RFL
Kigali

Mudeyi Suleiman yasinye muri Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2018 12:47
0


Mudeyi Suleiman wari umaze umwaka w’imikino 2017-2018 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports yageze mu mikino ya kimwe cya kane cya Total CAF Confederation Cup 2018.



Amakuru agera ku INYARWANDA avuga ko uyu musore wari umaze iminsi yarasubiye muri Musanze FC yaba yagarutse i Kigali ku butumire bw’ikipe ya Rayon Sports yamwifuje igitozwa na Ivan Minaert ariko bikaza kuzitirwa nuko bari bakiri mu mikino yegeranye.

Mudeyi w’imyaka 22 byabaye ngombwa ko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018 arara mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuba yari yahuye n’abayobozi ba Rayon Sports bakumvikana buri kimwe mbere yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2018 asinya amasezerano ndetse bakaba banamuhaye igihe cy’amafaranga bemeranyije.

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona 2017-2018 Mudeyi yagiye ayavumba igitego

Gusa Rayon Sports isigaranye umukoro wo kuzivuganira na FC Musanze ku mwaka umwe Mudeyi yari asigaje muri iyi kipe ivuga ko ishaka igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Ku myaka 22, Mudeyi yakinnye imikino 26 muri shampiyona 2017-2018 atsinda ibitego birindwi (7) atanga imipira itanu (5) yabyaye ibitego anabona amakarita abiri y’umuhondo. Mudeyi Suleiman niwe mukinnyi wakinaga mu ikipe itaba mu mujyi wa Kigali wabashije kwinjiza igitego amakipe yose aba mu mujyi wa Kigali. Mudeyi kandi yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi ukiri muto wabashije kwinjiza igitego buri kipe yose yaje muri ane ya mbere.

Mudeyi wakiniye Gicumbi FC na Mukura VS, yabashije kwinjiza igitego ikipe ya AS Kigali n'ubwo icyo gihe batsinzwe ibitego 4-3 kuri sitade ya Kigali. Mudeyi yatsinze Police FC igitego ubwo bayitsindaga ibitego 2-1 i Musanze anatsinda igitego APR FC ubwo yabatsindaga ibitego 2-1 ndetse yanatsinze igitego ubwo Musanze FC yanganyaga na Etincelles FC igitego 1-1.

Mudeyi kandi yatanze umupira wabyaye igitego ubwo batsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-2 kuri sitade ya Kigali n’igihe batsindaga Kiyovu Sport ibitego 2-1 i Musanze.

INKURU IRAMBUYE NI MU KANYA.......






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND