Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) habereye umuhango wafashije abayobozi b’ikipe yabo y’umukino wa Basketball kwerekana abakinnyi bazakoresha mu mwaka w’imikino 2018-2019.
Muri uyu muhango ni bwo herekanwe abakinnyi bamaze kongera amasezerano muri REG BBC ndetse hanerekanwa Beleck Bill umunya-Cameroun akaba umukinnyi mushya muri REG BBC kuko afitemo amasezerano y’imyaka ibiri.
Aha kandi ni naho abakinnyi bahawe nimero zizajya zibaranga mu kibuga nubwo biboneka ko nta mpinduka zabayeho ukurikije uko bambaraga mu mwaka ushize w’imikino 2017-2018.
Muri uku kwerekana nimero zizaranga abakinnyi, Ngandou Mbanze Bienvenue yagumanye nimero 80, Shyaka Olivier (10), Ikishatse Herve (7), Nkurunziza Chris Walter (0), Kubwimana Kazingufu Ali (C,24), Kami Kabange Milambwe (20), Mukengerwa Benjamin (3), Kaje Elie (13), Nshobozwabyosenumukza Jean Jacques Wilson (4), Nshizirungu Patrick (11), Habiyambere Patrick (6) na Beleck Bill (32).
Nkurunziza Chris Walter ni we ufite nimero nto kurusha abandi (0)
Mukengerwa Benjamin azajya arangwa n'umubare gatatu (3)
Nshobozwabyose n'umukiza Jean Jacques Wilson yagumye kuri nimero (4)
Habiyambere Patrick yagumye muri nimero (6)
Shyaka Olivier (10) umukinnyi nshingirwaho muri REG BBC n'ikipe y'igihugu
Murindabigwi Francis ushinzwe ibikorwa rusange muri EUCL ifite REG mu maboko akaba na perezida w’ikipe ya REG BBC yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi bari barangije amasezerano bagiye bayongera kuko nka Kami Kabange yongeye gusinya imyaka ibiri (2), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson asinya ibiri (2), Habiyakare Patrick asinya umwaka mushya, Patrick Nshizirungu nawe asinya undi umwe cyo kimwe na Herve Ikishatse.
Agaruka ku ntego iyi kipe ifite kuri ejo hazaza hayo, Murindabigwi yavuze ko REG BBC ari ikipe igomba guhora ifite intego yo gutsinda amakipe yose yaba inini n’into kuko ngo ushobora kurangara na Nyina w’undi akabyara umuhungu.
“REG ni ikipe itsinda ntabwo tuje muri gahunda yo gutsindwa cyangwa gutsinda bitunguranye. Tugomba gusakuma ibikombe byose bicaracara mu gihugu tutitaye ko twaba dukina n’ikipe ikomeye cyangwa yoroshye kuko duhatana tuzi ko na nyina w’undi yabyara umuhungu. Abakinnyi barabizi ko REG ari ikipe itwara ibikombe”. Murindabigwi
Murindabigwi Francis ushinzwe ibikorwa rusange muri EUCL ifite REG mu maboko akaba na perezida w’ikipe ya REG BBC
Ngwijuruvugo Patrick kuri ubu ukora nk’umutoza mukuru ariko ukorera ku masezerano y’umutoza wungirije kuki yaje yungirije Kalima Cyrile watandukanye n’iyi kipe, avuga ko kuri ubu afite akazi karemereye ko kuba nta muntu afite bafatanya mu gutoza. Uyu mutoza avuga ko abayobozi b’ikipe baramutse bamushakiye uwo kumufasha byakoroha cyane kurusha uko akora inshingano ebyiri mu buryo bumwe.
“REG ni ikipe igomba gutwara ibikombe. Abakinnyi, abayobozi n’abatoza twese dushyize hamwe kandi turabyumva kimwe. Gusa ku ruhande rwanjye navuga ko mfite akazi kenshi kuko nkora kazi ko kuba umutoza mukuru nkanakora akazi k’umutoza wungirije kuko ni nayo masezerano mfite. Abayobozi bashatse uwo kumfasha byaba ari byiza cyane”. Ngwijuruvugo Patrick
Ngwijuruvugo Patrick utoza REG BBC aganira n'abanyamakuru nyuma y'igikorwa
Ngwijuruvugo Patrick utoza REG BBC nawe yaritabiriye ageza ibyifuzo bye ku bayobozi bakuru b'ikipe
Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 ni bwo inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’igice cyo kwinjiza abanyamuryango bashya muri iri shyirahamwe.
Nshizirungu Patrick LeBron yagumanye nimero (11)
Kami Kabange Milambwe umukinnyi ufatiye runini u Rwanda na REG BBC yongereye amasezerano
REG BBC mu mwaka wayo wa mbere itozwa na Bahufite John (2016-2017) yahise itwara igikombe cya shampiyona cyari gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 FRW), REG BBC yaje kurangiza ku mwanyawa kabiri muri shampiyona 2017-2018 ihembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) mu gihe Patriots BBC yari yatwaye igikombe yahawe miliyoni imwe n'igice (1,500,000 FRW).
Kuwbimana Kazingufu Ali akaba kapiteni wa REG BBC azagumana nimero (24)
REG BBC yatwaye igikombe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icyo gihe hari ku rwego mpuzamahanga (GMT International 2018) ihembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW). REG BBC yatwaye irushanwa ryo kwibuka ku rwego rw’amakipe y’imbere mu Rwanda ihembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 FRW) mbere y'uko iza ku mwanya wa kabiri mu irushanwa rya kamarampaka 2018 (Playoffs) igahembwa ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda (300,000 FRW). REG BBC kandi iheruka gutwara irushanwa ryabanjirije shampiyona 2018-2019 itsinze Espoir BBC ihita ihembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW).
Abafana ba REG BBC basa naho bahagarariye abandi bakunda iyi kipe bitewe nuko banakora muri iki kigo
Bugingo Eric ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya REG BBC (Team Manager) yijeje abanyamakuru ko iyi kipe igiye kurushaho kuba ubukombe
Beleck Bill yahawe nimero 32 izajya imuranga mu kibuga
Ngandou Bienvenue ni we ufite nimero nini kurusha abandi muri REG BBC
Ahabereye iki gikorwa
Ifoto y'urwibutso igaragaza ikipe ya REG BBC 2018-2019
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO