RFL
Kigali

VOLLEYBALL: RRA WVC yatwaye igikombe cy’Intwari 2018 itsinze APR WVC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/01/2018 19:40
0

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA WVC) mu cyiciro cy’abakobwa, yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2018 ryasozwaga ku mugoroba w’uyu wa Gatatu itsinze APR WVC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.

Wari umukino utagoye RRA WVC kuko seti ya mbere bayitsinze ku manota 25-15. Gusa muri seti ya kabiri ni bwo APR WVC yagaragaje ko yazamuye umwuka kuko bayitsinze amanota 25 ifite amanota 21. Seti ya nyuma, RRA WVC yagize amanota 25 mu gihe APR WVC yari imaze kugwiza amanota 15.

Ni umukino uba ari ishiraniro (Derby) muri Volleyball y'abakobwa

Ni umukino uba ari ishiraniro (Derby) muri Volleyball y'abakobwa 

Ikipe ya APR WVC yadindijwe no gutinda kwinjira mu mukino kuko RRA yabakoranye amanota menshi mu iseti ya mbere n’iya kabiri kuko hari aho byageze bakajya babakuba kabiri mu manota. Mu iseti ya kabiri hari aho ikipe ya RRA yagize amanota 13 ku manota atandatu (6) ya APR WVC.

Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli ntabwo amakipe yigeze ashyirwa mu matsinda (Nk’uko byagenze mu bagabo) ahubwo bakinnye muri gahunda ituma buri kipe ihura n’indi. Ni imikino yitabiriwe n’amakipe arimo; RRA VC, APR VC, Ruhango VC, KVC na IPRC Kigali VC.

Nyuma yo kugenda bahura hagati yabo, kuri ubu RRA WVC ni yo yaje imbere kuko yatsinze IPRC Kigali VC amaseti 3-1, itsinda APR WVC amaseti 3-2, itsinda Ruhango VC amaseti 3-0. Kuri iki Cyumweru ni bwo yatsindaga KVC amaseti 3-0. Ikipe ya APR WVC ikinamo Mutatsimpundu Denyse ni yo yaje ku mwanya wa kabiri kuko yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 inabikora kuri KVC mbere yo gutsindwa na IPRC Kigali VC amaseti 3-0.

Dorcas Ndasaba (Ubanza ibumoso) niwe mutoza wungirije muri RRA VC

Dorcas Ndasaba (Ubanza ibumoso) ni we mutoza wungirije muri RRA VC nyuma yo kuba yarabaye icyogere muri uyu mukino

RRA WVC isa naho imaze kwigarurira APR VC mu myaka ibiri ishize

RRA WVC isa naho imaze kwigarurira APR VC mu myaka ibiri ishize

Abakinnyi ba APR FC bakimgiriza aba RRA VC

Abakinnyi ba APR FC bakingiriza aba RRA VC

Wari umukino w'Intwali 2018 nkuko bigaragara

Wari umukino w'Intwali 2018 nkuko bigaragara

Imikino ya nyuma yakiniwe muri sitade nto ya Remera

Imikino ya nyuma yakiniwe muri sitade nto ya Remera

Nzayisenga Charlotte mbere yo gutera umupira (Service)

Nzayisenga Charlotte mbere yo gutera umupira (Service)

RRA Women Volleyball Club niyo ibitse igikombe cya 2017 mu cyiciro cy'abali n'abategarugoli

Mutatsimpundu Denyse (11) wa APR WVC ashaka gukora inota

Mutatsimpundu Denyse (11) wa APR WVC ashaka gukora inota

Nkurunziza Gustave (ibumoso) uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) na Kansiime Kagarama (ibumryo) visi perezida wa FRVB

Nkurunziza Gustave (ibumoso) uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) na Kansiime Kagarama (iburyo) visi perezida wa FRVB

RRA WVC (ubururu) na APR WVC (umweru n'umukara)

RRA WVC (ubururu) na APR WVC (umweru n'umukara)

RRA VC imaze kugaragaza ko irusha APR WVC

RRA VC imaze kugaragaza ko irusha APR WVC 

Abasuimbura ba RRA WVC

Abasimbura ba RRA WVC 

Sammy Mulinge (hagati) ubu ni umutoza wungirije muri APR WVC

Sammy Mulinge (hagati) ubu ni umutoza wungirije muri APR WVC

APR WVC igomba gufata undi mwanya bakitegura shampiyona

APR WVC igomba gufata undi mwanya bakitegura shampiyona

Nkuranga Alexis umutoza mukuru wa APR WVC

Nkuranga Alexis umutoza mukuru wa APR WVC 

Masumbuko Jean de Dieu umutoza wa RRA WVC

Masumbuko Jean de Dieu umutoza wa RRA WVC

RRA WVC bishimira intsinzi

RRA WVC bishimira intsinzi 

Dore uko umukino warangiye

Dore uko umukino warangiye 

RRA WVC barangije akazi bashinzwe

RRA WVC barangije akazi bashinzwe 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND