RFL
Kigali

APR FC vs Rayon Sports: Ibyo abantu bakwitega muri uyu mukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2018 17:17
3


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 ni bwo ikipe ya APR FC igomba kwakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, uzabera kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15h30’).



Ni umukino amakipe yombi agiye guhuriramo ategeranye cyane mu manota kuko kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 51 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45. Bivuze ko hagati yabo harimo amanota atandatu (6).

Kugira ngo ikipe ya Rayon Sports ikomeze kwizera ko yaguma mu rugama rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, irasabwa gutsinda uyu mukino. Gusa kandi ikipe ya APR FC nayo ifite umugambi wo kwisubiza icyubahiro itwara iki gikombe kugira ngo izasohoke mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Confederation Cup 2018).

Tugiye mu kibuga ahazaba habera umukino nyirizina, amakipe yombi nta n’imwe ibura umukinnyi w’intwaro uretse wenda nka APR FC imaze igihe ityaza Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wayo wemera ko kuri uyu mukino azaba yiteguye neza nk’uko aheruka kubyizeza abafana ubwo bamusuraga iwe mu rugo.

APR FC niyo yatsinze umukino ubanza

APR FC ni yo yatsinze umukino ubanza igitego 1-0

Ismaila Diarra yasohotse atya nyuma yo gutsindwa

Ismaila Diarra yasohotse atya nyuma yo gutsindwa 

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports babanje hanze mu mukino ubanza

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports babanje hanze mu mukino ubanza 

Rayon Sports ni ikipe ifite abafaba benshi mu Rwanda ndetse yanahatanaga n’andi makipe nka Simba SC, Yanga SC na Gormahia FC yo mu karere mu kuba bakwicarana ku meza y’amakipe akunzwe cyane mu karere ka CECAFA.

APR FC nayo ni ikipe idasuzuguritse ku kijyanye n’umubare w’abafana kuko iyo urebye byonyine ubona amatsinda bagenda bibumbiramo (Fan Clubs) amaze kwiyongera ku buryo utapfa kuvuga ko nta bafana igira.

Ku ruhande rw’abakinnyi, usanga bamwe mu bakinnyi bahetse Rayon Sports muri iyi minsi baragiye baca muri APR FC. Aha umuntu yavuga nka myugariro Usengimana Faustin na Eric Rutanga Alba ndetse na Mukunzi Yannick ukina hagati, aba bagomba kuba bayobowe na Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n’umunyezamu wa Rayon Sports wakiniye APR FC. Abandi ni nka Rwatubyay Abdul na Nova Bayama nabo bakiniye APR FC.

Ku ruhande rwa APR FC uragenda ugasanga abakinnyi nka myugariro Imanishimwe Emmanuel, Nshuti Dominique Savio ukina aca mu mpande nabo bakiniye ikipe ya Rayon Sports. Ibi by’abakinnyi baba baraciye muri aya makipe bikurura uguhangana gukomeye no gushaka kwereka abafana ko bagikomeye. Abandi ni nka Ngabonziza Albert nawe waciye muri Rayon Sports cyo kimwe na Sibomana Abouba Bakary.

Mu buryo bwa tekinike n’abakinnyi bashobora kuzaba bitabazwa ku mpande zombi, ikipe ya Rayon Sports hari amahirwe menshi ko yabanzamo; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy (5), Manzi Thierry (4), Usengimana Faustin (15), Eric Rutanga Alba (3), Niyonzima Olivier Sefu (21), Kwizera Pierrot (23), Yannick Mukunzi (6), Shaban Hussein Tchabalala (11), Manishimwe Djabel (28), Ismaila Diarra (20).

11 ba Rayon Sports bashobora kubanza mu kibuga (Probable Line-Up)

11 ba Rayon Sports bashobora kubanza mu kibuga (Probable Line-Up)

APR FC itozwa na Dr.Ljubomir Petrovic kuri uyu mukino ashobora kubanzamo; Kimenyi Yves (GK, 21), Imanishimwe Emmanuel (24), Ombolenga Fitina (25), Rugwiro Herve (4), Nsabimana Aimable (13) Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad (8), Butera Andrew (20), Hakizimana Muhadjili (10), Issa Bigirimana (26), Iranzi Jean Claude (12).

11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga (Probable XI)

11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga (Probable XI)

Mu gihe Hakizimana Corneille na Nkunzingoma Ramadhan bahitamo gukoresha Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu hagati mu kibuga bakina inyuma ya Kwizera Pierrot, bazagira ikibazo mu gihe APR FC yakina umukino wihuta wo gutera igitutu Yannick Mukunzi kuko muri iyi minsi ubona ko ari gutakaza imipira myinshi  hagati mu kibuga ku buryo bihita bituma ikipe bahanganye ihita iwubona vuba bakaba basatira byoroshye (Contre-Attaque).

Urugero rw’aho Yannick Mukunzi byagaragaye ko afite ukuntu muri iyi minsi atabasha kuba yakingira umupira, ni mu mukino Rayon Sports iheruka kunganyamo na FC Musanze. Aha yafashe umupira mu gihe ashaka kuwutindana ahita awamburwa na Peter Otema bityo FC Musanze iruhukira kwa Kassim Ndayisenga wari mu izamu.

Yannick Mukunzi yamburwa umupira na Peter Otema

Yannick Mukunzi yamburwa umupira na Peter Otema hagati mu kibuga 

Aha bizaba ikibazo mu gihe Yannick Mukunzi yabyuka ari mu bihe bibi byo gutakaza imipira kuko atabona umuntu umutabara hafi aho kuko Niyonzima Olivier Sefu bazaba bari kumwe nawe akunze kuryoherwa akajya aho umupira uri ajya kureba uko Rayon Sports yawusubirana.

Aha ababyibuka neza bafatira urugero ku mukino APR FC iheruka gutsindamo Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino ubanza wa shampiyona ubwo Hakizimana Muhadjili yabatsindaga igitego ku munota wa 26’, Rukundo Denis yambuye umupira Kwizera Pierrot (wakinaga imbere ya Yannick Mukunzi na Niyonzima Olivier Sefu), umupira uhita ufatwa na Hakizimana Muhadjili wahise asanga Niyonzima Olivier Sefu na Mukunzi Yannick bakinaga inyuma ya Kwizera Pierrot bata umurongo ahita areba mu izamu kuko abugarira bo bari bamaze kubura uko bahagarara.

Ikindi kintu abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru bagomba kwitega muri uyu mukino, ni uburyo imipira iteretse izabyazwa umusaruro yaba kuri APR FC yewe na Rayon Sports kuko ni amakipe yombi afite abakinnyi bazi kubyaza umusaruro iyi mipira nk’uko byagiye bigaragara mu mikino yatambutse.

Bitewe n’uburyo amakipe ari gukina muri izi mpera za shampiyona igeze ku munsi wa 26, ahanini usanga amakipe afite umukino ushingiye hagati cyane nka Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sport na APR FC. Ibi byagiye bigaragara mu mikino itambutse bityo bikaza kuba amahire ko abantu bongera kubibona muri uyu mukino uhuza imbaga.

Ikipe ya APR FC ishaka igikombe yewe inafite amahirwe yo kugitwara, isanzwe icyenutse ku kijyanye no hagati mu kibuga kuko mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste Miggy amaze adakina ntabwo APR FC yahangayitse bikabije hagati mu kibuga n'ubwo wabonaga ko hari aho bigeze umuntu akibuka uko uyu mugabo ahita abigenza.

Byitezwe ko Mugiraneza Jean Baptiste agaruka mu kibugab kuri uyu wa Gatanu

Byitezwe ko Mugiraneza Jean Baptiste agaruka mu kibugab kuri uyu wa Gatanu  

Iyo umuntu agaruye amaso inyuma akareba uko hagati mu kibuga ha APR FC hari hubatse bakina na Police FC, usanga hatari hashimishije kuko harimo Nshimiyimana Amran na Butera Andrew bisa n'aho Bizimana Djihad na Iranzi Jean Claude baza kubafasha bava mu mpande z’ikibuga. Muri iki gice kandi wabonaga Nshimiyimana Amran atakaza imipira cyane anakora amakosa menshi ari nabyo byatumye bamusimbuza mbere y'uko batangira igice cya mbere.

Ubwo Petrovic yari amaze gushyiramo Twizeyimana Martin Fabrice ngo aze gufatanya na Buteera Andrew ni bwo batangiye gukina umupira mwiza hagati kuko ni bwo batangiye kugabanya amakosa.

APR FC baramutse bafashe hagati bagashyiramo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ukina afasha ab’inyuma anaherecyeza abo hagati, bagafata Buteera Andrew nawe akaba ari aho hafi bafatanya, Bizimana Djihad agakina hagati ariko bigaragara ko ari kuva mu mpande cyo kimwe na Iranzi Jean Claude, byatuma bakina batuje yewe umunota baba bafite umupira bakaba bakotsa igitutu ku bakinnyi bo hagati ba Rayon Sports kuko Hakizimana Muhadjili yaba ari kubona imipira ihagije akaba yayibyaza umusaruro.

Hakizimana Muhadjili umwe mu bakinnyi bagoye kuba myugariro runaka yamufata

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda

Hakizimana Muhadjili umwe mu bakinnyi bagoye kuba myugariro runaka yamufata

Abazareba uyu mukino kandi bagomba kwibuka ko Issa Bigirimana na Hakizimana Muhadjili ari bamwe mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi babona ibitego mu izamu rya Rayon Sports.

Ni umukino usanze Nahimana Shassir ari mu bihe bibi

Ni umukino usanze Nahimana Shassir ari mu bihe bibi

Mugisha Gilbert yasimbuwe na Ismaila Diarra

Mugisha Gilbert ashobora kutabona amahirwe yo kubanza mu kibuga 

Rugwiro Herve wasibye umukino wa Police FC kubera amakarita y'umuhondo araba yagarutse kuri uyu wa Gatanu

Rugwiro Herve wasibye umukino wa Police FC kubera amakarita y'umuhondo araba yagarutse kuri uyu wa Gatanu

Gusa abakunzi ba APR FC nabo ntibakwibagirwa ko Shaban Hussein Tchabalala ari umukinnyi Rayon Sports ikunze kwitabaza iyo rukomeye kuko yanagiye abona ibitego mu mikino mpuzamahanga.

Kuri uyu mukino, Bizimana Djihad azaba akina umukino we wa nyuma mu ikipe ya APR FC mbere yo kuzaba ahita yurira indege imuganisha mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Weasland Beveren yamaze gusinyamo amasezerano y’imyaka itatu (3). Aha, byitezwe ko abafana ba APR FC bazaba bitwaje ibyapa bumushimira akazi yabakoreye mu gihe kingana n’imyaka ikabakaba itatu amaze muri iyi kipe.

Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru biteguye kongera kubona Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu rya Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa akagarurwa mu ikipe ashinjwa ibijyanye no kugambanira ikipe.

Umukino utajya uburamo ubwumvikane bucye

Rayon Sports

Umukino utajya uburamo ubwumvikane bucye 

Mu mikino 47 ya Shampiyona hamaze kubonekamo ibitego 129. Rayon Sports yatsinzemo ibitego 61 mu gihe APR FC yinjijemo ibitego 68. N’ubwo nta kipe ijya ibasha gutsinda indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura muri shampiyona, muri Shampiyona yo mu mwaka 2003-2004 ikipe ya APR FC yatsinze umukino ubanza ku bitego 3-1 irongera itsinda uwo kwishyura ubwo yatsindaga igitego 1-0.

Mu mwaka w’imikino 2002-2003 , Rayon Sports yatsinze umukino igitego 1-0 irongera itsinda mu mukino wo kwishyura 4-1, inahita yegukana shampiyona y’uwo mwaka w’imikino. APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports kabiri muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2014-2015, ubwo yatsindaga igitego 1-0 mu mukino ubanza, ikongera gutsinda Rayon Sports ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura.

Yannick Mukunzi ku mupira acenga Nshimiyimana Amran bahoranye muri APR FC

Yannick Mukunzi ku mupira acenga Nshimiyimana Amran bahoranye muri APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga mu mukino ubanza

11 ba APR FC babanje mu kibuga mu mukino ubanza 

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino ubanza

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga mu mukino ubanza

Dore uko umunsi wa 26 uteye:

-APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro, 15h30’)

-Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko, 15h30’)

-Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe, 15h30’)

-Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi, 15h30’)

-Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro, 15h30’)

-Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi, 15h30’)

-Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye, 15h30’)

-Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera, 15h30’)

Ni umukino utitabiriwe

Umukino wa APR FC na Rayon Sports ushobora kurebwa n'abantu bacye 

PGOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Luc5 years ago
    Statistics zanyu zirabogamye kweri! Muri kugaragaza ko Rayon ifite intege nke imbere ya APR. Poor analysis
  • 5 years ago
    You Love
  • seneza charles5 years ago
    Gasenyi turayiha ibyayo intare irarya .





Inyarwanda BACKGROUND