RFL
Kigali

BASKETBALL: Patriots BBC yatwaye irushanwa rya Legacy Tournament ryabaga ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/10/2018 10:25
0


Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona yaje kukigerekaho Legacy Tournament 2018 itsinze Espoir BBC amanota 86-84 ku mukino wa nyuma. IPRC South WBBC yatwaye iki gikombe mu bakobwa itsinze APR WBBC amanota 66-57 ku mukino wa nyuma.



Muri uyu mukino Patriots BBC yatsinzemo Espoir BBC amanota 86-84, Espoir BBC yongeye kwerekana ubukana yahoranye muri shampiyona ishize batangira batsinda amanota 21 kuri 14 ya Patriots BBC. Ibi byaje gukomeza mu gace ka kabiri ubwo batsindaga amanota 18-13.

Patriots BBC yake kwikamata mu gace ka gatatu ubwo yatsindaga amanota 40 kuri 27 ya Espoir BBC, ikinyuranyo cyaje kuyifasha gutwara umukino kuko yatsinze agace ka gatatu amanota 19 kuri 18 ya Espoir BBC.

Muri uyu mukino, Sangwe Armel wa Espoir BBC niwe wabafashije cyane kuko yahize abandi mu gutsinda kuko yasoje afite amanota 31 kurusha undi mukinnyi wese wari mu kibuga.

Patriots BBC yerekanye ko uyu mwaka w'imikino izaba itanga akazi

Patriots BBC yerekanye ko uyu mwaka w'imikino izaba itanga akazi 

Mu bakobwa, IPRC South (Huye) WBBC yongeye kwibutsa APR WBBC ko uyu mwaka bazahangana iyitwara igikombe iyitsinze amanota 66-57 kuko agace ka mbere karangiye n’ubundi iyi IPRC South WBBC iri imbere n’amanota 33-28. Mu bakinnyi bakanyujijeho, ikipe ya UGB yatwaye igikombe itsinze Patriots BBC amanota 98-66.

Espoir BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze REG BBC amanota 56-43 mu mukino wa ½ cy’iragngiza. Patriots BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze UGB amanota 85-72 muri ½.

Mu itangira ry’irushanwa, APR BBC yari yatsinze UGB amanota 87-58, REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 93-54, IPRC Kigali yaje gutsindwa na Espoir BBC amanota 105-65 ihita inasezererwa.

APR BBC yaje gusezererwa itsinwe na Patriots BBC amanota 68-60 mbere yuko Patriots BBC ihura na UGB ikayikuramo iyitsinze amanota 85-72 mu mukino Hagumintwali Steven wa Patriots BBC yasaruyemo amanota 17 amanota menshi kurusha undi mukinnyi wese wari muri uyu mukino.

IPRC South Women Baskteball Club yatwaye igikombe itsinze APR WBBC

IPRC South Women Baskteball Club yatwaye igikombe itsinze APR WBBC

Legacy Tournament ni irushanwa rishya mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA), irushanwa ryateguwe n’ikipe ya UGB muri gahunda irambye yo kwibuka no guha icyubahiro nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu.

Shampiyona Aimable yatabarutse mu 2004 nyuma yo kuba yari perezida w’ikipe ya UGB mu gihe Nizeyimana Jean de Dieu yatabarutse mu 2007 akaba yari umutoza ndetse n’umukinnyi wa UGB.

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND