RFL
Kigali

BASKETBALL: Hasojwe icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku batoza ba Basketball mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/05/2018 23:23
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018 mu cyumba cy’inama cya sitade Amahoro giteganye n’ibiro bikuru by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abatoza ba Basketball bakorera mu Rwanda,byari muri gahunda yo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gutoza uyu mukino.



Ni amahugurwa yatanzwe na Dr.Cherif Mohammed Habib umuyobozi mukuru w’inama mpuzamahanga y’abatoza b’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique).

Ni amahugurwa y’icyiciro cya kabiri ahabwa abatoza batoza amakipe y’abakinnyi bafite imyaka ijya kwigira hejuru kuko  baba basanzwe barakoze amahugurwa y’icyiciro cya mbere (Niveau I) bikaba ngombwa ko bakora amahugurwa y’icyiciro cya kabiri (Niveau II).

Amahugurwa y’icyiciro cya mbere aba arebana n’uburyo batoza abana bari munsi y’imyaka 15, icyiciro cya kabiri baba bigisha umuntu uko yatoza abana bakuze kuva ku mwyaka 15 kugeza kuri 18 mu gihe amahugurwa y’icyiciro cya gatatu (Niveau III) aba ahugura umutoza uko yatoza ikipe y’igihugu yaba abakuru cyangwa abakiri bato (U16, U18) ndetse n’amakipe aba ahatana muri shampiyona nk’uko byasobanuwe na Dr.Cherif Mohammed Habib.

Dr.Cherif Mohammed Habib umunya-Tunisia watanze  aya mahugurwa

Dr.Cherif Mohammed Habib umunya-Tunisia watanze  aya mahugurwa kuva ku Cyumweru tariki ya 6-11 Gicurasi 2018

Dr.Cherif Mohammed Habib yavuze ko ashima komite Olempike na FERWABA ku bushake bagaragaje mu kuba bifuza ko umukino wa Basketball watera imbere cyane babanje guhugura abatoza no guhera ku ban abakiri bato.Uyu mugabo yavuze ko amahugurwa yagenze neza kandi ko yasanze Abanyarwanda bagira inyota yo kumenya bityo bikoroha kubigisha.

Mu ijambo rye asoza aya mahugurwa, Dr.Cherif Mohammed Habib yagize ati “Kuba u Rwanda rugenda rugira abatoza benshi banasobanukiwe ni intangiriro nziza yo kuzamura uyu mukino kuko aba batoza nibo bazajya bifashishwa yaba mu kuzamura impano z’abana b’u Rwanda, nizeye ko mu myaka iri imbere bizatanga umusaruro. Ndabashimira ko amahugurwa yagenze neza uko byari biteguye kandi mbibutse ko ibi twigiye aha mugomba kubishyira mu ngiro”.  

Dr.Cherif Mohammed Habib yabwiye abatoza ko bagomba gushyiramo imbaraga bagashyira mu bikorwa ibyo bize

Dr.Cherif Mohammed Habib yabwiye abatoza ko bagomba gushyiramo imbaraga bagashyira mu bikorwa ibyo bize

Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA wari unayihagarariye muri uyu muhango, yavuze ko ari amahugurwa yahurije hamwe abatoza 30 batandukanye kandi ko iri shyiramwe ryitezemo ko umusaruro uzavamo uzatanga icyizere ku itera mbere rya Baskeball no kuba hagiye kwiyongera umubare w’abatoza bafite ibyangombwa.

“Twebwe icyo dukeneye nuko abatoza dufite bagenda biyongera mu mubare no kwiyongera mu bushobozi. Muri aya mahugurwa harimo abatoza basanzwe batoza amakipe yacu n’abungurije, hari abatozaga badafite urwo rwego rwemewe ariko ubu bagenda babibona, ni ukuvuga ngo hari ubumenyi ariko nanone hari no kuba wemerewe gutoza amakipe ya shampiyona n’igihugu. Turi gushyira ku murongo abatoza bacu no kuba babona ibyangombwa byemewe”. Nyirishema Richard.

Nyirishema yasoje avuga ko aya mahugurwa azakurikirwa n’andi azaba mu Kamena 2018 akazamara ibyumweru bitatu ku buryo no mu ntara bazashyirayo amasite kugira ngo borohereze abava hanze y’umujyi wa Kigali.

