Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018 ni bwo Ivan Minaert byari bimaze amasaha atagera kuri 24 bimenyekanye ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports, yitabiriye umukino batsinzemo Gicumbi FC igitego 1-0 ndetse anagaragara aganira na Jeannot Witakenge uzamwungiriza cyo kimwe no kujya gufasha ikipe mu rwambariro.
Mu gitondo cy’uyu wa Kane kandi ni bwo Minaet yari yemereye INYARWANDA ko mu gihe abafana ba Rayon Sports bamubona ku kibuga cy’i Gicumbi, bagomba guhita bamenya ko ari umutoza wabo mukuru. Yari yagize ati “Birashoboka ko najya i Gicumbi. Gusa navuga ko abantu nibambona bahite bamenya ko byarangiye ndi umutoza wa Rayon Sports”.
Ivan Minaert yaje kureba uyu mukino wose uko wakabaye. Gusa ikindi cyaje guhamya neza ko uyu mugabo yaba yabaye umutoza mu buryo bwemewe nuko ubwo igice cya mbere cyari kirangiye yahise ava mu byicaro akajya mu rwambariro gufatanya n’abandi batoza guha amabwiriza abakinnyi. Ikindi kandi ubwo umukino wari urangiye, Ivan Minaert yahuye na Jeannot Witakenge watoje uyu mukino, baraganira banahana gahunda y’uburyo ibintu bigiye kujya bigenda mu kazi kabo ka buri munsi.
Jeannot Witakenge areba ku isaha ubwo umukino wari winikije
Ivan Minaert muri sitade ya Gicumbi
Ikibuga cy'i Gicumbi ubwo igice cya mbere cyari kirangiye
Igice cya mbere kirangiye ni bwo Ivan Minaert (ibumoso) yamanukanye na King Bernard (iburyo) bagana mu rwambariro
Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA i Gicumbi aganira na Jeannot Witakenge
Ivan Minaert aganiriza Jeannot Witakenge nyuma y'umukino
Yakomeje kumwereka uko yagiye abona umukino
Jeannot Witakenge nawe yafashe ijambo amubwira uko byari byifashe
Rayon Sports yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cya Christ Mbondy ku munota wa 63'
Abafana bataha
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO