Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Republique Centre Afrique ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameroun.
Ni umukino wabereye kuri stade Huye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018. Jacques Tuyisenge ni we watsinze ibitego by’u Rwanda (10’, 45’) mu gihe ibitego bibiri bya CAR byatsinzwe na Habibou Habib (26’) na Geoffrey Kondogbia (90+3’). Republique Centre Afrique yahise igwiza amanota atanu (5) mu gihe u Rwanda rugira amanota abiri (2).
Jacques Tuyisenge agenzura umupira agana izamu
Muri uyu mukino, Mashami Vincent yari yafashe abakinnyi barimo Ally Niyonzima, Buteera Andrew na Bizimana Djihad bakina hagati mu kibuga. Jacques Tuyisenge, Kagere Meddie na Hakizimana Muhadjili bakinaga bashaka ibitego kuko Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bari mu bwugarizi ari nako Kimenyi Yves yari mu izamu
Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego bibiri mu mukino
Tuyisenge Jacques amaze gutsinda
U Rwanda rwari imbere y’abafana batari bacye bitewe n’aho umukino wabereye, abafana bari bafite morale bizeye ko amanota atatu asigara i Rwanda ariko ku munota wa nyuma byaje kuba amarira ubwo Republique Centre Afrique yari ibonye igitego cya kabiri mu mukino.
Igice cya mbere u Rwanda rwari ruhagaze neza runabona ibitego bibiri mbere yuko CAR yagiye izamuka mu mukino byaje kujya ku rwego rwiza ikanabona koruneri yabyaye igitego ku munota wa nyuma.
Muri uyu mukino, Mashami Vincent yaje gusimbuza akuramo Hakizimana Muhadjili ashyiramo Niyonzima Olivier Sefu, Danny Usengimana asimbura Buteera Andrew naho Iranzi Jean Claude yasimbuye Tuyisenge Jacques ku munota wa 90’ mbere yuko bongeraho iminota ine (4’).
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi ku munota wa 45'
Imanishimwe Emmanuel azamuka ku ruhande rw'ibumoso ariko akabuzwa inzira
Ombolenga Fitina ku mupira ashaka uko yawuhoreza ku bataha izamu
Umukino Jacques Tuyisenge yakozemo akazi gakomeye
Igice cya kabiri nibwo CAR yatangiye kuzamuka gahoro gahoro inabona ibitego byose byari byatsinzwe na Jacques Tuyisenge
Ubwo u Rwanda rwari rubonye free-Kick
Hakizimana Muhadjili atera umupira ugana mu izamu
Rwatubyaye Abdul azamukana umupira
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC unungirije mu Mavubi atanga amabwiriza
Bizimana Djihad atera ishoti rigana mu izamu
Ombolenga Fitina ashaka uko yagera ku mupira
11 b'u Rwanda babanje mu kibuga
11 ba CAR babanje mu kibuga
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi
Amakipe asohoka mu rwambariro
Uva ibumoso: Mashami Vincent umutoza mukuru, Seninga Innocent umutoza wungirije na Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu
Abasimbura b'u Rwanda
Haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy'u Rwanda
Abasifuzi n'abakapiteni
CAR babonye igitego ku munota wa 90+3'
Abafana muri sitade Huye
CAR bishimira igitego cya cya mbere
Bizimana Djihad abuzwa inzira
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO