Ikipe ya APR FC yagwije amanota atandatu (6) nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2018-2019 waberaga ku kibuga cya sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze. Hakizimana Muhadjili na Nshuti Dominique Savio ni bo bongeye gutsindira iyi kipe ibitse igikombe.
APR FC ni bo bafunguye amazamu ku munota wa 31’ ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio mbere y'uko Hakizimana Muhadjili yungamo ikindi ku munota wa 61’ w’umukino. Aba basore n’ubundi ni bo bari batsindiye APR FC ku munsi wa mbere ku mukino batsinzemo Amagaju FC ibitego 2-0.
Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda
Dr.Petrovic Ljubomir umutoza mukuru wa APR FC yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga ugereranyije n’ababanje mu mukino bakinnye n’Amagaju FC. Kimenyi Yves yari yagarutse mu izamu nyuma y'uko atanabonetse muri 18 mu mukino uheruka. Iranzi Jean Claude yari yaje mu kibuga ajya mu mwanya wa Ngabo Albert inyuma ahagana ibumoso. Nshimiyimana Amran nawe yaje hagati mu kibuga afatanya na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.
Ruremesha Emmanuel umutoza wa Musanze FC yari yakoze impinduka enye mu bakinnyi 11 yari yitabaje ku mukino wa AS Kigali (1-1). Habyarimana Eugene ukina inyuma ahagana iburyo, yari yahaye umwanya Regis Mbonyingabo, Uwamungu Moussa aha umwanya Kayigamba Jean Paul mu gihe Mohammed Meddy Kylan abanzirizwamo na Niyonzima Jean Paul bita Robinho naho Harerimana Obed abanzirizwamo na Hakizimana Francois wakinaga inyuma ibumoso.
Urukuta rw'abakinnyi ba Musanze FC mbere y'uko Muhadjili Hakizimana atera coup franc
Petrovic umutoza mukuru wa APR FC atanga amabwiriza
APR FC n’ubundi yaherukaga gukura amanota atatu kuri iki kibuga byaje kuyihira mu gice cya mbere babona igitego cyaturutse ku bwumvikane bucye bw’abugarira ba Musanze FC na Mbarushimana Emile umunyezamu wayo wanaje gusimburwa na Ndayisaba Olivier.
Musanze FC yari mu rugo wabonaga ikina neza cyane hagati mu kibuga ariko mu gihe APR FC yabaga irengeje umupira ugana mu bwugarizi bwa Musanze FC byabyaraga amakosa ari ho Kayigamba Jean Paul yakoreye ikosa kuri Hakizimana Muhadjili hakavamo coup franc n’ikarita y’umuhondo yahawe Kayigamba Jean Paul myugariro wa Musanze FC.
Mbonyingabo Regis murumuna wa Mugiraneza Jean Baptiste atera umupira
Mu gukora impinduka, Ruremesha Emmanuel yatangiye gusimbuza mbere y'uko igice cya kabiri gitangira kuko Emile Mbarushimana wari wabanje mu izamu yasimbuwe na Ndayisaba Olivier usanzwe ari umunyezamu wa mbere. Niyonzima Jean Paul yasimbuwe na Mohammed Meddy Kylan naho Gikamba Ismael asimburwa na Harerimana Obed.
Ku ruhande rwa APR FC, batangiye gukora impinduka mu gice cya kabiri kuko Nshuti Dominique Savio yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha, Nizeyimana Mirafa asimbura Buteera Andrew naho Hakizimana Muhadjili asimburwa na Bigirimana Issa.
Abafana ba APR FC kuri sitade Ubworoherane
Iranzi Jean Claude (12) yakinnye inyuma ibumoso
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Musanze XI: Mbarushimana Emile (GK,1), Mbonyingabo Regis 25, Hakizimana Francois 3, Dushimumugenzi Jean 24, Kayigamba Jean Paul 14, Nduwayo Valeur 13, Gikamba Ismael 5, Barirengako Frank 6, Imurora Japhet (C,7), Niyonzima Jean Paul 9, Mugenzi Cedric 22.
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Iranzi Jean Claude 12, Buregeya Prince Aldo 18, Rugwiro Herve 4, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nshimiyimana Amran 5, Buteera Andrew 20, Byiringiro Lague 32, Nshuti Dominique Savio 27, Hakizimana Muhadjili 10.
Abafana ba Musanze FC
Mu gice cya kabiri cy'umukino APR FC yahuye n'akazi gakomeye kuko Musanze FC yari kubona igitego
Nduwayo Valeur ukina hagati muri FC Musanze wanahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi U-23 izacakirana na DR Congo mu mikino ibiri
Iranzi Jean Claude ajya kunaga umupira
Musanze Fc yabonye koruneri 11 zaje kwiyongera mu gice cya kabiri
Mugenzi Cedric Ramires ni we utera imipira yose iteretse muri Musanze Fc
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC afata umupira
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ahanura bagenzi be
Nshimiyimana Amran (5), Imurora Japhet (7) na Buregeya Prince Aldo (18) bahanze amaso umupira
Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona uteye:
Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018
-Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali-Nyamirambo, 15h30’)
-SC Kiyovu vs Marines FC (Mumena Stadium, 15h30’)
Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018
-Kirehe FC 0-0 AS Kigali
-Amagaju FC 1-1 AS Muhanga
-Sunrise FC 1-0 Gicumbi FC
-FC Musanze 0-2 APR FC
-Bugesera FC 1-0 Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018
-Rayon Sports vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
Nduwayo Valeur (13) ukina hagati muri FC Musanze atambukana na Nshuti Dominique Savio (27)
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO