatana mu mashati biba ngombwa ko polisi imanuka mu kibuga.

Ibi byaturutse ku kuba abakinnyi barwaniye umupira wari warenze bapfa ko Bugesera FC bari gutinza umukino, bituma Karekezi Olivier ajya kureba ibiri kuba kuko abakinnyi barimo baterana amagambo. Akigerayo yahise ahahurira na Bizimungu Ally nawe wari ushyigikiye ko abakinnyi be bakina barya iminota. Byaje kurangira batabyumvishe kimwe niko gushaka gufatana ariko abakinnyi, abasifuzi na polisi barahagoboka.

Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC akizwa n'abakinnyi be

Ally Niyonzima ntabwo yishimiye gukina iminota 37'

Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC akizwa n'abakinnyi be

Aba batoza bombi bazamuwe mu bafana biba ngombwa ko abatoza bungirije bafata inshingano zo gusigarana amakipe. Ndikumana Hamadi Katauti yasigaranye Rayon Sports naho Nshimiyimana Maurice asigarana Bugesera FC yari ifite impamba y’amanota atatu (3) ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Muri uyu mukino waberaga i Nyamata, Rayon Sports yakoze amakosa 16 mu gihe Bugesera FC yakoze amakosa 17 mu minota 90’ y’umukino. Rayon Sports yateye koruneri eshatu (3) ku busa bwa Bugesera FC yari mu rugo.

Rucogoza Djihad winjiye mu kibuga asimbuye, yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 74’, iyi karita yaje isanga iyahawe Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa Bugesera FC ku munota wa 43’. Mugabo Gabriel wa Rayon Sports ni we watahanye ikarita y’umuhondo azira gukora umupira abishaka.

Mu gusimbuza, Karekezi Olivier yatangiye akuramo Nova Bayama ku munota wa 26’ ashyiramo Kwizera Pierrot wari wabanje hanze. Bimenyimana Bonfils Caleb yinjiye mu kibuga ku munota wa 53’ asimbura Mukunzi Yannick naho Tidiane Kone asimburwa na Mugisha Gilbert utakinnye umunota akinjira bahise basifura ko umukino urangiye.

Ku ruhande rwa Bugesera FC, Rucogoza Djihad wari wabanjemo bakina na FC Musanze, yinjiye asimbuye Ndatimana Robertku munota wa 69’ .

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Bugesera FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK, 1), Moussa Omar 3, Muhire Anicet Gasongo 15, Turatsinze Heritier  18, Mugabo Ismail Prince 6, Nzigamasabo Steven (8-C), Ndatimana Robert 27 (Rucogoza Djihad 4), Ntwali Jacques 23, Dusange Bertin 17, Ssentogo Farouk Ruhinda Saifi 10 na Irokon Samson Ikechuku 20 (Mubumbyi Bernabe 9).

Abasimbura batakoreshejwe: Kwizera Janvier (GK, 40), Jean Bosco Uwacu 16, Rucogoza Aimable Mambo 2, Bigirimana Shaban 7 na Ntijyinama Patrick 5

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Nyamdwi Saddam 16, Rutanga Eric  Alba 3, Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel Gaby 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick Joy 6 (Bimenyimana Bonfils Caleb 7), Manishimwe Djabel 28, Nova Bayama 24 (Kwizera Pierrot Mansare 23), Nahimana Shassir 10 na Tidiane Kone 19 (Mugisha Gilbert).

Abasimbura batakoreshejwe: Ndayisenga Kassim (GK, 18), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Usengimana Faustin 15, Irambona Eric Gisa 17.

 Dore uko imikino y’umunsi wa 3 iteye:

Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017

FT: APR FC 2-1AS Kigali 

Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017

-Bugesera FC 1-0 Rayon Sports 

-Etincelles FC 1-1 Mukura Victory Sport 

-Espoir FC  0-0 Sunirise FC 

-Kirehe FC 1-0 Musanze FC 

Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017

-Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)

-Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi, 15h30’)

-Miroplast FC vs Kiyovu Sport (Mironko Pitch, 15h30’)

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Iradukunda Jean Bertrand yari yaje kureba ikipe yahozemo

Iradukunda Jean Bertrand yari yaje kureba ikipe yahozemo

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi

Mugabo Ismail ku mupira

Mugabo Ismail ku mupira 

Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira

Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira hejuru ya Nova Bayama wakinnye iminota 26'

Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa FC Bugesera ashakisha umupira

Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa FC Bugesera ashakisha umupira

Umukino w'ubwitange

Umukino w'ubwitange

Nova Bayama ku mupira

Nova Bayama ku mupira 

Moussa Omar afunga Nyandwi Saddam

Moussa Omar afunga Nyandwi Saddam

Ally Bizimungu avuga ati" Mumureke muhane"

Ally Bizimungu avuga ati"Mumureke muhane"

Ally Bizimungu mu bafana

Ally Bizimungu mu bafana 

Karekezi Olivier mu bafana

Karekezi Olivier mu bafana 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-(INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaka6 years ago
    Iyi ni iyihe stadium bakiniyeho koko
  • Jo6 years ago
    Karekezi Olivier ndamwemera agira ishyaka gusa agira amahane
  • 6 years ago
    aha!!ibyoreyo yigize
  • 6 years ago
    Wow BUGESERA FC komeza equipe yo kwivuko komeza uduhe ibyishimo
  • Hakizimana Theophile6 years ago
    wow Bugesera fc komeza utsinde





Inyarwanda BACKGROUND