RFL
Kigali

Bishira Latif mu bakinnyi 9 batemerewe gukina umunsi wa 29 wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/05/2017 8:30
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 ni bwo hatangira imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, imikino yahagaritswemo abakinnyi icyenda b’amakipe atandukanye barimo na Bishira Latif myugariro wa AS Kigali igomba kwakira Police FC.



Aba bakinnyi uko ari icyenda (9) baba bazira amakarita y’imituku n’imihondo (byubura atatu) baba barahawe mu mikino ya shampiyona iba yarabanje. Muri aba bakinnyi hanarimo; Mbaraga Jimmy Kapiteni wa FC Marines, Benedata Janvier wa APR FC, Ngirimana Alexis myugariro wa Kiyovu Sports na Mugenzi Cedric bita Ramires ukinira Etincelles FC.

Dore abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 29:

  1. Rutayisire Egide (Gicumbi Fc)
    2. Bishira Latifah (AS Kigali)
    3. Ndihabwe David (Bugesera Fc)
    4. Mugenzi Cedrique (Etincelles Fc)
    5. Simpenzwe Hamidu (Mukura VS)
    6. Janvier Benedata (APR Fc)
    7. Mbaraga Jimmy (Marines Fc)
    8. Buregeya Rodrigue (Amagaju Fc)
    9. Ngirimana Alexis (SC Kiyovu)

Dore imikino y’umunsi wa 29:

Kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017

*Musanze Fc vs Mukura VS (Musanze, 15h30)

*Sunrise Fc vs Espoir Fc (Nyagatare, 15h30)

*Kirehe Fc vs Gicumbi Fc (Kirehe, 15h30)

*Marines Fc vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15h30)

*AS Kigali vs Police Fc (Stade de Kigali, 15h30)

*Pepinieres Fc vs Amagaju Fc (Ruyenzi Grounds, 15h30)

Kuwa Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2017

*Etincelles Fc vs Bugesera Fc (Stade Umuganda, 15h30)

*Rayon Sports Fc vs APR Fc (Stade de Kigali, 15h30)

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIgali agomba kwakira Police FC adafite myugariro Bishira Latif

Eric Nshimiyimana umutoza wa AS KIgali agomba kwakira Police FC adafite myugariro Bishira Latif

Mbaraga  Jimmy Kapiteni wa FC Marines

Mbaraga Jimmy Kapiteni wa FC Marines ikarita ya gatatu y'umuhondo yayibonye ubwo banganyaga na APR FC igitego 1-1 ku munsi wa 28






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND