Ikipe ya APR FC irakomeza kuba ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Fc Marines ibitego 5-2 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera. Hakizimana Muhadjili (2), Nshimiyimana Amran, Rugwiro Herve na Ombolenga Fitina nibo batsindiye APR FC nahoMahoro Nicolas na Ishimwe Christian batsindira FC Marines.
APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ ku gitego cya Hakizimana Muhadjili. Uyu musore yaje kungamo ikindi ku munota wa 34’ w’umukino. Gusa ku munota wa 44’ imvura yahise iba nyinshi amakipe yombi ajya kugama. Imvura ihise bagarutse bakina umunota umwe barongera bajya kuruhuka.
Bavuye kuruhuka ni bwo Rugwiro Herve yabonye igitego ku munota wa 49’. FC Marines bahise bishyurirwa na Mahoro Nicolas ku munota wa 54’ mbere yuko Ishimwe Christian ashyiramo ikindi ku munota wa 73’. Igitego cya kane cya APR FC cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 78’ mu gihe agashinguracumu katsinzwe na Nshimiyimana Amran ku munota wa 90'+2' w'umukino.
Hakizimana Muhadjili ni we wafunguye amazamu ku munota wa 28'
APR FC bari babanjemo Nshuti Dominique Savio waje gusimburwa na Twizerimana Martin Fabrice mu gihe Nshuti Innocent yasimbuwe na Sekamana Maxime. Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC yaje kugira ikibazo asimburwa na Ntaribi Steven mu gice cya kabiri. APR FC iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu mikino 17 imaze gukina muri shampiyona.
Intebe y'abatoza ba APR FC
Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines
Buteera Andrew (Ibumos) na Itangishaka Blaise (Iburyo)
Abafana ba APR FC
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba Fc Marines babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Mugwiza Desire (Ibumoso) perezida wa FERWABA na Muramira Greggoire (Iburyo) perezida wa FC Isonga
Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga mukuru wa Mukura VS
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Igice cya mbere Hakizimana Muhadjili yari yamaze gutsinda ibitego 2
Mutunzi Clement yagarutse muri Marines FC avuye muri Espoir FC aha yazamukanaga umupira ahunga Nshuti Innocent
Iranzi Jean Claude ku mupira ashaka gucika agana mu izamu
Ombolenga Fitina akata umupira uva iburyo bwe
Mutunzi Clement abwira bagenzi ko bagomba gufata abantu kuko uwe yamurangije
Nshuti Dominique Savio ahanganye na Nsabimana Hussein Desaily kapiteni wa FC Marines
Dore uko umunsi wa 17 uteye:
Kuwa Mbere tariki 23 Mata 2018
-Police FC vs Mukura VS (Kicukiro, 15h30’)
Kuwa Gatanu tariki 20 Mata 2018
-APR FC 4-1FC Marines
-Etincelles FC 1-0 Espoir FC
-Gicumbi FC 1-0 Sunrise FC
-Bugesera FC 0-0 FC Musanze
-Kirehe FC 2-1 Amagaju FC
Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018
- Rayon Sports vs Kiyovu Sport (Stade de Kigali, 15h30’)
-Miroplast FC vs AS Kigali (Mironko, 15h30’)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO