Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA WVC) mu cyiciro cy’abakobwa, yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2018 ryasozwaga ku mugoroba w’uyu wa Gatatu itsinze APR WVC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma.
Wari umukino utagoye RRA WVC kuko seti ya mbere bayitsinze ku manota 25-15. Gusa muri seti ya kabiri ni bwo APR WVC yagaragaje ko yazamuye umwuka kuko bayitsinze amanota 25 ifite amanota 21. Seti ya nyuma, RRA WVC yagize amanota 25 mu gihe APR WVC yari imaze kugwiza amanota 15.
Ni umukino uba ari ishiraniro (Derby) muri Volleyball y'abakobwa
Ikipe ya APR WVC yadindijwe no gutinda kwinjira mu mukino kuko RRA yabakoranye amanota menshi mu iseti ya mbere n’iya kabiri kuko hari aho byageze bakajya babakuba kabiri mu manota. Mu iseti ya kabiri hari aho ikipe ya RRA yagize amanota 13 ku manota atandatu (6) ya APR WVC.
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli ntabwo amakipe yigeze ashyirwa mu matsinda (Nk’uko byagenze mu bagabo) ahubwo bakinnye muri gahunda ituma buri kipe ihura n’indi. Ni imikino yitabiriwe n’amakipe arimo; RRA VC, APR VC, Ruhango VC, KVC na IPRC Kigali VC.
Nyuma yo kugenda bahura hagati yabo, kuri ubu RRA WVC ni yo yaje imbere kuko yatsinze IPRC Kigali VC amaseti 3-1, itsinda APR WVC amaseti 3-2, itsinda Ruhango VC amaseti 3-0. Kuri iki Cyumweru ni bwo yatsindaga KVC amaseti 3-0. Ikipe ya APR WVC ikinamo Mutatsimpundu Denyse ni yo yaje ku mwanya wa kabiri kuko yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 inabikora kuri KVC mbere yo gutsindwa na IPRC Kigali VC amaseti 3-0.
Dorcas Ndasaba (Ubanza ibumoso) ni we mutoza wungirije muri RRA VC nyuma yo kuba yarabaye icyogere muri uyu mukino
RRA WVC isa naho imaze kwigarurira APR VC mu myaka ibiri ishize
Abakinnyi ba APR FC bakingiriza aba RRA VC
Wari umukino w'Intwali 2018 nkuko bigaragara
Imikino ya nyuma yakiniwe muri sitade nto ya Remera
Nzayisenga Charlotte mbere yo gutera umupira (Service)
Mutatsimpundu Denyse (11) wa APR WVC ashaka gukora inota
Nkurunziza Gustave (ibumoso) uyobora Volleyball yo mu karere ka Afurika y'iburasirazuba (Zone 5) na Kansiime Kagarama (iburyo) visi perezida wa FRVB
RRA WVC (ubururu) na APR WVC (umweru n'umukara)
RRA VC imaze kugaragaza ko irusha APR WVC
Abasimbura ba RRA WVC
Sammy Mulinge (hagati) ubu ni umutoza wungirije muri APR WVC
APR WVC igomba gufata undi mwanya bakitegura shampiyona
Nkuranga Alexis umutoza mukuru wa APR WVC
Masumbuko Jean de Dieu umutoza wa RRA WVC
RRA WVC bishimira intsinzi
Dore uko umukino warangiye
RRA WVC barangije akazi bashinzwe
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO