RFL
Kigali

Abayobozi muri NPC Rwanda basobanuye impamvu nyamukuru yatumye bemera kwakira imikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/09/2017 12:01
0


Kuva kuwa 13-17 Nzeli 2017 mu Rwanda hazaba habera imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Volleyball ikinwa abakinnyi bicaye (2017 ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships). Abayobozi ba komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga bavuga ko bakiriye iri rushanwa kuko u Rwanda ari rwo rwari rusigaye nyuma ya Keny



Nzeyimana Celestin umunyamabanga uhoraho muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga (NPC-Rwanda) yabwiye abanyamakuru ko muri Gicurasi 2017 ari bwo Kenya yakabaye yarakiriye iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bahakana ko batazabishobora. Nyuma ngo Misiri yaje kwemera kuryakira ariko biza kugaragara ko mu gihe ryajya i Cairo byazaba ibibazo ku bihugu bifite amikoro adahagije nyamara bituye kure na Misiri.

“Iri rushanwa twaryakiriye ari ugufasha mu kibazo cyangwa kugoboka. Kubera ko uyu mwaka twebwe twari twavuze yuko nta rushanwa mpuzamahanga tuzakira. Kenya mu kwa Gatanu yagombaga kwakira iri rushanwa, ku munota wa nyuma birabananira bavuga ko bataryakira bavuga ko leta yabo itabafashije mu kwitegura”. Nzeyimana Celestin

“Ubwo hari hasigaye gushaka abazaryakira. Misiri yari yiteguye kwakira ariko noneho bareba ku kibazo cy’amikoro ku makipe ya Afurika. Abo mu gice cy’amajyaruguru ya Afurika bafite amikoro yo kwitabira irushanwa aho ryabera hose ariko noneho mu gice cyo hepfo y’ubutayu bwa Sahara ntabwo babona uko bitabira mu gihe byaba bitabereye muri aka gace gatuma amakipe ahagera”. Nzeyimana Celestin

Nzeyimana Celestin (Ibumoso) avuga ko u Rwanda rwiteguye buri kimwe kizatuma irushanwa rigenda neza

Nzeyimana Celestin (Ibumoso) avuga ko u Rwanda rwiteguye buri kimwe kizatuma irushanwa rigenda neza

Hamaze kurebwa ibibazo by’ubushobozi bw’amafaranga no kurengera uburyohe bw’umukino, haje gufatwa umwanzuro ko imikino mpuzamahanga yajya ibera mu gace karimo ibihugu bifite amikoro ahagije mu rwego rwo kubafasha.

“Nyuma yo gufata umwanzuro ko imikino yose mpuzamahanga izajya ibera muri aka Karere. Kuba rero Kenya yari yamaze guhakana, amaso yose yahise aza ku Rwanda kubera impamvu nk’ebyiri cyangwa eshatu zirimo kuba abanyarwanda iyo bemeye ikintu baragikora, icya kabiri u Rwanda rufite ubunararibonye mu gutegura iyi mikino kuko na 2015 twarayakiriye kandi igenda neza ndetse no kuba mu bantu bane bakomeye muri tekinike dufitemo umwe”.

Ibi bimaze kuba, NPC Rwanda yabajije Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC) niba byashoboka, bababwira ko nta kibazo baryakira ari nako kubaha ingengo y’imali ya miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda (61.000.000FRW).

Dr.Mutangana Dieudone umunyamabanga mukuru muri NPC Rwanda nawe yemera ko iri rushanwa rizaba ryiza

Dr.Mutangana Dieudone umunyamabanga mukuru muri NPC Rwanda nawe yemera ko iri rushanwa rizaba ryiza

Nyuma yo kuba igihugu cya Uganda cyarahakanye ko kizitabira iri rushanwa, ubu umubare w’amakipe azitabira asigayari ari 11 arimo ay’abahungu arindwi (7) n’aya bakobwa ane (4).

Amakipe y’abakobwa azitabira ni; Misiri, Rwanda, Kenya na DR Congo mu gihe amakipe y’abagabo ari; u Rwanda ruzakira, Morocco, Algeria, Misiri, Kenya, South Africa na DR Congo. Imikino yose izabera muri sitade nto ya Remera kuva saa tatu za mu gitondo kuzageza saa moya z'umugoroba (09h-19h00').

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa azitabira imikino ya shampiyona y'isi izabera mu Buholandi mu 2018 ahazava amakipe azitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Ikipe y'igihugua y'abakobwa imaze ibyumweru bibiri mu mwiherero inakora imyitozo

NPC Rwanda2016

Ikipe y'igihugu y'abakobwa imaze ibyumweru bibiri mu mwiherero inakora imyitozo

AMAFOTO: INYARWANDA LTD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND