Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma mbere y'amasaha abarirwa ku ntoki ngo bafate indege ibajyana i Dar Es Slaam muri Tanzania aho bagomba gucakiranira na Yanga Africans kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018.
Ni umukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane (D) mu irushanwa rya Total CAF Confederation Cup 2018, umukino Rayon Sports izakina nyuma y'uko yanganyije na Gormahia FC igitego 1-1 i Kigali naho Yanga Africans ikaba yaranyagiwe na USM Alger ibitego 4-0.
Mu myitozo Rayon Sports bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, abakinnyi nka Usengimana Faustin na Rwatubyaye Abdul bakoze ariko bakaba bagomba gusigara mu Rwanda. Usengimana Faustin afite amakarita abiri y’umuhondo mu gihe Rwatubyaye Abdul atarabona icyangombwa cya CAF kuko ubwo babitangaga yari mu burwayi bw’imvune yigeze kugira.
Mbere y'uko batangira imyitozo
Mwiseneza Djamal ku mupira ahunga Nyandwi Saddam
Nyandwi Saddam (iburyo) agundagurana na Muhire Kevin (Ibumoso)
Undi mukinnyi Rayon Sports idafite ni Niyonzima Olivier Sefu ufite ikibazo ku gitsi cy’iburyo. Aba bakinnyi biyongeraho Nahimana Shassir wagiye iwabo mu gihugu cy’u Burundi akaba ataraza.
Mu bakinnyi 18 bagomba kujya muri Tanzania, Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko nka Yannick Mukunzi ya Eric Rutanga Alba bataraba neza ijana ku ijana ariko ko agomba kubatwara bishoboka ko bazageza kuwa Gatatu bameze neza ijana ku ijana. Ivan Minaert yagize ati:
Rutanga yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu maraso ariko mu minsi ishize yaravuwe afata imiti mbere y'uko agaruka mu myitozo kuwa Gatandatu. Undi ni Yannick Mukunzi nawe ntabwo ameze neza ijana ku ijana ariko bose ndizera ko tuzageza kuwa Gatatu bameze neza kuko dufite umunsi wo kuwa Kabiri no Kuwa Gatatu kuba twareba icyo gukora.
Ivan Minaert kandi yavuze ko agomba kuzakina umukino wo gusatira atitaye ko Yanga Africans izaba iri mu rugo. Uyu mutoza yemeza ko uko Rayon Sports yakinnye na Mamelodi Sundowns FC itazabihindura. Mu magambo ye yagize ati:
Ntabwo njyewe nkina nugarira. Abantu mwese muranzi, sinjya ntinya ikipe iyo ari yo yose yaba iri hanze cyangwa iri iwayo. Tuzakina nk’uko twakinnye na Mamelodi Sundowns FC, ni ikipe yari izi ko itunyagira ariko twarayisatiriye kandi byarangiye itatunyagiye nk’uko babyifuzaga.
Rayon Sports baragera i Kanombe ku kibuga cy’indege saa moya n’iminota 30 (19h30’) bityo baze kuva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa tanu z’ijoro (23h00’).
Abafana ku myitozo
Muhirwa Prosper uheruka guhanwa na CAF nawe yarebye iyi myitozo
Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga imyitozo
Rwatubyaye Abdul ntari mu bakinnyi bazahura na Yanga Africans kuko nta cyangombwa cya CAF yakorewe kuko byabaye arwaye
Kwizera Pierrot ameze neza 100%
Shaban Hussein Tchabalala
Abafana ba Rayon Sports
Ivan Minaert aganira na Itangishaka Bernard umunyamabanga wa Rayon Sports
Paul Bitok (hagati) umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball yakurikiye iyi myitozo
Yannick Mukunzi yahinduye inyogosho
Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda yamaze iminota micye areba Rayon Sports ahita asubira mu biro
Rwatubyaye Abdul mu myitozo
Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bari gufasha Rayon Sports muri iyi minsi
Irambona Eric Gisa ari mu bakinnyi 18 bazahura na Yanga Africans
Manishimwe Djabel
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim afite umukoro ukomeye wo kuzareba uko yaba umunyezamu wizewe
Niyonzima Olivier Sefu afite ikibazo ku gitsi cy'iburyo
Umuhanzi Khalfan (Ibumoso) avuga ko akunda Rayon Sports
Lomami Marcel yigizayo abafana ababuza gusatira ikibuga
Ivan Minaert yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports izakina umukino wo gusatira iminota 90'
Abakinnyi bashyiraho morale
Abakinnyi basenga nyuma y'imyitozo
Dore abakinnyi 18 ba Rayon Sports bajya muri Tanzania:
1. Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C,1)
2. Ndayusenga Kassim (GK, 29)
3. Thierry Manzi 4
4. Irambona Eric Gisa 17
5. Ange Mutsinzi Jimmy 5
6. Mugabo Gabriel Gaby 2
7. Mugisha Francois Master 25
8. Pierrot Kwizera 23
9. Saddam Nyandwi 16
10. Eric Rutanga Alba 3
11. Mugume Yassin 18
12. Djabel Manishimwe 28
13. Kevin Muhire 8
14. Caleb Bonfils Bimenyimana 7
15. Shaban Hussein Tchabalala 11
16. Christ Mbondy 9
17. Diarra Ismaila 20
18. Yannick Mukunzi 6
Claude Muhawenimana ukuriye abafara ba Rayon Sports abahuza n'abakinnyi nyuma y'imyitozo
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO