RFL
Kigali

AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa mbere iha amahirwe Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/03/2018 23:40
0


Ikipe ya AS Kigali yaguye miswi na Mukura Victory Sport banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.



AS Kigali yinjiye mu mukino ifite amanota 22 inyuma ya Kiyovu Sport yari ifite amanota 24. Aha, AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yasabwaga gutsinda kugira ngo igwize amanota 25 bityo irare ku mwanya wa mbere. Gusa ntabwo byayikundiye kuko hagati yayo na Mukura Victory Sport bananiwe kwisobanura barangiza iminota 90’ ari 0-0.

Uyu musaruro watumye AS Kigali igwiza amanota 23 ikomeza kuguma inyuma ya Kiyovu Sport ikiri imbere n’amanota 24 nubwo yatsinzwe na Police FC kuwa Gatanu ikayinjiza ibitego 2-0.

Kuba AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa mbere, biraha amahirwe ikipe ya Rayon Sports igomba kwakira Espoir FC kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018 kuri sitade ya Kigali. Mu gihe Rayon Sports yatsinda umukino, yahita igira amanota 24 bityo ikicara ku mwanya wa mbere kuko yanganya amanota na Kiyovu Sport ariko ikaba yaratsinze umukino bagiranye mu ntangiriro za shampiyona.

Ubwo Ngandu Omar yari agize ikibazo

Ubwo Ngandu Omar yari agize ikibazo

Imikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018

-SC Kiyovu 0-2 Police FC  

Kuwa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018

-Etincelles FC vs APR FC ( Warimuwe)

-AS Kigali 0-0 Mukura Victory Sport  

Ku Cyumweru tariki ya 4 Werurwe 2018

-FC Marines vs Amagaju FC (Stade Umuganda, 15h30’)

-FC Musanze vs Sunrise FC (Ubworoherane, 15h30’)

-Rayon Sports vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

-Bugesera FC vs Kirehe FC (Nyamata, 15h30’)

-Miroplast FC vs Gicumbi FC (Mironko, 15h30’)

Mashami Vincent umutoza wungirije  mu Mavubi yarebye uyu mukino

Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi yarebye uyu mukino

Ndarusanze Jean Claude yabuze igitego kimwe ngo arare ari imbere y'abandi bataha izamu kuko aranganya ibitego 6 na Songa Isaie

Ndarusanze Jean Claude yabuze igitego kimwe ngo arare ari imbere y'abandi bataha izamu kuko aranganya ibitego 6 na Songa Isaie






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND