Kuwa mbere tariki ya 3 Nyakanga 2017 ni bwo Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 22 bagombaga kujya mu myitozo yo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Tanzania uzaba kuwa 15 Nyakanga 2017. Kuri ubu uyu mutoza yongeyeho Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Pepinieres FC ahita anatangira imyitozo.
Ubusanzwe Antoine Hey yari yahamagaye abanyezamu batatu (3) barimo; Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC) na Kwizera Olivier (APR FC) ariko yaje kongeraho Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini.
Imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2017, aho bari kwitegura umukino uzabahuza na Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), irushanwa rizakinirwa i Nairobi muri Kenya guhera muri Mutarama 2018.
Dore abakinnyi 23 bahamagawe:
Abanyezamu (3):Kwizera Olivier (Bugesera FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) , Nzarora Marcel (Police FC) na Nsabimana Jean de Dieu (Pepinieres FC).
Abakina inyuma (9):Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mpozembizi Mohammed (Police FC) na Iradukunda Eric (AS Kigali).
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC
Abakina hagati(6):
Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali), Muhire Kevin (Rayon Sports) na Niyonzima Ally (Mukura Victory Sport).
Abataha izamu (4):Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Mugisha Gilbert (Pepinieres FC).
Imyitozo bakoraga yari yiganje mu gutsinda ibitego baturuka mu mpande
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi agenzura imyitozo
Mico Justin rutahizamu wa Police FC mu myitozo
Amavubi mu myitozo yo mugitondo cy'uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2017
Abakinnyi biganjemo abatarakinnye imikino ya nyuma y'igikombe cy'amahoro ni bo bakoze imyitozo igihe kinini
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO