Bayingana Robert ni we mukandida rukumbi mu bahatanira kuyobora Komite Olympique.
Bayigamba Robert ni we wari Minisitiri w’imikino mu Rwanda, ubwo u Rwanda rwabonaga itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa cy’umupira w’amaguru mu mwaka wa 2004, akaba yaranohoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball, aho yakiniye Kaminuza nkuru y’u Rwanda, imyaka 10 yose, aza gukinira G.S.O.Butare, aca muri KVC na Electrogaz mbere yuko asoreza mu Amasata VC.
Bayigamba Robert mu mwaka wa 2009 yatsinzwe na Gen. Dr Rudakubana wayoboraga iyi Comite National Olympique , kuri ubu akaba yaragiye gukomeza amasomo hanze y’u Rwanda.
Uyu mugabo ari kwiyamamaza wenyine mu gihe bivugwa ko Bwana Sayinzoga Jean yaba yarangiwe candidature, bivugwa ko atari yujuje ibisabwa byose.
Dore imyanya bari guhatanira:
PEREZIDA:
BAYIGAMBA Robert
V/PEREZIDA WA 1:
GASHUGI MUHIMPUNDU Phophina
MUKANDEKEZI Julienne
V/PEREZIDA WA 2 :
MANIRARORA Elie
UWIMANA Ismael Bernard
UMUNYAMABANGA MUKURU :
BUSABIZWA Parfait
HABINEZA Ahmed
UMUBITSI :
RWABUSAZA Thierry
UWAYO Theogene
ABAJYANAMA :
DUSINE Nicolas
KAYIRANGA Albert
MUNYANDAMUTSA Jean Paul
RWEMALIKA Felecite
SHYAKA Kanuma
UMULISA Ernestine
Abantu batagaragaye kuri uru rutonde bafite kugeza saa cyenda uyu munsi, bagasobanurirwa impanvu nkuko Philbert Rutagengwa, ukuriye akanama gashinzwe gutegura aya matora abivuga.
Aya matora ateganyijwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 20.04.2013, ku kicaro cya CNO i Remera, aho abemerewe gutora ari abantu 28 bahagarariye ama federation n’ama associations agize CNO.
Amatora yabayobora Comité National Olympique aba umwaka ukurikira imikino Olympique, abazatorwa birunvikana ko mandat yabo izarangira 2017.
Jean Luc Imfurayacu
TANGA IGITECYEREZO