RFL
Kigali

AS Kigali yatwaye igikombe cya shampiyona imaze kunyagira Mutunda WFC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/10/2017 19:40
1

Ikipe ya AS Kigali Women Football Club yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 itsinze Mutunda WFC ibitego 4-0 mu mukino wasozaga iyi shampiyona kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017.

AS Kigali irangije iyi shampiyona ifite amanota 42 mu mikino 14 bakinnye muri uyu mwaka w’imikino dore ko imwe mu mikino irimo n’uwo baheruka i Bugesera bagiye batera mpaga amakipe. Iradukunda Kanyamihigo Calllixte ni we urangizanyije ibitego byinshi kuko muri iyi mikino yabashije kubona ibitego 22 ndetse kuri ubu akaba yasoje atsinda ibitego bitatu wenyine (Hat-trick) , ibintu yari akoze ku nshuro ya kabiri kuko hari n’ubwo yatsinze ibitego birindwi (7) mu mukino.

Ikindi gitego cyatsinzwe na Imanizabayo Florence mbere yuko bashyikirizwa igikombe cyabo giherekejwe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). AS Kigali yatwaraga igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya cyenda. ES Mutunda WFC yahise irangiza ku mwanya wa kabiri ku rutonde n'amanota 29.

Byihuse, Gakenke WFC na Nyagatare WFC zigomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri zigaha umwanya Scandinavia WFC na AS Kabuye WFC zitwaye neza mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mwaka w’imikino.

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC amaniak igikombe

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC amaniak igikombe

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bishimira igikombe

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bishimira igikombe

Rwemarika Felicite ushinzwe komisiyo y'umupira w'abagore muri FERWAFA ashyikiriza Kalimba Alice sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda

Rwemarika Felicite ushinzwe komisiyo y'umupira w'abagore muri FERWAFA ashyikiriza Kalimba Alice sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bambaye imidali

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bambaye imidali

Nzamwita Vincent de Gaule yari ahari mu muhango wo gutanga igikombe

Nzamwita Vincent de Gaule yari ahari mu muhango wo gutanga igikombe

Imanizabayo Florence (12) acenga agana mu izamu

Imanizabayo Florence (12) acenga agana mu izamu

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC agenzura umupira hagati mu kibuga

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC agenzura umupira hagati mu kibuga

Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC agenzura umupira hagati mu kibuga

Myugariro Uwamahoro Marie Claire wa AS Kigali azamukana umupira

Myugariro Mukamana Clementine wa AS Kigali azamukana umupira

Uwamahoro Marie Claire azamuka

Uwamahoro Marie Claire azamuka 

Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere

Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere

Iradukunda Callixte yatsinze ibitego 3 mu mukino (Hat-trick)

Iradukunda Callixte yatsinze ibitego 3 mu mukino (Hat-trick)

Iradukunda ashimirwa na bagenzi be kuko yasoje uyu mwaka afite ibitego 22

Iradukunda ashimirwa na bagenzi be kuko yasoje uyu mwaka afite ibitego 22

ES Mutunda bagerageje kwitanga ariko biba iby'ubusa imbere ya AS Kigali yari mu rugo

ES Mutunda bagerageje kwitanga ariko biba iby'ubusa imbere ya AS Kigali yari mu rugo

AMAFOTO:IHORINDEBA Lewis/Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko ninde wababwiye ko gukina ruhago uri umugore ugomba kwigira umugabo,arheeeh bibi rwose,kuki mutaba abakobwa ngo mukine ruhago,mwakwiyiseho,mukareka izo nyogosho n ibindi bibagaragaza nk abagabo.ubu koko niba ubona inyogosho runaka ikugaragaza nk umuhungu kandi uri umukobwa kuki utayireka ugatoranya indi,imibiri yo sinakubwira yarakakaye nk iya abahungu,yewe uwapfuye yarihuse pe,ibi ni ishyano i Rwanda,nkatangare nubundi baravuze ubutinganyi muri aya makipe none se urabona atariko bigira koko,askigari wwle.

Inyarwanda BACKGROUND