RFL
Kigali

Police FC yanganyije na AS Kigali, SC Kiyovu igwa miswi na Kirehe FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2018 20:32
0

Ikipe ya Police FC yaganyije na AS Kigali ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wakinirwaga ku kibuga cya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri. Songa Isaie na Nizeyimana Mirafa batsindiye Police FC , AS Kigali itsindirwa na Hamidou Ndayisaba na Mbaraga Jimmy.

Ikipe ya Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 45’ w’umukino ku gitego cya Songa Isaie yatsinze bivuye ku mupira yahawe na Mico Justin. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Police FC ikiyoboye. Ku munota wa 48’ ni bwo Mbaraga Jimmy Traore yishyuriye AS Kigali mbere yuko Ndayisaba Hamidou yungamo ikindi ku munota wa 64’ w’umukino.

Muri uyu mukino, ikipe ya AS Kigali wabonaga ikora cyane mu mpande zayo ikoresheje cyane Benedata Janvier na Mbaraga Jimmy wakundaga guhindura uruhande bitewe n’uburyo umukino wagendaga uhindagurika.

Police FC wabonaga bakina umupira ushingiye hagati no ku ruhande rw’uburyo kuko Manishimwe Yves yagiye abafasha mu gutera imipira icaracara imbere y’izamu (Crosses). Gusa Police FC yagiye igorwa cyane ku ruhande rw’ibumoso wabonaga Muvandimwe Jean Marie Vianney adatera imipira icaracara imbere y’izamu.

Police FC bari bakinnye uburyo basanzwe bakinamo bwo gukoresha abugarira bane, abakinnyi batatu hagati n’abandi batatu basatira izamu (4:4:3).

Songa Isaie yakinaga n'ikipe yahozemo

Songa Isaie yakinaga n'ikipe yahozemo

Songa Isaie  yishimira igitego cye cyafunguye amazamu

Songa Isaie yishimira igitego cye cyafunguye amazamu

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego 

Kuri AS Kigali, bakinaga uburyo bw’abakinnyi batatu bakina inyuma (Back Three). Aha byatumaga Kayumba Soter akina ahengamiye ibumoso naho Ngandu Omar na Bishira Latif bagakina mu mutima w’ubwugarizi. Janvier Benedata yakinaga ahengamiye iburyo.

Hagati mu kibuga batangiye bakoresha Ndayisenga Fuad, Ntamuhanga Thumaine Tity wakinaga akingiriza abugarira, Mbaraga Jimmy agakina hagati yungikanya na Ndayisaba Hamidou bagurana impande no hagati. Frank Kalanda yakinaga ataha izamu nubwo yaje gusimburwa na Ndarusanze Jean Claude. Niyonzima Ally yakinaga inyuma ya ruyahizamu.

Mu gusimbuza, Police FC batangiye bakuramo Mushimiyimana Mohammed wakinaga inyuma ya Songa Isaie bamusimbuza Biramahire Abbedy. Ibi byaje gutuma Mico Justin ahita ava mu ruhande yakinagaho ahita ajya inyuma ya Songa Isaie mbere yuko Ndayishimiye Antoine Dominique asimbura Nsengiyumva Moustapha agahita ajya ku ruhande rw’iburyo asatira izamu.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yakuyemo Frank Kalanda ashyiramo Ndarusanze Jean Claude mbere yuko Ndahinduka Michel asimbura Mbaraga Jimmy Traore. Muri uyu mukino, Bishira Latif myugariro wa AS Kigali yahawe ikarita y’umuhondo azira ikosa yakoreye Mico Justin bahoranye muri AS Kigali.

Undi mukino waberaga i Nyakarambi, ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na Kirehe FC banganya 0-0. Kiyovu Sport iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 24 , AS Kigali iraba iya kabiri n’amanota 22 mu gihe Police FC iricara ku mwanya wa kane n’amanota 19.

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Amakipe asohoka mu rwambariro rwa Kicukiro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro rwa Kicukiro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

11 ba Police FC  babanje mu kibuga

11 ba Police FC  babanje mu kibuga   

Songa Isaie abangamirwa na Bishira Latif myugariro wa AS Kigali

Songa Isaie abangamirwa na Bishira Latif myugariro wa AS Kigali

Songa Isaie mukirere atera umupira inyuma ye

Songa Isaie mukirere atera umupira inyuma ye 

Umwungeri Patrick myugariro wa Police Fc inyuma ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Umwungeri Patrick myugariro wa Police Fc inyuma ya Frank Kalanda rutahizamu wa AS Kigali

Nsengiyumva Moustapha (11) ashaka aho yanyuza umupira

Nsengiyumva Moustapha (11) ashaka aho yanyuza umupira

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade ya Kicukiro 

Songa Isaie yujuje ibitego bine (4)

Songa Isaie yujuje ibitego bine (4)

Abafana utamenya aho bari babogamiye

Abafana utamenya aho bari babogamiye

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Dore abakinnyi bari bubanze mu kibuga:

Police FC XI: Bwanakweli Emmanuel (GK, 27), Manishimwe Yves (22), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Patrick Umwungeri (C, 5), Habimana Hussein Eto’o(20), Nizeyimana Mirafa (4), Mushimyimana Mohammed (10), Nzabanita David (16), Songa Isaie (9), Nsengiyumva Moustapha (11) na Mico Justin (8).

AS Kigali FC XI: Hategekimana Bonheur (GK, 18), Benedata Janvier (21), Kayumba Soter (C, 15), Ngandu Omar (2), Bishira Latif (5), Ntamuhanga Thumaine Tity (12), Mbaraga Jimmy Traore (16), Niyonzima Ally (8), Frank Kalanda (9), Ndayisenga Fuad (10) na Ndayisaba Hamidou (22)

Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu kibuga muri Police FC niwe wabaye umukinnyi w'umukino

Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu kibuga muri Police FC niwe wabaye umukinnyi w'umukino

Abafana ba Police FC

Abafana ba Police FC

Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC  yakinnye iminota 90'

Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC  yakinnye iminota 90'

Nsengiyumva Moustapha yaje gusimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique

Nsengiyumva Moustapha yaje gusimburwa na Ndayishimiye Antoine Dominique

Ngandu Omar ahanganye na Nsengiyumva Moustapha

Ngandu Omar ahanganye na Nsengiyumva Moustapha

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije  bafatanya gusoma umukino

Seninga Innocent (ibumoso) umutoza mukuru wa Police FC na Bisengimana Justin (Iburyo) umutoza wungirije  bafatanya gusoma umukino

Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)

Ndagijimana Theogene umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande (Linesman)

Mushimiyimana Mohammed (10) yakinaga na AS Kigali yahozemo

Mushimiyimana Mohammed (10) yakinaga na AS Kigali yahozemo

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND