Umukinnyi mushya wa Arsenal, Alex Sanchez niwe warokoye ikipe ye ayitsindira igitego 1-0 ku mupira yahawe na Jack Wilshere Beskitas ihita isezererwa imbere y’ abafana ibihumbi 59,946 bari ku kibuga cya Emirates Stadium baje gushyigikira amakipe yombi.
N’ ubwo Beskitas ya Demba BA ntako itari yagize ngo isezerere Arsenal dore ko yari yanemereye akayabo k’ ibihumbi 850 by’ amayero buri mukinnyi, ntibyayihiriye kuko yatsinzwe 1-0 maze ihita isezererwa kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.
Demba BA umukinnnyi mushya w' ikipe ya Beskitas ntacyo yayifashije ngo ibashe gusezerera Arsenal
Alex Sanchez ni we wafunguye amazamu ku munota wa 45 ku mupira yari ahawe na Jack Wilshere mbere y’ uko umusifuzi Pedro Proenca abohereza kuruhuka.
Arsene Wenger yishimira igitego cya Alex Sanchez
Uyu mukino wari ishiraniro wabonetsemo amakarita agera ku 9 y’ umuhondo harimo 3 ya Arsenal n’ andi 9 ya Beskitas hakiyongeraho n’ imwe y’ umutuku yahawe Mathieu Debuchy ku munota wa 75 ubwo yari ahawe ikarita ya 2 y’ umuhondo muri uyu mukino.
Debuchy yahawe ikarita ya 2 y' umuhondo ahita yerekwa iy' umutuku ku munota wa 75
Alphonse M. Penda
TANGA IGITECYEREZO