RFL
Kigali

Kiyovu Sport yaguye miswi na FC Marines, Cassa Mbungo avuga ko atari ikipe yo gusuzugurwa –AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/12/2017 20:28
0


Ikipe ya Kiyovu Sport yaguye miswi na FC Marines banganya igitego 1-1 mu mukino utararangiye kubera imvura yaguye kuwa 25 Ugushyingo 2017. Yamini Salum wahoze muri Kiyovu ni we watsindiye Marines mbere yuko Uwineza Placide yishyura.



Yamini Salum wahoze muri Kiyovu Sport ni we wafunguye amazamu ku munota wa cumi (10’) w’umukino biturutse ku mupira yazamukanye ku ruhande rw’iburyo bityo awuhawe na Bahame Alafat, Uwihoreye Jean Paul ntabashe kumufata. Nyuma yo gutsinda iki gitego yazamutse mu myanya y’icyubahiro ajya gusuhuza nyina umubyara , igikorwa cyamuviriyemo ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 30’ ni bwo Kiyovu Sport yishyuye iki gitego ku mupira Rachid Kalisa yateye nka koruneri, Uwineza  Aime Placide agakozaho umutwe. Uwineza nawe yahise ahabwa ikarita y’umuhondo kuko yahise ajya gusuhuza inshuti ye yari ku kibuga cya Mumena.

FC Marines wabonaga bakora amakosa menshi hagati mu kibuga kuko bari bafite gahunda yo kwica umukino wa Kiyovu Sport bahereye hagati kuko bari bazi neza ko gufata Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice uba wagabanyije akazi. Ibi baje kubigeraho kuko Mugheni Kakule yari afashwe neza na Niyitegeka Idrissa mu gihe Kalisa yari arinzwe na Bizimungu Omar waje kuva mu kibuga agize imvune.

Abugarira ba Marines FC batangiye kugira igihunga nyuma yo kwishyurwa igitego ariko Pascal Dukuzeyezu wari mu izamu akomeza kubarwanaho kuko yagiye akuramo ibitego byabazwe. Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko urugendo rwo kurara ku mwanya wa mbere bafite amanota menshi kuruta AS Kigali bitashobotse kuko ikipe ya Marines FC isa naho yabagoye, kandi ngo iyi kipe y’i Rubavu si ikipe abantu bagomba gusuzugura kuko ngo ihagaze neza. Mu magambo ye ati:

Marines ntimuyisuzugure. Yanganyije na APR FC i Gisenyi, yatsinze umukino wa Miroplast kandi yaradutsinze. Urumva ko ni ikipe nziza. Ntaho bihuriye n’umukino tuzakina na AS Kigali kuko ni undi mukino tugiye gutegura kandi ntabwo twari tunameze neza ijana ku ijana kuko burya iyo abakinnyi badakina basubira hasi kabone n’ubwo baba bakora imyitozo

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru wa FC Marines avuga ko inota rimwe yakuye ku Mumena ari umusaruro utari mubi cyane kuko ngo Kiyovu Sport yabaye ikipe ikomeye kandi ko mu ikipe ye harimo ikibazo cy’ubwugarizi. Mu magambo ye yagize ati:

Ni umusaruro mwiza. Ntabwo dutsinzwe, tubonye inota rimwe. Twakinnye n’ikipe nziza iteguye neza mu buryo bw’imikinire banugarira neza. Ikipe nka Kiyovu ni ikipe ifite imbaraga muri iki gihe inafite amanota meza kandi ishaka kuba yaba iya mbere. Twagerageje kubyitwaramo neza, igice cya mbere baturushije ariko igice cya kabiri abakinnyi banjye bagarutse. Muri iyi minsi Marines ifite ikibazo cyo kugarira ni nacyo turi kurebaho muri iyi minsi.

Muri uyu mukino, Kiyovu Sport ni yo yiganje cyane kuko bateye koruneri 12 mu gihe FC Marines batabonye n’imwe mu minota 90’. FC Marines yakoze amakosa atandatu (6) yatumye Kiyovu Sport itera imipira itandatu iteretse. Kiyovu Sport yari mu rugo yakoze amakosa ane (4), biha abakinnyi ba FC Marines gutera imipira ine iteretse (Free-Kicks).

Mu guhana abakinnyi, Uwineza Aime Placide, Ngirimana Alex na Twagirimana Innocent ba Kiyovu Sport, buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe Yamini Salum na Niyitegeka Idrissa ba Marines FC banavuye muri Kiyovu Sport, batahanye umuhondo bose. Uyu muhondo Niyitegeka yahawe uratuma atazakina umukino wa Bugesera FC kuko yahise yuzuza amakarita atatu y’umuhondo.

Mu gusimbuza, Cassa Mbungo Andre wari ku kibuga cye yakuyemo Habyarimana Innocent ashyiramo Twagirimana Innocent, Maombi Jean Pierre asimbura Vino Ramadhan naho Moustapha Francis asimbura Rachid Kalisa. Ku ruhande rwa Rwasamanzi Yves wanatoje Kiyovu Sport mbere yo kujya muri APR FC yavuyemo agana i Rubavu, yatangiye akuramo Nsabimana Hussein bita Desaiily akaba na kapiteni wa FC Marines, ahita ashyiramo Iraguha Hadji.

Nsabiamana Hussein yakinaga kuri kabiri yahise ajya hanze biba ngomba ko Yamin Salum wakinaga imbere iburyo agaruka kuri kabiri bityo Iraguha ajya mu mwanya wa Yamini Salum. Ndayisenga Ramadjan yasimbuye Kalisa Amri naho Mutunzi Clement ajyamo akina hagati asimbuye Bizimungu Omar.

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines 

Mutarambirwa Djabil ntiyari yemerewe kwicara ku ntebe y'abatoza kuko yazamuwe mu bafana ubwo Kiyovu Sport yakinaga na Sunrise FC i Nyagatare

Mutarambirwa Djabil ntiyari yemerewe kwicara ku ntebe y'abatoza kuko yazamuwe mu bafana ubwo Kiyovu Sport yakinaga na Sunrise FC i Nyagatare 

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Mutunzi Clement (Ubanza ibumoso) yagarutse muri Marines FC avuye muri Espoir FC

Mutunzi Clement (Ubanza ibumoso) yagarutse muri Marines FC avuye muri Espoir FC

Rwasamanzi yereka abasimbura ko ababanjemo bari gukora amakosa

Rwasamanzi yereka abasimbura ko ababanjemo bari gukora amakosa 

Patrick Habarugira wa RBA yogeza umukino

Patrick Habarugira wa RBA yogeza umukino 

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport ku mupira

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ku mupira

Niyitegeka Idrissa asesera munsi y'abantu ashaka umupira

Niyitegeka Idrissa asesera munsi y'abantu ashaka umupira

Yamini Salum (ibumoso) na Niyitegeka Idrissa (iburyo) bishimira igitego batsinze ikioe bahozemo

Yamini Salum (ibumoso) na Niyitegeka Idrissa (iburyo) bishimira igitego batsinze ikipe bahozemo

Yamini Salum asuhuza umubyeyi we

Yamini Salum asuhuza umubyeyi we 

Yamini Salum asuhuza umuyobozi we

Yamini Salum asuhuza umuyobozi we muri FC Marines

Yamini Salum ahabwa ikarita y'umuhondo

Yamini Salum ahabwa ikarita y'umuhondo

Nizeyimana Djuma  wa Kiyovu Sport  mu kirere ashaka ku mupira

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport mu kirere ashaka umupira

Myugariro  Uwineza Aime Placide yishimira igitego ku munota wa 30'

Myugariro Uwineza Aime Placide yishimira igitego ku munota wa 30'

Uwineza yahise ajya guhobera inshuti ye

Uwineza yahise ajya guhobera inshuti ye 

 Rwasamanzi aha amabwiriza myugariro Ishimwe Christian

Rwasamanzi aha amabwiriza myugariro Ishimwe Christian

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena

Mu myanya y'icyubahiro kuri sitade Mumena

Rugangura Axel wa RBA (yambaye umukara) yari yibereye mu bafana ba Kiyovu Sport

Rugangura Axel wa RBA (yambaye umukara) yari yibereye mu bafana ba Kiyovu Sport

Dukuzeyezu Pascal umunyezamu wa Marines FC yahuye n'akazi

Dukuzeyezu Pascal umunyezamu wa Marines FC yahuye n'akazi

Cassa Mbungo atanga amabwiriza

Cassa Mbungo atanga amabwiriza 

Vino Ramadhan rutahizamu wa Kiyovu Sport ashaka inzira

Vino Ramadhan rutahizamu wa Kiyovu Sport ashaka inzira

Intambara imbere y'izamu mbere yuko batera koruneri

Intambara imbere y'izamu mbere yuko batera koruneri

Niyitegeka Idrissa ntazakia umukino utaha kuko yujuje imihondo 3

Niyitegeka Idrissa ntazakina umukino utaha kuko yujuje imihondo 3

 Francis Moustapha ahabwa gahunda yo gukurikiza

Francis Moustapha ahabwa gahunda yo gukurikiza 

Myugariro Ngirimana Alex yaje kugira ikibazo akina apfutse ku mutwe

Myugariro Ahoyikuye Jean Paul yaje kugira ikibazo akina apfutse ku mutwe

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yinjiye asimbuye anahabwa ikarita y'umuhondo

Twagirimana Innocent bita Kavatiri yinjiye asimbuye anahabwa ikarita y'umuhondo

Kiyovu Sport iranganya amanota na AS Kigali kuko zose zifite 16 ariko kuko iyi kipe y’umujyi izigamye ibitego icyenda (9) iraza imbere ya Kiyovu kuko izigamye ibitego bitatu. FC Marines kuri ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota icyenda.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe umukino ugomba guhuza Rayon Sports n'Amagaju FC i Nyamagabe saa cyenda n'igice (15h30') ku kibuga cy'i Nyagisenyi. Rayon Sports izakina idafite Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bari muri CECAFA kimwe na Shaban Hussein Tchabalala w'Amagaju FC  bose bari mu ikipe y'igihugu y'Abarundi muri Kenya.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Uwineza Aime Placide 18, Ngirimana Alex 15,  Rachid Kalisa 8, Habamahoro Vincent 13, Mugheni Kakuli Fabrice (C, 17), Habyarimana Innocent 11, Nizeyimana Djuma 9 na Vino Ramadhan 16.

FC Marines XI: Dukuzeyezu Pascal (GK, 25), Nsabimana Hussein (C, 5), Ishimwe Christian 4, Ndayishimiye Thierry 2, Nkusi Prince (C, 6), Niyitegeka Idrissa 15, Yamin Salumu 8, Bizimungu Omar 4, Tuyishime Benjamin 16, Bahame Alafat 9 ka Kalisa Amri 7.

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND