Ku gicamunsi cy’iki Cyumweru cya tariki 30 Nyakanga 2017 ni bwo imikino yo kwishyura muri shampiyona y’abagore yatangiraga, imikino yatangiye AS Kigali inyagira Kamonyi FC ibitego 7-1 mu mukino wakinirwaga kuri sitade ya Kigali.
Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte rutahizamu wa AS Kigali yujurijemo ibitego 15 kuko yatangiye umukino afite ibitego 13 muri shampiyona akaza gutsinda bibiri (48’; 60’). Kuri ubu akaba ariwe mukinnyi ufite ibitego byinshi muri shampiyona igeze ku munsi wa munani (8).
AS Kigali yafunguye amazamu hakiri kare kuko ku munota wa gatatu (3’), Imanizabayo Florence yari yamaze gufungura amazamu ku mupira yari ahawe ka Kanyamihigo Callixte.
Igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 40’ gitsinzwe na Mukamana Clementine ku mupira wari uturutse muri kouruneri yatewe na kapiteni Alice Kalimba akawuha Umwaliwase Dudja wahise awugeza kwa Mukamana Clementine.
Mbere yuko bajya kuruhuka, Uwamahoro Béatrice wa Kamonyi yababoneye igitego cy’impozamarira ku munota wa 42’ amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-1.
Bavuye kuruhuka ku munota wa 48’, Kanyimihigo Iradukunda Ujeneza Callixte yarebye mu izamu atsinda igitego cya kane cyabaye icya 14 muri shampiyona. Igitego yatsinze akoresheje umutwe. Uyu mukobwa yaje kongera kubona igitego ku munota wa 60’ ku mupira waturutse kwa Umwaliwase Dudja wanaje gutsinda igitego ku munota wa 56’. Igitego cya karindwi (7) ku ruhande rwa AS Kigali cyabonetse ku munota wa 65’ gitsinzwe na Mukamana Clementine.
Mu gusimbuza, Mbarushimana Shaban umutoza mukuru wa AS Kigali yaje gukuramo Kayitesi Alodie amusimbuza Mukamwiza Marthe, Uwimana Nothie asimbura Mukeshimana Jeannette mu gihe Ntagisanimana Sauda yasimbuwe na murumuna we Uwamahirwe Shadia mu gihe Niyonsaba Jeanne umunyezamu wa Kamonyi FC yasimbuwe na Musabyimana Collette.
As Kigali ubu iri ku mwanya wa mbere n'amanota 24 mu mikino umunani (8) imaze gukina, ikaba izigamye ibitego 51 mbere yuko tariki ya 5 Kanama 2017 izaba isura Gakenke FC mu Karere ka Gakenke.
Basohoka mu rwambariro
Ikipe ya Kamonyi FC kuri sitade ya Kigali
Ikipe ya AS Kigali Women Football Club
Basuhuzanya
Abakapiteni b'amakipe yombi bahana ikiganza
Abakapiteni n'abasifuzi bagira ibyo bumvikana
11 ba kamonyi babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abasimbura ba AS Kigali
Uva ibumoso: Mbarushimana Shaban umutoza mukuru, Moustapha Safari utoza abanyezamu, Ujeneza Jennifer umuganga w'ikipe na Bayingana Innocent ushinzwe ibikorwa byose by'ikipe (Team Manager)
Habiyambere Emmanuel (Iburyo) umutoza mukuru wa Kamonyi FC
Abasimbura ba Kamonyi FC
Kanyamihigo Callixte mu kirere ashaka umupira
Azamukana umupira agana izamu
Icenga rya Kanyamihigo Ujeneza Iradukunda imbere ya Umumararungu Diane bita Dinho wa Kamonyi FC
Umumararungu Diane bita Dinho umwe mu bakinnyi beza Kamonyi FC igenderaho
Umumararungu Diane bita Dinho atera umupira
.....Umutoza amuha inama
Mukeshimana Dorothea (14) wa Kamonyi akurikiwe na Kayitesi Alodia (2) ,myugariro ukomeye wa AS Kigali
Kamonyi FC yajyaga igora AS Kigali ariko uyu mwaka byarahindutse kuko yayitsinze no mu mukino ubanza
Umwaliwase Dudja atanga umupira wa mbere watanze igitego dore ko yaje no kubona icye
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego cya mbere
Kamonyi FC bamaze kukishyura
Mwanafunzi Albert ushaka kuyobora FERWAFA yari ahari
Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte yageze ku bitego 15 kuko yabonyemo bibiri
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego batsindiwe na Iradukunda Ujeneza Kanyamihigo Callixte
Ujeneza Iradukunda Kanyamihigo Callixte yishimira ibyo amaze gutsinda
Abugarira ba Kamonyi bari bafite akazi gakomeye
Imanizabayo Florence rutahizamu wa AS Kigali abuzwa inzira
Umwaliwase Dudja ni we mukinnyi wa AS Kigali watanze imipira yatanga cyangwa ikavamo ibitego
AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n'amanota 24 mu mikino 8 izigamyemo ibiutego 51
(Uko indi mikino yarangiye ni mu nkuru itaha)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO