RFL
Kigali

AMAGARE: Nsengimana yatangiye ku isonga muri Rwanda Cycling Cup 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/04/2017 11:03
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ubwo hatangiraga amasiganwa y’umukino w’amagare y’umwaka wa 2017 (Rwanda Cycling Cup 2017), Nsengimana Jean Bosco yatangiye ahiga bagenzi be aza ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 19 ku ntera ya km 158 abasiganwa bakoraga bava Giti cy’Inyoni bagana i Huye.



Bahagurutse ku Giti cy’inyoni saa 09:40 ari abakinnyi 31 ariko abashoboye kurisoza ni 11 gusa kuko ryasojwe bazenguruka umujyi wa Huye inshuro esheshatu (6), abo uwa mbere yazengurukaga muri urwo rugendo basezeraga mu irushanwa badasoje.

Mu batashoboye gusoza isiganwa harimo Hakuzimana Camera (wavuye muri Benediction Club ubu ukinira Huye Cycling Club for All), Gasore Hategeka wegukanye Rwanda Cycling Cup 2016 n’abandi.

Bagendeye mu gikundi kuva i Kigali kugera mu Nkoto za Kamonyi ubwo abasore bane barimo Ukiniwabo Rene Jean Paul wa Les Amis Sportifs, Uwizeyimana Bonaventure na Nizeyimana Alexis ba Benediction Club na Uwingeneye Jimmy wa Cine Elmay Cycling Club bacomokaga mu gikundi bakagisiga.

Bageze mu mujyi wa Muhanga, Kabgayi na Byimana bakiyoboye kugera mu Ruhango ubwo Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club na Jean Claude Uwizeye bakoreshaga imbaraga nyinshi bakabasatira.

Bageze i Nyanza basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 38 bituma binjira Huye banatangira kuyizenguruka bahanganye ubwabo. Banyuze ku Mberabyombi – stade Huye- Ku iposita- Twiga Motel – Hotel Ibis – Ku isoko – CHUB – Kaminuza y’u Rwanda – Hotel Credo bagasubira ku mberabyombi. Bahazengurutse inshuro esheshatu (6).

Nsengimana Jean Bosco yasoje iri siganwa asiga mugenzi we bakinana Bonaventure Uwizeyimana, bombi umwaka ushize bakinaga nk’ababigize umwuga ku mugabane w’uburayi ariko ubu bagarutse gukina mu Rwanda.

Mbere yo gutangira na nyuma yo gusoza iri siganwa hafashwe umunota wo kwibuka Byemayire Lambert wari visi Perezida wa FERWACY washizemo umwuka mu Ukuboza 2016. Iri siganwa ryari mu rwego rwo kwibuka uyu mugabo wahoze ari visi perezida mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY).

Uko bakurikiranye:

Mu bakuru na U23: Kigali

  1. Nsengimana Jean Bosco (Club Bénédiction de Rubavu) : 4h 14’ 19’’
  2. Uwizeyimana Bonaventure (Club Bénédiction de Rubavu): 4h15’ 47’’
  3. Ukiniwabo René, yanabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 (Les Amis Sportif de Rwamagana): 4h 17’ 00’
  4. Munyaneza Didier (Club Bénédiction de Rubavu): 4h17’ 00’’
  5. Byukusenge Patrick (Club Bénédiction de Rubavu): 4h17’01’’
  6. Uwingeneye Jimmy (Cine Elmay Cycling Club): 4h17’01’’
  7. Uwizeyimana Jean Claude (Les Amis Sportif de Rwamagana): 4h18’ 11’’
  8. Nduwayo Eric (Club Bénédiction de Rubavu):4h18’11’’
  9. Hakiruwizeye Samuel (Cycling Club for All):4h18’11’’
  10. Uwiduhaye: 4h18’11’’

Mu batarengeje imyaka 18 bo bahagurutse Muhanga bazenguruka Huye kabiri

  1. Manizabayo Eric 2h 25’ 50”
  2. Mbarushimana Jimmy 2h 28’ 20”
  3. Myhoza eric 2h 28’ 20”
  4. Kwizera Elie 2h 28’ 54”
  5. Ngiruwonsanga Daniel 2h 28’ 54”
  6. Habimana Jean Eric 2h 28’ 54”
  7. Hakizimana Emmanuel 2h 28’ 54”
  8. Gahemba Barnabee 22h 28’ 54”
  9. Ngabonziza Yves 2h 30’ 32”
  10. Mugisha Abert 2h 30’ 05”

Mu bagore bahagurutse i Muhanga basoreza Huye

  1. Girubuntu Jeanne D’arc 2h 34’ 38”
  2. Nirere Xaverine 2h 34’ 38”
  3. Ingabire Beatha 2h 34’ 38”

Nsengimana Jean Bosco

Nsengimana Jean Bosco ukinira Benediction Club nyuma yo gutandukana na Bike Aid niwe watwaye umunsi wa mbere wa Rwanda Cycling Cup 2017

Nsengimana Jean Bosco

Nsengimana Jean Bosco ashyikira igihembo

Uwizeyimana Bonaventutre

Uwizeyimana Bonaventutre yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje 4h15'49"

Ukiniwabo RENE Jean Paul

Mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 umwanya wa mbere watwawe na Ukiniwabo RENE Jean Paul

Imanizabayo Eric

Imanizabayo Eric yaje ku isonga mu bakinnyi batarengeje imyaka 18

Girubuntu

Girubuntu Jean d'Arc yaje imbere mu cyiciro cy'abakobwa

FERWACY

Mbere yuko isiganwa ritangira habanje umunota wo kwibuka Byemayire Lambert

CCA

Ikipe ya CCA y'i Huye ni nshya muri uyu mwaka w'amasiganwa

Igikundi

Abasiganwa mu gikundi

FERWACY

Bayingana Aimbale

Nyuma y'isiganwa habayeho umwanya wo gushyira indabo ku mva ya Byemayire. Aha Bayingana Aimbale uyobora FERWACY yari abimburiye abandi

Photos & Details: Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND