Ikipe ya Gor Mahia yatangiye itwara igikombe cya mbere itsinze ikipe ya Sofapaka ku mukino wa nyuma w’ irushanwa rya DSTV Super Cup ku bitego 2-1. Uyu mukino wagaragayemo Abuba Sibomana ukaba wabereye kuri sitade ya Nyayo Stadium mu mujyi wa Nairobi
Vicktor Ali Abondo niwe watsinze ibitego bibiri bya Gor Mahia byanayihesheje intsinzi, naho igitego rukumbi cya Sofapaka cyitsinzwe na Innocent Wafula wa Gor Mahia n’ ubundi maze umukino urangira ari ibitego 2-1 bituma Gor Mahia yegukana iki gikombe
Gor Mahia yashoboraga kubona ibitego byinshi
Ikipe ya Gor Mahia yashoboraga no kubona ibitego byinshi mu gice cya mbere ariko Mike Olunga na bagenzi bakomeza kugenda bahusha uburyo bugiye butandukanye imbere y’ izamu rya Sofapaka
Abuba Sibomana (usutamye anafashe ku gikombe) yishimira igikombe cya mbere mu ikipe ye nshya
Abuba Sibomana na Nizigiyimana Karim baherutse kuva mu ikipe ya Rayon Sports bakerekeza muri iyi kipe ya Gor Mahia nabo bakinnye uyu mukino banabanzamo, uyu ukaba ari nawo mukino wa mbere bakiniraga iyi kipe ya Gor Mahia
ABAKINNYI BABANJEMO KU RUHANDE RWA GOR MAHIA:
Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Dirkir Glay, Abouba Sibomana, Geoffrey Walusimbi, Ernest Wendo, Khalid Aucho, Musa Mohammed, Ali Hassan Abondo Michael Olunga, Ronald Otieno
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO