RFL
Kigali

Andy Mfutira mu ihurizo rikomeye ryo gutangira atsinda Kiyovu Sports, Abakinnyi bose bameze neza

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/11/2014 17:42
3


Ikipe ya Rayon Sports n’ umutoza wayo mushya Andy Mfutira irakira Kiyovu sports kuri sitade Amahoro kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 15: 30



Uyu mukino wari uteganyijwe kuza ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014 ariko uza kwigizwa imbere ho umunsi umwe kubera isiganwa ry’ amagare riri kubera hano mu Rwanda rizwo ku izina rya Tour du Rwanda cyane ko rigomba gusorezwa kuri sitade Amahoro ku cyumweru

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wayo wa mbere itozwa na Andy Mfutira wasinye igihe cy’ umwaka umwe ndetse agasabwa kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda harimo igikombe cya shampiyona n’ igikombe cy’ Amahoro

Rayon sport iri ku mwanya wa kabiri n’ amanota 16 dore ko iri niyuma ya APR FC ya mbere ku rutonde rw’ agateganyo n’ amanota agera kuri 17

Kiyovu Sports yo iri ku mwanya wa gatatu n’ amanota 13 bisobanuye ko irushwa na Rayon Sports bizaba bihanganye amanota agera kuri 3 ndetse ikanarushwa amanota 4 na APR FC ya mbere

Kiyovu Sports kandi niyo ifite rutahizamu BABY MIAMY MBAKIYE uyoboye abandi muri shampiyona yo mu Rwanda n’ ibitego bigera kuri 4 ariko agakurikirwa na Peter Otema ufite ibitego 3, byumvikane ko ba myugariro ku mpande zombie bazaba bafite akazi katoroshye

Mu mikino 7 Rayon Sports imaze gukina yatsinzemo 5, inganya 1, itsindwa 1 aho yatsinze ibitego byinshi ni ku mukino wayihuje n’ Isonga kuko warangiye Rayon Sports ifite 5-0. Rayon sports kandi imaze gutsinda ibitego 14 muri rusange ikaba ari nayo kipe yatsinze ibitego byinshi

Mu mikino 7 Kiyovu sports imaze gukinayatsinze imikino 4 inganya 1, itsindwa imikino 2 harimo umukino yatsinzwemo ibitego 5-0 na Police FC ku Kicukiro

Rayon sports yemeza ko abakinnyi bameze neza kandi biteguye gutsinda uyu mukino gusa Tubane James akaba atazagaragara kuri uyu mukino kuko agifite ikibazo cy’ uburwayi bw’ amaso naho Kiyovu sports izaba idafite Gasangwa Salum ufite amakarita 2 y’ umuhondo

Andy Mfutira, umutoza mushya wa Rayon sports yemeza ko azi neza icyo abakunzi ba Rayon sports bashaka naho Ali Bizimungu utoza Kiyovu Sports we akemeza ko Andy Mfutira ari umutoza mwiza ariko ataramutsinda na rimwe mu mikino yose bahuye ubwo yatozaga ikipe ya APR FC

UKO INDI MIKINO YOSE IGOMBA KUZAKINWA:

Kuwa Gatandatu Tariki ya  22 Ugushyingo 2014

  • Rayon Sports vs SC Kiyovu  kuri sitade Amahoro
  • Isonga vs Marines kuri sitade ya Kicukiro

Ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2014

  • Mukura vs APR kuri sitade ya Kigali (Regional)
  • Amagaju vs Police kuri sitade ya Nyagisenyi i Nyamagabe
  • Musanze vs AS Kigali kuri sitade ya Musanze
  • Etincelles vs Sunrise kuri sitade Umuganda i Rubavu
  • Espoir vs Gicumbi i Rusizi 
Alphonse M.PENDA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    ndahamya ntashikanya ko tuzareba umukino mwiza
  • 9 years ago
    ndahamya ko tuzatsinda
  • Marc ndayisaba9 years ago
    Andy mfutira afite akazi katoroshye kuko ama equipes yose arakaze





Inyarwanda BACKGROUND