RFL
Kigali

BASKETBALL: Icyizere abakinnyi b'ikipe y'igihugu bahagurukanye i Kigali bagana i Bamako-VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/02/2018 13:36
1


Mu gicuku cy’uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball yafashe indege igana i Bamako muri Mali aho bagiye gutangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa. Abakinnyi bahuriza ku ntego imwe yo kuba bagomba gutsinda Uganda na Mali kandi ko bizeye gutsinda.



Mu bakinnyi baganiriye na INYARWANDA mu buryo bw’amashusho barimo Kubwimana Kazingufu Ali, Shyaka Olivier na Nkurunziza Chris Walter. Kubwimana Kazingufu Ali avuga ko izaba ari intambara ikomeye ariko ngo Mali ntabwo igomba kubatsinda kuko kuyitsinda bizabaha imbaraga mu mikino izakurikira. Kubwimana yagize ati:

Ni imikino ikomeye ariko tugomba kuyitsinda kuko mu makipe arimo navuga ko Nigeria ariyo kipe isa naho ikomeye, izindi ni ikipe turi ku rwego rumwe. Tugomba gukora cyane ngo turebe ko twatsinda umukino wa mbere wa Mali kuko ni ikipe idakomeye cyane. Dutsinze umukino wa mbere twaba turi mu nzira nziza yo kwitwara neza.

Shyaka Olivier wahoze ari kapiteni wa Espoir BBC kuri ubu akaba ri muri REG BBC, yavuze ko ikipe bari kumwe ayifitiye icyizere mu gihe hatazamo guhuzagurika mu kibuga. Uyu musore kandi avuga ko kuba u Rwanda rwakongera gutsindwa na Uganda byaba ari agasuzuguro kuko ubwe abona ko arambiwe ibintu byo kugerageza.

“Nabanza guhera ku Bagande kuko urumva bimaze kuba inshuro ebyiri badutsinda, ubu bongeye kudutsinda byaba ari ubwa gatatu. Numva ko byaba ari agasuzuguro cyane kandi nta kintu baturusha”. Shyaka Olivier

Nkurunziza Chris Walter wahoze muri Patriots BBC akaba ari muri REG BBC avuga ko we afite icyizere ko bazitwara neza bigendanye n’ubunararibonye bakuye mu mikino ya AfroBasket 2017. Gusa uyu musore avuga ko umukino w’u Rwanda na Uganda uzaba ari ishiraniro (Derby).

“Navuga ko ikipe y’u Rwanda na Uganda ni Derby muri Basket. Icyo tuzaba tureba cya mbere turashaka iyo mikino ibiri kuyitsinda. Nigeria ni ikipe yatwaye AfroBasket ariko icyo twizeye nuko tuzahangana nayo”. Nkurunziza

KANDA HANO UKURIKIRE ICYIZERE ABA BAKINNYI BAJYANYE I BAMAKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • true6 years ago
    ndunva ikibajyanye ari ugukina na UGANDA gusa!!!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND