Rayon Sports yatahanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona 2018-2019 nyuma yo gutsinda Etincelles FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018 kuri sitade Umuganda.
Ni igitego rukumbi cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa cumi (10’) w’umukino ku mupira yahawe na Niyonzima Olivier Sefu akinaga hagati mu kibuga nk’ibisanzwe afatanya na Mukunzi Yannick ndetse na Donkor Prosper Kuka.
Bimenyimana Bonfils Caleb yishimira igitego
Muhire Kevin ashaka aho yaca
Umukino wa mbere kuri Rayon Sports iheruka mu matsinda na kimwe cya 2 cy'imikino Nyafurika
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Etincelles FC
Nkunzingoma Ramadhan (Ibumoso) umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports na Robertinho (Iburyo) umutoza mukuru
Habimana Hussein Eto'o myugariro wa Rayon Sports
Mudeyi Suleiman (Ibumoso) na Nyandwi Saddam (Ibumoso) bava mu rwambariro
Abafana ba Rayon Sports kuri sitade Umuganda
Dore uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:
Kuwa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018
-APR FC 2-0 Amagaju FC
Kuwa Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018
-Etincelles FC 0-1 Rayon Sports
-Gicumbi FC 0-0 Espoir FC
-Mukura Victory Sport 1-0 Sunrise FC
-Kirehe FC 0-2 Kiyovu Sport
Ku Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018
-AS Muhanga vs Police FC (Stade Muhanga, 15h30’)
-AS Kigali vs Musanze FC (Stade de Kigali, 15h30’)
-FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)
Rayon Sports yamaze iminota 80' irwana ku gitego kimwe
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO