Igtego cya Angel Di Maria cyabonetse ku munota wa 90+2’ w’umukino ni cyo cyatumye Paris Saint Germain ikura inota kuri SSC Napoli kuko bahise banganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda rya gatatu muri UEFA Champions League 2018.
SSC Napoli iva mu Butaliyani ni yo yari hanze ariko iza gufungura amazamu ku munota wa 29’ ku gitego cyatsinzwe na Lorenzo Insigne mbere y'uko Mario Rui myugariro wa PSG yitsinda ku munota wa 61’. Igitego cya mbere cya Paris Saint Germain cyo kwishyura cyaje ku munota wa 77’ gitsinzwe na Dries Mertens mbere y'uko Ange Di Maria atsinda igitego cy’ishoti rikomeye ku munota 90’+2’.
Ishoti rya Angel Di Maria ryabaye igisubizo ku bakunda PSG
David Ospina umunyezamu wa SSC Napoli ntabwo yari kuhivana
PSG bishimira igitego cya Angel Di Maria
Lorenzo Insigne nawe yatsindiye SSC Napoli muri uyu mukino
Insigne yishimira igitego yatsindiye SSC Napoli
Dore uko imikino yagenze (A-D):
Itsinda A:
-Club Brudge 1-1 AS Monaco
-Borussia Dortmund 4-0Atletico Madrid
Itsinda B:
-PSV Eindhoven 2-2 Tottenham Hotspur
-FC Barcelona 2-0 Inter Milan
Itsinda C:
-Liverpool 4-0 Red Star Bergrade
-PSG 2-2 SSC Napoli
Itsinda D:
-Galatasaray 0-0 Schalke 04
-Lokomotiv Moscow 1-3 FC Porto
Ubwo Lorenzo yari amaze kureba mu izamu rya PSG
Thomas Munier (12) na Kylian Mbape (7) bishimira igitego Rui (6) yitsinze
PSG bishimira igitego
PSG ni iya 3 mu itsinda rya gatatu (C)
Mertens (14) ubwo yatsindaga igitego cya kabiri cya SSC Napoli
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO