RFL
Kigali

AIRTEL RISING STARS:Inyange Academy na White Stars ziyongereye ku makipe azakina imikino ya nyuma

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:7/07/2015 11:55
0


Mu riushanwa rya Airtel Rising Stars rikomeje kubera mu gihugu, Inyange Academy iherereye mu karere ka Musanze mu bahungu na White Stars mu bakobwa nizo zegukanye ibikombe ku rwego rwa Region III. Aya makipe yatwaye ibikombe yahembwe n’ amafaranga ibihumbi ijana ndetse akazahagararira aka karere mu mikino ya nyuma.



Mu bahungu, amakipe yari yitabiriye iri rushanwa rya Airtel Rising Stars yari menshi, agenda akina hanyuma ikipe y’ ishuri ryigisha umupira w’ amaguru ry’ Inyange Academy  ryo mu karere ka Musanze iza kugera ku mukino wa nyuma hamwe n’ ikipe yitwa Juatoto yo mu karere ka Rubavu. Ku mukino wa nyuma Inyange Academy yabashije gutsinda Juatoto. Mu bakobwa naho ikipe ya White Stars yo mu karere ka Nyabihu itsinda Nyakiriba ku mukino wa nyuma kuri penaliti 3-2 kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya.

Ikipe y'abakobwa yishimira igikombe yatwaye

Ikipe y'abakobwa yahawe igihembo cyo kwitwara neza

White Stars yo mu karere ka Nyabihu yatwaye igikombe mu bakobwa ibyina intsinzi

Ikipe yatsinze ku mukino wa nyuma, mu bahungu n’ abakobwa, yahawe igikombe cya zahabu hiyongereyeho na sheki y’ amafaranga ibihumbi ijana y’ amanyarwanda. Mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe ibikombe  n’ amafaranga ibihumbi mirongo irindwi y’ u Rwanda ku bakobwa na mirongo inani ku bahungu.

Ikipe ya Juatoto yatsindiwe ku mukino wa nyuma yahawe igikombe cya feza n' amafaranga 80000


Ikipe y' abakobwa ya Nyakiriba nyo yahawe igikombe cya feza n' amafaranga 70000

Aya makipe yombi, Inyange Academy yatawaye igikombe mu bahungu na White Stars yatwaye igikombe mu bakobwa zizaghagararira akarere ka 3 (Region III), kagizwe n’ intara y’ Amajyaruguru n’ Uburengerazuba, mu mikino ya nyuma ku rwego rw’ igihugu iteganijwe kubera mu ntara y’ amajyaruguru, mu karere ka Musanze.

Jimmy Mulisa wahoze akinira Amavubi na APR FC niwe Ambassador w'iri rushanwa

Jimmy Mulisa n' abayobozi bo muri Airtel bareba umukino

Mu mpera z’ iki cyumweru iyi mikino y’ irushanwa rya Airtel Rising Stars igamije kuzamura impano z’ abana batajyaga babona umwanya wo kwigaragaza, biteganijwe ko izakomereza mu karere ka 4 (Region IV), kagizwe n’ umujyi wa Kigali no mu nkenegero zawo. Amakipe atandukanye akazahatanira ibikombe byo kuri uru rwego ndetse n’ itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino ya nyuma.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND