RFL
Kigali

Amavubi U17 3-4 Interforce FC: Rwasamanzi yashimye abakinnyi anavuga ko imyiteguro aribwo igitangira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2018 16:13
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018 ikipe y’igihugu Amavubi y’abakinnyi batarengeje imyaka 17 yari ikomeje imyitozo ariko yipima n’ikipe ya Interforce FC , umukino warangiye Interforce FC itsinze Amavubi ibitego 4-3.

Ni umukino wahuje amakipe yombi ari kwitegura amarushanwa mpuzamahanga kuko Amavubi U17 baritegura kugana muri Tanzania ahazabera amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019. Interforce FC yo iri kwitegura kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza Abapolisi bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Ikipe ya Interforce FC iri kwitegura muri iyi minsi irimo abakinnyi bakomeye basanzwe bahatana muri shampiyona y’icyiciro cya mbere nka Peter Otema wahoze muri Musanze FC, Niyonzima Jean Paul, Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi, Nduwayo Danny Barthez, Manishimwe Yves, Neza Anderson na Niyigaba Ibrahim, abakinnyi bahoze muri Police FC.

Uwimbabazi Jean Paul wahoze muri Kirehe FC ari muri Interforce FC mbere yuko azaba akinira Police FC

Nyuma y’uyu mukino, Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yavuze ko abakinnyi afite yabonye bagenda bazamuka kuko iminsi bamaze bakorana ari micye ahubwo ko imyiteguro nyirizina aribwo itangiye. Rwasamanzi yagize ati:

Umukino wari mwiza kuko twakinnye n’abakinnyi basanzwe mu cyiciro cya mbere ni nabo twashakaga kugira ngo turebe uko abakinnyi bacu bitwara cyane abugarira n’abataha izamu. Byadufashijen cyane kureba n’urwego rw’abakinnyi bacu ngo tunarebe amakosa bakora bityo tugatangira kubakosora tunubaka n’ikipe ibanza mu kibuga.

Agaruka ku ngingo y’imyiteguro, Rwasamanzi yagize ati“Ntabwo iminsi tumaranye ari myinshi kuko iminsi yose twamaze twarimo dutoranya abana ahubwo ubu ni bwo tugiye gutangira kwita cyane ku ikipe y’abakinnyi tuzajyana muri Tanzania”.

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines niwe mutoza mukuru wa Rwanda U-17

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines ni we mutoza mukuru wa Rwanda U-17 aganira n'abanyamakuru

Rwasamanzi yasoje avuga ko nta gihindutse ikipe izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 kuko ngo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 bazakina undi mukino wa gishuti n’indi kipe y’abana bajya kunganya imyaka n’abo afite. Intego ya Rwasamanzi ni ukurenga imikino y’amajonjora akagera muri ½ cy’irangia.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzatangira rucakirana na Sudan tariki ya 11 Kanama 2018 mbere yo guhura n’u Burundi kuwa 13 Kanama 2018. U Rwanda ruzongera kugaruka mu kibuga Kuwa 16 Kanama 2018 ubwo ruzaba rukina na Somalia mu gihe ruzakina umukino wa nyuma tariki ya 21 Kanama 2018 aho ruzaba rukina na Tanzania izaba yanakiriye aya marushanwa.

Ikipe izahiga izindi muri aka gace k’Afurika yo hagati n’uburasirazuba, nyuma y’uko buri yose ihuye n’indi niyo izahita ibona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu yiyongere ku bindi bihugu bitandatu (6) bizaba byitwaye neza mu tundi duce twa Afurika nk’uko CAF iba yaragiye ibigabanya (Zones).

Izi kandi ziziyongera ku bihugu bitandatu (6) bizaba byarakiriye iyi mikino y’uduce dutandukanye (zones) hazaniyongereho Mali ifite iki gikombe giheruka n’indi izayiherekeza.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 izaba tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2019 n’ubundi muri Tanzania. Ibihugu umunani bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu gihe bine bya mbere muri ibyo bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera muri Peru.

Nkotanyi umutoza wa Interforce FC

Nkotanyi umutoza wa Interforce FC  

Amavubi  U17

Amavubi  U17

Abana b'Amavubi U17 wabonaga bitanga bashaka kwemeza abatoza babo

Abana b'Amavubi U17 wabonaga bitanga bashaka kwemeza abatoza babo

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yarebye uyu mukino

Amavubi  U17

Amavubi  U17

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudan kuwa 11 Kanama 2018

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudan kuwa 11 Kanama 2018

Igice cya mbere kirangiye Rwasamanzi Yves agira inama abakinnyi

Igice cya mbere kirangiye Rwasamanzi Yves agira inama abakinnyi

Nkotanyi umutoza wa Interforce FC nawe aganiriza abakinnyi

Nkotanyi umutoza wa Interforce FC nawe aganiriza abakinnyi

Peter Otema wahoze muri FC Musanze ari gukinira Interforce FC mbere yo gusinya muri Police FC

Peter Otema wahoze muri FC Musanze ari gukinira Interforce FC mbere yo gusinya muri Police FC

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

11 b'Amavubi  U17 babanje mu kibuga

11 b'Amavubi U17 babanje mu kibuga

11 ba Interforce FC babanje mu kibuga

11 ba Interforce FC babanje mu kibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasimbura b'Amavubi U17

Abasimbura b'Amavubi U17

Amavubi  U17

Amavubi  U17 bishyushya mbere yo gutangira umukino

Amavubi  U17

Amavubi  U17

Amavubi U17 bishyushya mbere yo gutangira umukino

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager) nawe aba yiyibutsa agapira

Tuyisenge Eric bita Cantona (Kit Manager) nawe aba yiyibutsa agapira

Interforce FC bishyushya

Interforce FC bishyushya

Interforce FC bishyushya

Interforce FC bishyushya

Abasifuzi bishyushya

Abasifuzi bishyushya

Nduwayo Danny Barthez ubu niwe kapiteni wa Interforce FC izakina imikino y'abapolisi bo mu karere

Nduwayo Danny Barthez ubu ni we kapiteni wa Interforce FC izakina imikino y'abapolisi bo mu karere

Neza Anderson  nawe ubu yazanywe muri Interforce FC

Neza Anderson nawe ubu yazanywe muri Interforce FC

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC ubu ari muri Interforce FC

Niyigaba Ibrahim ukina ataha izamu muri Police FC ubu ari muri Interforce FC

Kwizera Janvier  (Ibumoso) umunyezamu wa Bugesera FC

Kwizera Janvier (Ibumoso) umunyezamu wa Bugesera FC na Sindambiwe Protais (Iburyo) ukina mu bashaka ibitego mu Intare FA

Abakinnyi 32 bahamagawe:

Abanyezamu: Yves Musoni, Robben Kaneza, Alexis Hategikimana and Adolphe Hakizimana.

Abugarira: Felicien Niyomukiza, Samuel Kalisa, Jean de Dieu Kwizera, Zaibu Ishimwe, Innocent Mariza, Fidele Kaneza, Avit Nkundimana na Rodrigue Ishimwe.

Abakina hagati: Lodrigue Isingizwe, Gilbert Byiringiro, Charles Nshimiyimana, Olivier Bayingana, Annicet Ishimwe, Hesbon Rutonesha, Patrick Dusingize Turiho, Emmanuel Niyitanga, Jean Renne Ishimwe, Kevin Mico Ndori, Jean Claude Issa Habumugisha, Claver Kazungu, Pacifique Tuyisenge, Steven Niwenshuti na Bosco Nizeyimana.

Abataha izamu: Cedrick Nshutiyase, Olivier Sibomana, Cedrick Iradukunda Kabanda, Olivier Munezero na  Moses Rukundo.

Niyonzima Jean Paul  (Ibumoso) bita Robinho ku mupira , Nduwayo Danny Bariteze (hagati) an Neza Anderson (Iburyo) ubu barabarizwa muri Interforce FC

Niyonzima Jean Paul (Ibumoso) bita Robinho ku mupira , Nduwayo Danny Bariteze (hagati) an Neza Anderson (Iburyo) ubu barabarizwa muri Interforce FC

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND