RFL
Kigali

APR FC 1-1 Espoir FC: Amasomo atanu twigiye mu mukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/03/2018 13:58
1


Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yatakaje amanota atatu imbumbe nyuma yo kunganya na Espoir FC mu buryo bwayigoye ubwo banganyaga igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali.



Wari umukino wagizwe ikirarane nta zindi mpamvu zabayeho kuko ubwo APR FC yiteguraga Djoliba AC basabye ko utakinirwa igihe kuko bavuze ko byabicira imyiteguro. APR FC yaje kwitegura neza mu buryo yashakaga ariko ntibyaba amahire ikurwamo n’iyi Djoliba AC.

Ni umukino utari ukanganye hanze y’ikibuga kuko nko kwinjira kuri sitade ya Kigali nta gikorwa cyo gusaka cyabagaho yewe n’umubare w’abarinda umutekano ku kibuga wari muto binagendanye n’umubare w’abafana bari muri iyi sitade.

Bao Lonla (14) umukinnyi ntasimburwa muri Espoir FC acenga Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC

Bao Lonla (14) umukinnyi ntasimburwa muri Espoir FC acenga Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (7) kapiteni wa APR FC

Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yari yahisemo gukoresha uburyo butuma bakina ari abakinnyi bane inyuma, bane hagati na babiri imbere (4:4:2). Muri ubu buryo, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince Aldo, Rugwiro Herve na Imanishimwe Emmanuel bakinaga mu bwugarizi, Rukundo Denis aca mu rubavu rw’ikibuga ahagana iburyo, Iranzi Jean Claude agaca ibumoso.

Bizimana Djihad na Mugiraneza Jean Baptiste bagaca hagati mu kibuga bityo Nshuti Innocent na Sekamana Maxime bagashaka ibitego. Ku ruhande rwa Ndayizeye Jimmy umutoza mukuru wa Espoir FC yari yakoresheje uburyo bwa 4:3:3. Aha byatumaga Nkurunziza Felicien usanzwe akina asatira aca inyuma ahagana iburyo, Dushimumugenzi Jean na Wilondja Jacques bagafatanya mu mutima w’ubwugarizi naho Senzira Mansour agaca inyuma iburyo.

Bao Lonla, Gatoto Serge (wakinaga agaruka inyuma cyane) na Uzayisenga Maurice bakinaga hagati bagabura imipira ku bakinnyi nka Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote, Ssemazi John na Hakundukize Adolphe bakinaga bashaka ibitego ariko ugasanga na Uwimana na Hakundukize bakina bava hagati.

Muri uyu mukino hari bimwe mu bintu abari kuri sitade ya Kigali babonye cyane mu mikinire y’ikipe ya APR FC nk’ikipe ikomeye inafite ibikombe byinshi bya shampiyona (16). Gusa ikipe ya Espoir FC nayo hari amasomo n’ibimenyetso yatangiye muri uyu mukino. Inyarwanda.com tugiye kubagezaho amasomo atanu twigiye muri uyu mukino.

1.Kubura Hakizimana Muhadjili byagize ingaruka kuri APR FC:

APR FC bagiye muri uyu mukino badafite abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjili umukinnyi ubakinira inyuma y’abasatira bityo akaba yanabafasha mu kurema uburyo bwavamo igitego.

Muri uyu mukino, wabonaga Sekamana Maxime wasabwaga gusatira avuye mu ruhande adatanga umusaruro kuko yari yahawe akazi ko guturuka kure mu gihe mu buhanga afite akina acenga asubira inyuma bitandukanye cyane na Hakizimana Muhadjili ukina agana mu izamu ku buryo yanakorerwaho ikosa bikaba byabyara umupira uteretse.

Sekamana Maxime yakinishijwe umwanya umusaba ibintu byinshi

Sekamana Maxime yakinishijwe umwanya umusaba ibintu byinshi adafite

Nshuti Innocent nawe wasabwaga guheka APR FC ntabwo yagize icyo ayifasha gitandukanye n’ibyo buri mukinnyi uri mu kibuga yakora kuko nta mipira yigeze abona ngo abe yareba mu izamu uretse kuba hari iyo yabonaga ukabona afite igihunga cyo kuba yagira aho ayiganisha. Nshuti Innocent yasimbuwe na Buteera Andrew.

2.Gukuramo Iranzi Jean Claude ugashyiramo Twizerimana Onesme bisa n’amabura kindi.

Iranzi Jean Claude 12

Iranzi Jean Claude 12  yavuye mu kibuga ku munota wa 71'

Ku munota wa 71’ ni bwo Petrovic yafashe icyemezo akuramo Iranzi Jean Claude yinjiza Twizerimana Onesme ukina ataha izamu. Kuri uyu mukino, Twizerimana Onesme yari yaje mu bakinnyi 18 ibintu atari aherutse muri shampiyona yewe no mu mikino ine Nyafurika bakinnye ntabwo yagiye yizerwa nk’umukinnyi wakora ikinyuranyo cyagirira ikipe akamaro.

Twizerimana Onesme nta kintu gikomeye yakoze uretse guhusha ibitego nk’uko bisanzwe mu mwaka umwe n’igice amaze muri iyi kipe yambara umweru n’umukara. Ikintu uyu musore yakoreye APR FC na n’ubu akigenderaho ni igitego yatsinze AS Vita Club mu mikino yari yateguwe na AS Kigali mbere y'uko hatangira shampiyona y’umwaka w’imikino 2016-2017. Umukino wabereye kuri sitade Amahoro.

3.Bizimana Djihad arasabwa akazi kenshi muri iyi minsi:

Bizimana atera koruneri

Bizimana Djihad umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi, kuri ubu ari gusabwa akazi gakomeye mu ikipe ya APR FC. Kuva yatangira atsinda ibitego bitatu (Hat-Trick) ku mukino wa Anse Reunion mu mikino ya Total CAF Confederation Cup, abafana, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ubona barahise bumva ko agomba kujya abarwanaho aho rukomeye akaba yababonera igitego n’iyo cyaba kimwe.

Muri uyu mukino banganyijemo na Espoir FC, bitewe n'uko ikipe ya APR FC yakinaga ifite abakinnyi babiri hagati bakina basa n'aho bazibira, Bizimana Djihad yasabwaga gukora imirimo itatu (3). Uyu musore yari afite akazi ko kuba yakwaka imipira abakinnyi ba Espoir FC, akaba asabwa kuzamukana imipira akayitanga ku bakinnyi basatira ndetse no kuba yafata icyemezo agacenga yiganira mu izamu gushaka ibitego.

Imanishimwe Emmanuel 24 yari yabonewe uburyo afatwa

Imanishimwe Emmanuel 24 yari yabonewe uburyo afatwa 

Ibi byaje kuvumburwa n’abakinnyi ba Espoir FC barimo cyane Bao Lonla na Emmanuel Uwimana bituma bakomeza kumucunga bakamutera imitego no kumubuza inzira zigana izamu bityo ntiyabona uko yatabara ikipe.

4.Imanishimwe Emmanuel ashobora kuba atarakira neza.

Imanishimwe Emmanuel 24

Mu buryo bugezweho amakipe asigaye akinamo, biba bisaba ko abakinnyi bakina inyuma iburyo n’ibumoso (2 na 3) bagomba kuzamukana imipira bamara kwambuka umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri bakaba bawutanga cyangwa babona bikunda bagakomeza ku buryo batera imipira igana imbere y’izamu mu gihe baba bageze hafi y’urubuga rw’amahina.

Muri iyi minsi ubona ko muri APR FC abafite uyu mukoro ari Ombolenga Fitina ukina iburyo we akanabikora uko abisabwa na Imanishimwe Emmanuel bita Mangwende ubona ko atari mu bihe byiza byo kuba yakubahiriza akazi aba asabwa muri uru ruhande rw’ibumoso.

Mu mikino APR FC imaze iminsi ikina ubona ko Imanishimwe Emmanuel agorwa cyane no kuba yakora iminota 90’ azamuka yongera agaruka yewe no kuba yatera ibyitwa “Centres” mu buryo bworohereza abataha izamu ba APR FC. Ikindi kandi, iyo uyu musore akoranyeho n’undi mukinnyi bihita bigaragara ko atonekaye bityo kuva icyo gihe ntiyongere kuba yakwitanga ngo abe yarenzaho ku musaruro aba yatanze bataramukoraho.

5. Abatoza ba APR FC bazajya bahabwa amakarita nihatagira igihinduka.

Petrovic (Ibumoso) na Jimmy Mulisa (Iburyo)

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC

Muri iyi minsi n'ubwo APR FC ifite umubare munini w’abatoza, uburyo bakoramo akazi cyane ku munsi w’umukino ntabwo bwubahiriza amategeko aba agenga abatoza ku murongo w’ikibuga.

Kuva Petrovic na Radanavic Miodrag bagera muri APR FC, biboneka ko Jimmy Mulisa wari usanganywe ikipe ariwe n’ubundi ukora akazi gakomeye ko kuba hafi y’abakinnyi abaha amabwiriza bari mu kibuga. Akazi buri mutoza akora atarenze umwe atanarenze umurongo wagenewe abatoza.

Amategeko y’abasifuzi agenga abatoza ku murongo batangiraho amabwiriza, nta mutoza uba wemerewe kurenga imirongo abatoza baba barashyiriweho ndetse nta n'ubwo abatoza bagomba kurenga umwe muri icyo kibuga baba baragenewe.

Iyo umutoza mukuru ari gutanga amabwiriza, bisaba ko abamwungirije bicara akabanza agakora ibyo yateguye. Mu gihe umutoza wungirije hari icyo ashaka kongeraho, arategereza umukuru akaza akicara nawe akabona guhaguruka akagenda. Iyo umutoza w’abanyezamu ashaka kuburira umunyezamu we, arategereza agahabwa umwanya n’abatoza bamukuriye akabona kwereka umunyezamu ibyo amusaba.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC muri iyi minsi bari kwica aya amategeko kuko usanga Jimmy Mulisa atanga amabwiriza iminota 90’, Petrovic aba ahagaze inyuma ye byanaba ngombwa akaza akamuhagarara hafi. Ibi byabaye ku mukino APR FC yanganyijemo na Espoir FC yewe n’umukino APR FC yatsinzemo Djoliba AC mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera.

Saidi Abed Makasi (wambaye ingofero) yabwiye Twagirumukiza Abdoul ko ibintu abatoza ba APR FC bari gukora ntaho biba ku isi

Saidi Abed Makasi (wambaye ingofero) yabwiye Twagirumukiza Abdoul ko ibintu abatoza ba APR FC bari gukora ntaho biba ku isi...Nta gisubizo yabahaye uretse kubicaza 

Petrovic uba ubona nta kintu bimubwiye kuba yaza agahagarara hafi ya Jimmy Mulisa bagakora akazi

Petrovic uba ubona nta kintu bimubwiye kuba yaza agahagarara hafi ya Jimmy Mulisa bagakora akazi

Jimmy Mulisa aba ahamagara abakinnyi abaha ambwiriza ari nako Petrovic amuhagaze hafi

Jimmy Mulisa aba ahamagara abakinnyi abaha amabwiriza ari nako Petrovic amuhagaze hafi

Issa Bigirimana yasimbuye Sekamana Maxime

Issa Bigirimana yasimbuye Sekamana Maxime 

Bizimana Djihad aba sabwa akazi kenshi mu kibuga

Bizimana Djihad aba asabwa akazi kenshi mu kibuga harimo no gutsinda ibitego

Nshuti Innocent (Umanitse amaboko) yavuye mu kibuga asimbuwe na Buteera Andrew

Nshuti Innocent (Umanitse amaboko) yavuye mu kibuga asimbuwe na Buteera Andrew

Ssemazi John watsinze igitego cya Espoir FC ku munota wa 31' aciye kwa Ombolenga Fitina

Ssemazi John watsinze igitego cya Espoir FC ku munota wa 31' aciye kwa Ombolenga Fitina agasoreza kwa Kimenyi Yves amucisha umupira hagati y'amaguru

Saidi Abedi Makasi niwe wafashaga Espoir FC mu gusimbuza bisa naho akora akazi ko kumenya ibikorwa by'ikipe (Team Manager)

Saidi Abedi Makasi ni we wafashaga Espoir FC mu gusimbuza bisa n'aho akora akazi ko kumenya ibikorwa by'ikipe (Team Manager)

Imibare yaranze umukino muri rusange

Imibare yaranze umukino muri rusange 

Isengesho rya Espoir FC

Isengesho rya Espoir FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eliya6 years ago
    Aba batoza ni ba Sogokuru Mulisa natoze,imyaka 70 bari muri pension umupira ni uw,abato.Mfana Gikundiro ariko baba bari gusinzira kuri bench





Inyarwanda BACKGROUND