Ikipe ya Police FC itari ifite Albert Mphande umutoza wayo uri mu bihano nyuma yo kuba yarazamuwe mu bafana bakina na FC Marines, byaje gukora kuri iyi kipe kuko yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali.
Ni AS Kigali yari ibizi neza ko mu gihe yaba itakaje byaba ibibazo kuko iri mu rugamba rwo gukomeza kotsa igitutu ikipe ya APR FC kuri ubu iyirusha amanota atatu nyuma yo kuba Nsabimana Aimable na Hakizimana Muhadjili bayifashije gutsinda Miroplast FC ibitego 2-0.
AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 42’ ku gitego cya Ntwali Evode mbere yuko Mbaraga Jimmy Traore yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56’ w’umukno.
Mbaraga Jimmy Traore yishimira igitego
Mbaraga Jimmy Traore amazre kwinjiza igitego akurikiwe na Ntwali Evode watsinze igitego cya mbere
Ikipe ya Police FC wabonaga bakina neza hagati ariko kugira ngo mu mutima w’ubwugarizi bazabonane bikaba ibibazo cyo kimwe no mu bataha izamu wabonaga badateza ibibazo abugarira ba AS Kigali.
Police FC yari yabuze Mpozembizi Mohammed ufite amakarita atatu (3) y’umuhondo, Mico Justin wari ku ntebe kuko amaze igihe arwaye ari nako abakinnyi nka Umwungeri Patrick na Iradukunda Bertranda nabo batagaragaye muri 18.
AS Kigali nabo wabonaga Eric Nshmiyimana yoroheje ibintu kuko abakinnyi barimo; Ndarusanze Jean Claude, Ndayisenga Fuad, Murengezi Rodrigue, Kayumba Soter na Ngama Emmanuel bose babanje hanze.
Mu gukora impinduka, Nshimiyimana Maurice bita Maso watozaga Police FC yakuyemo Usabimana Olivier ashyiramo Muzerwa Amin ku munota wa 55’, Twagizimana Fabrice Ndikukazi agira ikibazo cy’imvune asimburwa na Muhinda Bryan mu mutima w’ubwugarizi ku munota wa 60’.
Ku ruhande rwa AS Kigali, Ndarusnze Jean Claude yinjiye asimbura Ndahinduka Michel Bugesera ku munota wa 61’. Kuri ubu Ndarusanze Jean Claude afite ibitego 12 agakurikirwa na Hakizimana Muhadjili wa APR FC ufite ibitego 11. Ishimwe Kevin yasimbuwe na Ndayisenga Fuad ku munota wa 70’ naho Mbaraga Jimmy Traore asimburwa na Murengezi Rodrigue ku munota wa 89’.
Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego
Ikipe ya Kiyovu Sport yahuye n’umunsi mubi kuko yatewe mpaga na Kirehe FC ku kibuga cya Mumena kuko bitari gukunda ko bakina nta Ambulance ihari nk’uko amategeko agenga amarushanwa abivuga.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali XI: Bate Shamiru (21, GK), Ngandou Omar 2, Niyonzima Ally 8, Bishira Latif 5, Mutijima Janvier 3, Iradukunda Eric Radou 4, Ntamuhanga Thumaine Titty (12,C), Mbaraga Jimmy 16, Ishimwe Kevin 17, Ntwali Evode 6 na Ndahinduka Michel 14.
Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe YVes 22, Ndayishimiye Celestin 3, Twagizimana Fabrice 6, Munezero Fiston 19,Ngendahimana Eric (C, 24), Nizeyimana Mirafa 4, Mushimiyimana Mohammed 10, Usabimana Olivirer 11, Ndayishimiye Antoine Dominique 14 na Songa Isaie 9.
Nizeyimana Mirafa atanga passe iburyo
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira akurikiwe na Mutijima Janvier
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira imbere ya Mutijima Janvier
Songa Isaie ku mupira imbere ya Latif Bishira
Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi barambye muri AS Kigali
Songa Isaie yakuye ikarita y'umuhondo muri uyu mukino
Nizeyimana MIrafa ku mupira imbere ya Ntamuhanga Thumaine Titi
Ni umukino amakipe yakinnye mbere yuko Rayon Sports yakira FC Gicumbi
Abafana ba AS Kigali
Albert Mphande (Wambaye ingofero) umutoza mukuru wa Police FC ari mu bihano kuko atitawaye neza banganya na FC Marines bityo abasifuzi bakamuzamura muri sitade
Abasimbura ba AS Kigali
Abasifuzi n'abakapiteni
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 ba Police FC babanje mu kibuga
Twagizimana Fabrice (6), Ndayishimiye Antoine Dominique (14) na Ndayishimiye Celestin (3)
Mico Justin (8) yabanje hanze ariko ntiyakina
Gatera Moussa (Ibumoso) umutoza mukru wa Unity SC na Bisengimana Justin (iburyo) wahoze ari umutoza wungirije muri Police FC
Mashami Vincent (Iburyo)umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20
Abakinnyi ba Police FC bishyushya
Nsengimana Aboubhakar murumuna wa Danny Usengimana
Danny Usengimana yarebaga Police FC yahozemo
Hategekimana Bonheur (Ibumoso) na Tubane James (Iburyo)
Ishimwe Kevin imbere ya Ndayishimiye Celestin
Usabimana Olivier yari yabanje mu kibuga akina iminota 55' asimburwa na Muzerwa Amin
Mushimiyimana Mohammed ku mupira akurikiwe na Ally Niyonzima (Ibumoso) na Ntwali Evode (iburyo)
Iradukunda ERic Radou imbere ya Mohammed Mushimiyimana
Ndayishimiye Celestin atera koruneri
Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira akurikiwe na Ntamuhanga Thumaine Tity
Niyonzima Ally agenzura umupira
Manishimwe Yves hejuru ya Mutijima Janvier
Manishimwe Yves ku mupira nyuma yo kuba yari yabanjemo
AS Kigali yagwije amanota 54 inyuma ya APR FC yagize 57 nyuma yo gutsinda Miroplast FC ibitego 2-0
Dore uko umunsi wa 27 uteye:
-Etincelles FC 1-0 Bugesera FC
-SC Kiyovu 0-3 Kirehe FC (Mpaga)
-Amagaju FC 1-0 Sunrise FC
-Musanze FC 1-3 Espoir FC
-Marines FC 0-0 Mukura VS
-AS Kigali 2-0 Police FC
-Miroplast FC 0-2 APR FC
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO