Amakipe y’u Rwanda (Abagabo n’abagore) akomeje kwitwara neza mu mikino ya nyuma Nyafurika ya Volleyball y’Abafite ubumuga (Para-Volleyball) aho ikipe y’u Rwanda (Abagabo) itsinze Kenya amaseti 3-0 naho abagore batsinda Misiri amaseti 3-0.imikino ikinirwa muri sitade nto ye Remera guhera tariki 13-17 Nzeri 2017.
Iki y’u Rwanda y’abagabo yatsinze Kenya bitayoroheye amaseti 3-0 (26-24;25-16;25-20) niko kandi Misiri yatsinze Algeria amaseti 3-0 (25-20;25-14;25-14) Morocco nayo inyangira Afurika y’Epfo amaseti 3-0 (25-13;25-10;25-11).
Mu bagore ikipe y’u Rwanda y’abagore yabashije gutsinda Misiri yari ifitiye ubwoba amaseti 3-0(25-13;25-11; na 25-16) ari nako ikipe ya Kenya yanyagiraga RD Congo biyoroheye cyane amaseti 3-0 (25-11;25-4;2513) Congo ubona ko ariyo kipe ifite urwego ruri hasi mu makipe y’abagore. Ikipe y'u Rwanda (Abagore) yahise ibona itike iyiganisha mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi izabera mu Buhohandi muri Nyakanga 2018.
Uko imikino y’umunsi wa Kabiri yagenze:
ABAGABO:
-Morocco 3-0 Afurika y’Epfo-A
- Misiri 3-0 Algeria -B
- Rwanda 3-0 Kenya -A
ABAGORE:
Kenya 3-0 DR Congo
Rwanda 3-0 Misiri
Kuwa Gatanu tariki 15 Nzeli 2017
ABAGABO:
-Afurika y’Epfo vs Kenya (12h00’)-A
-Algeria vs DR Congo (14h00’)-B
-Rwanda vs Moroco (18h00’)-A
ABAGORE:
-DR Congo vs Misiri(10h00’)
-Rwanda vs Kenya (16h00’)
U Rwanda (Abagabo) rwisasiye Kenya amaseti 3-0
Ibendera ry'u Rwanda rizamurwa mu bafana
Umukino w'u Rwanda na Kenya (Abagabo)
Bernard Makuza perezida wa Sena y'u Rwanda aganira na Muramira Gregoire uyobora Isonga FC
Kenya yatsinzwe n'u Rwanda ruri mu rugo
Misiri yatsinze Algeria amaseti 3-0
Ikipe y'igihugu ya Algeria
Yanditswe na: IRADUKUNDA Yvonne
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO