Ikipe ya AS Kigali Women Football Club yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017 itsinze Mutunda WFC ibitego 4-0 mu mukino wasozaga iyi shampiyona kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017.
AS Kigali irangije iyi shampiyona ifite amanota 42 mu mikino 14 bakinnye muri uyu mwaka w’imikino dore ko imwe mu mikino irimo n’uwo baheruka i Bugesera bagiye batera mpaga amakipe. Iradukunda Kanyamihigo Calllixte ni we urangizanyije ibitego byinshi kuko muri iyi mikino yabashije kubona ibitego 22 ndetse kuri ubu akaba yasoje atsinda ibitego bitatu wenyine (Hat-trick) , ibintu yari akoze ku nshuro ya kabiri kuko hari n’ubwo yatsinze ibitego birindwi (7) mu mukino.
Ikindi gitego cyatsinzwe na Imanizabayo Florence mbere yuko bashyikirizwa igikombe cyabo giherekejwe na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). AS Kigali yatwaraga igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya cyenda. ES Mutunda WFC yahise irangiza ku mwanya wa kabiri ku rutonde n'amanota 29.
Byihuse, Gakenke WFC na Nyagatare WFC zigomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri zigaha umwanya Scandinavia WFC na AS Kabuye WFC zitwaye neza mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mwaka w’imikino.
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC amaniak igikombe
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bishimira igikombe
Rwemarika Felicite ushinzwe komisiyo y'umupira w'abagore muri FERWAFA ashyikiriza Kalimba Alice sheki ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bambaye imidali
Nzamwita Vincent de Gaule yari ahari mu muhango wo gutanga igikombe
Imanizabayo Florence (12) acenga agana mu izamu
Kalimba Alice kapiteni wa AS Kigali WFC agenzura umupira hagati mu kibuga
Myugariro Mukamana Clementine wa AS Kigali azamukana umupira
Uwamahoro Marie Claire azamuka
Umwariwase Dudja asimbuka agana imbere
Iradukunda Callixte yatsinze ibitego 3 mu mukino (Hat-trick)
Iradukunda ashimirwa na bagenzi be kuko yasoje uyu mwaka afite ibitego 22
ES Mutunda bagerageje kwitanga ariko biba iby'ubusa imbere ya AS Kigali yari mu rugo
AMAFOTO:IHORINDEBA Lewis/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO