RFL
Kigali

Amavubi yabaye agiye muri Tunisia kwitegura imikino ya CHAN 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/01/2018 17:50
2


Ku gicamunsi cy’ubunani bwa 2018 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yuriye indege igana i Tunis muri Tunisia aho bagiye kwitegura imikino ya Nyafurika y’ibihugu ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabyo (CHAN) igomba kubera muri Maroc kuva kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.



Ikipe y’abakinnyi 23 kongeraho abatoza n’abandi bafite ibyo bazaba bashinzwe muri uru rugendo, bahagurutse i Kigali bagana i Tunis muri Tunisia aho bazakorera imyitozo kuva kuri uyu wa kabiri bitegura imikino ya gishuti bagomba kuzakina haba tariki ya 5 na 11 Mutarama 2018, imikino bazahuramo na Sudan kimwe na Algeria.

Uretse kuba bazakina n’ibi bihugu, Mashami Vincent avuga ko hari n’amahirwe yuko bazakina na Namibia mbere yuko bagana i Tangier aho itsinda rya gatatu (Group C) u Rwanda rurimo rizakinira imikino yo mu matsinda.

Mbere yuko u Rwanda rukina umukino wa mbere, bazabanza gukina imikino ya gishuti na Sudan cyo kimwe na Algeria imikino yose izakinwa hagati ya tariki ya 5-11 Mutarama 2018. Kuwa 5 Mutarama 2018 ni bwo u Rwanda ruzakina na Sudan mbere yuko bakina na Algeria kuwa 10 Mutarana 2018. Nyuma y'iyi mikino, u Rwanda ruzava muri Tunisia bagane muri Maroc mu mujyi wa Tangier aho bazahurira na Nigeria kuwa 15 Mutarama 2018 bakina umukino wa mbere muri CHAN 2018 kuko bari kumwe mu itsinda rya gatatu (C).

Umukino wa kabiri mu itsinda C, u Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea kuwa 19 Mutarama 2018 i Tangier mbere yo gukina umukino wa nyuma mu itsinda bisobanura na Libya kuwa 23 Mutarama 2018. Aha ni bwo Abanyarwanda bazamenya niba Amavubi yakomeza cyangwa yagaruka mu gihugu.

Dore abakinnyi 23 abanyarwanda batezeho ibyishimo:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports), Nzarora Marcel (Police FC) na Kimenyi Yves (APR FC).

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports), Manzi Thierry (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Iradukunda Eric Radou (AS Kigali), Ombolenga Fitina (APR FC), Ndayishimiye Celestin Evra (Police FC), Rugwiro Herve (APR FC) na Mbogo Ali (Kiyovu Sport).

Abakina hagati: Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (APR FC), Nshimiyimana Imran (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali),Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (APR FC) na Nshuti Dominique Savio (AS Kigali).

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    I wish u a good trip. main ntimuzagaruke mutatuzaniye intsinzi. tubifurije good Lucky. kdi ndabyizera tuzatsinda
  • ishimwe6 years ago
    amavubi azatsinda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND