RFL
Kigali

APR FC 1-0 R.Sports: Gushinjwa amarozi mu rwambariro imbarutso yaba yaratumye Nahimana adatanga umusaruro mu mukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/01/2017 6:16
6


Kuwa Gatandatu taraiki 21 Mutarama 2017 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakirwaga na APR FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona warangiye APR FC itawaye amanota atatu nyuma y’igitego cya Issa Bigirimana. Uyu mukino wasize abakunzi b’umupira bavuga ko Rayon Sports yarushijwe cyane mu mikinire no kwinjira vuba mu mukino.



Abatoza ndetse n’abahanga mu bya siporo bavuga ko umukinnyi wese witegura umukino agomba kuba ameze neza mu mutwe nta ruvangitirane rw’ibibazo yibaza bitandukanye n’umukino kuko ngo iyo afite ibibazo bidafite aho bihuriye no gushaka instinzi, uyu mukinnyi ngo biba bigoye ko wamwitegaho umusaruro mu mukino.

Ibi, nibyo byabaye ku murundi Nahimana Shassir umukinnyi ukina asatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports kuko avuga ko we yagiye mu kibuga avuye mu mvururu zo gushinjwa na bagenzi be ko abaroga mbere y’umukino bityo abafite inshingano zo kuba batsinda ibitego bikanga ahubwo we byaba ngombwa akanatsinda ibitego birenze kimwe mu mukino.

Ku ruhande rwa Nahimana Shassir avuga ko ari ibintu byamubabaje kuba na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe yambara uburu n’umweru nabo bashyigikiye igitekerezo cy'uko uyu musore yaba aroga bagenzi be.

Aganira n’Umuseke, Nahimana yavuze ko atemera amarozi mu buzima bwe ahubwo ko abakinnyi bagenzi be babonye igitabo asoma mbere yo kujya mu gikorwa runaka bakikanga ko ari ibipfunyika by’amarozi, bakamusaka bagira ngo barebe ibirimo bigatuma habaho ubushyamirane.

Ibintu by’uburozi simbyemera, njye nemera amasengesho gusa, icyo nemera ni Dua, ndabyuka kare ngasenga Imana ibindi ni ukwiyizera. Ntabwo nshobora kujya mu kibuga nzi uko biri bugende, njyewe mba nizeye ibivugwa muri coran gusa. Icyo gitabo gusa nicyo nemera, ibi bindi bavuga simbyemera.

Ibyo abandi bakora byose ngo batsinde ntabwo mbyitaho, sininjira mu buzima bw’abandi, iyo umuntu atsinze dukinana ndishima nkanamushimira, ariko kuba hari abantu badatsinda bakavuga ngo ni njyewe wabafunze birababaje.Nahimana Shassir

Kugeza magingo aya, Nahimana Shassir amaze gutsinda ibitego 11 anganya na Usengimana Danny wa Police FC mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukinwa, avuga ko ibintu bamushinza byo kuvuga ko ariwe watumye Rayon Sports itsindwa na APR FC babeshya kuko ngo iyo ajya kuba yabaroze niwe wari gutsinda ibitego kuko ngo siwe wari wanze kwigaragaza.

Nonese njye ko ntatsinze (Kuwa gatandatu)? Sinageze imbere y’izamu? ni uko ntashakaga gutsinda se? ni uko nageze imbere y’izamu sintuze ngatera uko mbonye kubera igihunga cyo gushaka kwishyura. Ariko nyuma y’umukino dutsinzwe ngo ibibi byose ni njyewe wabiteye. Nahimana Shassir

Masud Djuma umutoza mukuru w’iyi kipe inafite abafana batari bake, avuga ko iki kibazo cyabayeho kandi yari akizi ariko ko cyamaze gukemurwa mbere y’imyitozo biciye mu biganiro yagiranye n’abakinnyi kuko nawe ibintu by’imyizerere ishingiye ku marozi atajya abyemera.

Nahimana Shasiri

Nahimana Shassir (10) coupfranc zose yateye yazinyuzaga hejuru y'izamu 

11 ba Rayon Sports

Nahimana Shassir (uwa kane uvuye ibumoso) yari muri bagenzi be babanje mu kibuga nyuma yo kumusaka amarozi

Photos: RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    abanyamakuru namwe murananiranye
  • Mamy7 years ago
    ayiweeeeeee.....mbega iyikipe ariko yabaye ite kko?birambabaje pe!!!!gusa nibikomeza gutya bizabatera icyuho pe!!!Shassir pole sana byose ubyereke Nyagasani azagufasha
  • Niyonkuru Derick7 years ago
    Wp mn abarayor bajye bemer kbx twrabatsinze none batangiye kubishira kur shasirr wp kbx mwemere mn
  • bebe7 years ago
    mana wee aho bakagushimiye baravuga ngo warabaroze uhm biragayetse peeeee disi ihangane kbs imana niyo ibizi
  • mamy7 years ago
    Iyikipe namenye amakuru ngo umwami yarayivumye noneho bakoze namahano kumunsi wogutabariza umwami ngobagiye mukibuga barakina bakora ibintu bitabaho ahokujya Nyanza kwifatanya nabandi Gutabariza uwayishinze none imivumo ikomeje kubomaho
  • Zou7 years ago
    Ariko mwagiye muba abanyamwuga mukareka gusenya? nkiyi nkuru wayihagararaho? Ese ko mutandika ibyigitego cy'intoki muri Football?





Inyarwanda BACKGROUND