Rwemarika Felecite visi perezida wa mbere muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) wari unayihagarariybe muri uyu muhango, yavuze ko ari iby’agaciro kuba Abanyarwanda bagenda bongera ubumenyi muri siporo zitandukanye. Gusa ngo hagomba kubaho ubukangura mbaga kugira ngo umubare w’igitsina gore wiyongere mu ngeri zose.

Rwemarika Felicite visi perezida wa mbere muri Komite Olempike y'u Rwanda

Rwemarika Felicite visi perezida wa mbere muri Komite Olempike y'u Rwanda

Muri aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyarwanda 30, harimo abatoza b’igitsina gore batatu (3) n’abagabo 27. Rwemarika yifuza ko amashyirahamwe y’imikino yazazana gahunda ya 30% muri gahunda za siporo baba bateguye cyane nko mu batoza.

Uva ibumoso: Nyirishema Richard, Dr.Cherif Mohammed Habib  na Amb.Munyabagisha Valens (Iburyo) mu

Uva ibumoso: Nyirishema Richard, Rwemarika Felicite,  Dr.Cherif Mohammed Habib  ubwo hasozwaga aya mahugurwa 

HABIMANA M. Claudette (Ibumoso) ahabwa "Certificate"

HABIMANA M. Claudette (Ibumoso) ahabwa "Certificate" nk'uko zatanzwe ku bandi

Munyaneza Joselyne umwe mu bategarugoli bitabiriye aya mahugurwa

Munyaneza Joselyne umwe mu bategarugoli bitabiriye aya mahugurwa

Dr.Cherif Mohammed Habib ya Hakizimana Claude (Ibumoso) na Munyaneza Joselyne (Iburyo)

Dr.Cherif Mohammed Habib ya Habimana Claudette (Ibumoso) na Munyaneza Joselyne (Iburyo)

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC nawe yitabiriye aya mahugurwa

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC nawe yitabiriye aya mahugurwa 

Murenzi Yves umutoza mukuru wa UGB  nawe yaritabiriye

Murenzi Yves umutoza mukuru wa UGB  nawe yaritabiriye

Ngwijuruvugo Patrick utoza REG BBC nawe yaritabiriye

Ngwijuruvugo Patrick utoza REG BBC nawe yaritabiriye 

Patrick Ngwijuruvugo (Ibumoso) na Dr.Cherif Mohammed Habib (Iburyo)

Patrick Ngwijuruvugo (Ibumoso) na Dr.Cherif Mohammed Habib (Iburyo)  

Dore abatoza 30 basoje amahugurwa y’icyiciro cya kabiri:

1       KAREMERA J.Claude (Rusizi BBC)

2       BIMENYIMANA Egide (G.St. Joseph Birambo)

3       BINEZA Didier (IPRC South)

4       MUHIRWA RUKUNDO J. Claude (IPRC SouthWomen)      

5       MVUYEKURE Haruna (IBF Gacuba II/)

6       SIBOMANA Habib Juma (IBF Gacuba II/A)

7       RUKIRAMACUMU J. Aime (The HOOPS)

8       NSHIMIYIMANA Emmanuel (G.S Nyabiheke) 

9       MUNYANEZA Joseline (IPRC South Women)

10     SHEMA J. Fiston (IPRC South)

11     BARAME  Aboubakar (CSK BBC)

12     BIRORI Gilbert (Riviera H.S)

13     DUSHIMINANA EriC (The HOOPS)

14     MURENZI Yves (UGB BC)

15     MWISENEZA Maxime (Espoir BBC)

16     NKUSI A. Karim (APR BBC)

17     NSHIMIYIMANA J. Claude (Ubumwe BBC)

18     MUTEMBEREZI Thaddé (GHA)

19     UWANJYE Yvette (Ubumwe BBC)

20     UWINTONI Emmanuel (Ubumwe BBC)

21     KADAMAGE Olivier (St. Patrick)

22     MBAZUMUTIMA Charles (APR Women BBC)

23     HABIYAMBERE (The HOOPS  )

24     HABIMANA M. Claudette (Ubumwe BBC)

25     NGWIJURUVUGO Patrick (REG BBC)

26     MUGUNGA Louis (CSK BBC)

27     MUHOZA Eric (IPRC Kigali BBC)

28     MUGISHA Igor Keys (APR  Women BBC)

29     NGANDU Bienvenu (RAFIKI Initiative)

30     BISANUKURI Abiddanny (APR Women BBC)

Ifoto y'urwibutso isoza amahugurwa

Ifoto y'urwibutso isoza amahugurwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND